Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (RP), Dr James Gashumba, yemeza ko nta gihugu gitera imbere kidafite abize imyuga, kuko iyo badahari ngo kibakura hanze bikagihenda.
Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa APACOPE mu mujyi wa Kigali, bikoreye Robot bayiha izina rya Simoni.
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, iratangaza ko guha amahirwe abafite ubumenyi mu gufasha abafite ubumuga, no gukemura ibibazo abanyeshuri bafite ubumuga bahura na byo bigiye gushyirwa mu bikorwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB kiratangaza ko kigiye gushyiraho isomer muri buri cyumba cy’ishuri, mu rwego rwo gushishishikariza abana gusoma.
Abanyeshuri bo mu ishuri rya Nyagatare Secondary School biga siyansi bahembwe kubera umushinga bakoze wo kubyaza umusaruro impapuro zakoze zajugunywaga cyangwa zigatwikwa, bakazikuramo ikibaho (White board) cyandikwaho.
Banki y’u Rwanda ishinzwe Amajyambere(BRD) ikomeje kwishyuza inguzanyo ya buruse abantu bigiyeho muri Kaminuza kuva mu mwaka w’1980, ababyanze bakabarwa nk’abambuye banki(bihemu).
Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko kugira ngo abana b’Abanyafurika bagere ku rwego rwo kwiga amashuri makuru bafite imitekerereze ishobora gusesengura ibibazo Afurika ifite, hakwiye kubanza gukemura ikibazo cyo kubafasha kumva no gukora ku bintu birimo imibare.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School baravuga ko amateka mabi yaranze igihugu akwiye gusigira buri wese isomo ryo kudasigara inyuma mu bikorwa byo kucyubaka, kukigira cyiza no kukirinda amacakubiri.
Abanyeshuri 70 basoje ayisumbuye muri Green Hills Academy kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena 2019 bitezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu Rwanda no hirya no hino ku isi.
Umuryango Aegis Trust uvuga ko iyo abarezi bahawe ubumenyi mu kubumbatira amahoro na bo bakabugeza ku bana bigisha, bituma ayo mahoro aramba mu gihugu bigakumira imyiryane.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Muhanga bihaye igihe kingana n’ukwezi kugira ngo bakosore ibyasuzumwe bitagenda neza mu burezi.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School bo muri Club yita ku buzima yitwa ‘Health Club’, tariki ya 8 Kamena 2019 batanze ibikoresho by’ibanze by’isuku n’ibiribwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Abanyeshuri biga muri G.S Mère du Verbe Kibeho bubakiwe inzu yo kuraramo ya etaje, irimo na asanseri (ascenseur), iri rikaba ari ikoranabuhanga rifasha abantu kumanuka cyangwa kuzamuka mu nyubako ifite inzu zigerekeranye. Iyo nyubako yashyizwemo na kamera zifasha mu gucunga umutekano.
Minisiteri y’Uburezi iravuga ko hari amafaranga menshi Leta ishora mu gucapa no gukwirakwiza mu mashuri ibitabo by’imfashanyigisho kugira ngo bifashe mu myigire y’abana b’abanyeshuri.
Abanyeshuri barangiza muri Kaminuza zo mu Rwanda baranenga uburyo imirimo isaba ubushobozi buhambaye ihabwa abanyamahanga, hirengagijwe ko n’Abanyarwanda bashoboye.
Dr. Irenée Ndayambaje, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB), avuga ko abarimu bagiye kujya bashyirwa mu byiciro.
Abarimu bigisha mu mashuri y’uburezi b’ibanze bw’imyaka icyenda (9ybe) n’imyaka 12 (12ybe) mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko hari abanyeshuri bigisha badaha agaciro ibyo bigishwa kubera amashuri bigamo.
Ababyeyi bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mupaka muto uhuza yu Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, baravuga ko kuva aho baboneye irerero ribasigaranira abana basigaye bakora ubucuruzi bwabo neza.
Ildephonse Habiyambere, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), wari uyoboye itsinda ryari mu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko muri rusange basanze abayobozi b’ibigo by’amashuri batita ku nshingano zabo.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yagendereye ishuri GS Gikongoro tariki 3 Kamena 2019, asanga hakererewe abanyeshuri benshi, hari n’abarimu basibye batabisabiye uruhushya.
Umwaka utaha w’amashuri uzatangirana impinduka zitandukanye mu burezi zireba cyane cyane abanyeshuri bigira kuzaba abarezi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2019 Ministre w’Uburezi Dr Eugene Mutimura ari kumwe na Ambasaderi w’igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda Hao Hongwei bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC Musanze, umushinga ukazatwara miliyoni 16 z’Amadorari ya Amerika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yerekanye ko mu gihe uburezi budateye imbere, igihugu kidashobora kugera ku mpinduka cyifuza.
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC iratanga za ko hari amashuri agenda yisubiraho mu kuzamura ireme ry’uburezi n’akomeje kugenda biguru ntege nyuma y’ubukangura mbaga bukorwa.
Ibanga ryo gutsinda mu ishuri rya Wisdom, ngo ni uko buri gihembwe umwana wese wiga muri iryo shuri, asinyira imihigo imbere y’ababyeyi n’imbere y’ubuyobozi bw’ishuri, ijyanye n’amanota azagira.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga ryitiriwe Musenyeri Mubiligi riherereye mu Karere ka Huye buvuga ko Leta yaboherereje abanyeshuri 90 hakaza 27 gusa.
Umuyobozi w’Isomero Rikuru ry’Igihugu, avuga ko uburyo abantu bitabira kugura ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikenerwa cyane, ari nako ngo bari bakwiye kugura ibitabo.
Mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Abanyeshuri biga bacumbika mu bigo by’amashuri, ngo babangamiwe no kubaho batamenya amakuru y’igihugu cyabo, bagatunga agatoki ubuyobozi bw’ibigo bigaho bitabaha umwanya wo kureba Terevisiyo no kumva Radio.
Mugabo Jerome, Umuyobozi wa Kigali Garment Centre Ltd, uruganda rukora imyenda, avuga ko nk’abikorera biteguye gufasha Leta bahugura abiga imyuga nk’ubudozi, nyuma bazabahe n’akazi.