30 baturuka mu bihugu bitandukanye basoje ‘summer school’ yateguwe na INES Ruhengeri

Ishuri rikuru INES Ruhengeri ryasoje amahugurwa yiswe “summer school” y’iminsi 12 i Kigali, yahuriwemo n’abanyeshuri bo mu Budage, muri Ghana no mu Rwanda bigaga ku byo gutegura imishinga ijyanye no guhanga imirimo.

Padiri Dr Hagenimana Fabien umuyobozi wa Ines Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien umuyobozi wa Ines Ruhengeri

Aya mahugurwa yatangiye tariki 06 Kanama 2019 asozwa 14 Kanama 2019, yitabiriwe n’abanyeshuri 30 bo muri kaminuza zihuriye mu mushinga ufasha mu guteza imbere ibijyanye no guhanga umurimo mu mashuri makuru na za kaminuza witwa AGEA (African Germany Entrepreneurship Academy).

Umunyeshuri muri kaminuza ya Ines Ruhengeri wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’ubwubatsi Nishimwe Gad, umushinga we wabaye uwa mbere muri itatu yatambutse akaba ariwe wenyine mu Rwanda watambutse. Mu mushinga we yise G robot, yerekana imashini yakoze ifite ubushobozi bwo gucukura, gusiza ndetse no guterura. Iyo mashini ikoreshwa n’amazi ndetse n’imirasire y’izuba.

Gad ati ”iyi mashini izafasha mu gukomeza kubungabunga ibidukikije kuko nta myuka cyangwa imyotsi yangiza ikirere isohora kuko nta peteroli ikoresha. Nayikoze mu buryo bw’umimerere, kugeza ubu nakoze ishobora guterura ibiro biri hagati ya bitanu n’ibiro 10 ariko mbonye ubushobozi mu myaka nk’ibiri iri imbere nakora ibasha guterura ibiri hagati ya 500 na toni eshanu bikaba byansaba asaga ibihumbi 30 by’amadorali kugeza kuri 90”.

Yakomeje avuga kandi ko iyi mashini ifite uburyo bworoheye ushaka kuyikoresha harimo ubukoresha intoki (manual), ubukoresha system ya android ku muntu ukoresheje telefone ndetse n’uburyo busanzwe imashini zikoreshwa (mechanic).

Padiri Dr Hagenimana Fabien umuyobozi wa Ines Ruhengeri yasobanuye ko ayo mahugurwa abanyeshuri uko ari 30 baturutse muri kaminuza zitandukanye harimo umunani zo mu Rwanda bigishijwe birambuye uburyo bwo gufata igitekerezo cyikavamo umushinga, umushinga ukagutunga ndetse ukanateza imbere igihugu.

Yakomeje agira ati ”kwigisha urubyuruko utarutoza kuzahanga umurimo nukuruhemukira. Kaminuza zikwiye gushyira ingufu mu guhanga umurimo biciye mu byo bigisha, zikorera hamwe zikagenda zisigana ubwiza.”

Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa hahembwe abanyeshuri batatu imishinga yabo yaje kwemerwa mu icumi umwe muri iyo uwabaye uwambere ni uw’umunyarwanda. Ni ku nshuro ya mbere aya mahugurwa abereye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wawoo INES komeza utere imbere twe wahaye ubumenye, turi abahamya babyo. Courage KURI Padiri kumirimo ikomeye mukorera INES.

Harindintwari Modeste yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Wooow congratulation kuri kaminuza nziza yacu INES RUHENGERI, Gadi warakoze kuduhesha ishema nibindi bizakunda peee

Mariam yanditse ku itariki ya: 17-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka