NEP Kora Wigire imaze kwigisha imyuga urubyiruko ibihumbi 45

Ubuyobozi bwa Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha ihangwa ry’imirimo idashingiye ku buhinzi NEP, butangaza ko mu myaka itanu bumaze guha ubumenyi mu byiciro bitandukanye urubyiruko rubarirwa mu 45,000.

Urubyiruko rwahuguwe mu myuga itandukanye
Urubyiruko rwahuguwe mu myuga itandukanye

Umuhuzabikorwa wa NEP Kora Wigire, Nzabandora Abdallah avuga ko iyi gahunda yazamuye ubumenyi ku bakora imyuga mu Rwanda mu kubafasha kongera ubumenyi no kunoza ibyo bakora bituma gahunda ya ‘Made in Rwanda’ igerwaho ndetse no kongera umurimo ku baturage.

Nzabandora yabitangaje mu gihe mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC Karongi, hasozwaga amahugurwa y’igihe gito ryatangaga ku rubyiruko 355 bigaga imyuga y’ububaji, guteka, ubwubatsi, gusudira, ubukanishi no kwakira abashyitsi.

Iyi myuga abize bavuga ko bari bakeneye kuyimenya kugira ngo bashobore kwihangira umurimo aho kwicara badafite akazi.

Nyirarukundo Honorine ni umunyeshuri wigishijwe ububaji, avuga ko yumva ashaka gushinga ikigo cye gikora ububaji.

Ati "Najyaga mbona kuri televisiyo bamamaza ibikorwa by’ububaji nkabura aho nabyigira, nagize Imana hano batanga itangazo, nabyize neza kandi nizeye ko ubumenyi nahawe nzabukoresha nkazatangiza ikigo gikomeye gikora ububaji".

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Karongi Twagirayezu Emmanuel, avuga ko akarere gafite gahunda yo guteza imbere urubyiruko rwize imyuga aho mu mihigo y’akarere uyu mwaka bazafasha imishinga y’urubyiruko 85 mu gihe mu mwaka washize hafashijwe imishinga 90.

Nubwo ubuyobozi bw’akarere butazi umubare w’urubyiruko rukeneye ubufasha bwo kwiga imyuga kimwe n’abafite imishinga yo kwihangira imirimo, umuhuzabikorwa wa NEP Kora Wigire Nzabandora Abdallah avuga ko mu myaka itanu ishize urubyiruko ibihumbi 45 rumaze guhabwa amahugurwa mu kubafasha kubona ubumenyi butuma bashobora kwihangira umurimo.

Avuga ko abarangije za kaminuza batarabona imirimo na bo bakwiye kwitabira guhabwa amahugurwa y’imyuga kugira ngo bashobore kongera ubumenyi aho kwiheba ko akazi kabuze.

Umuyobozi wa IPRC Karongi Ing. Paul Umukunzi, avuga ko urubyiruko 355 bigishije bizera ko bagiye guhanga imirimo aho kujya kwaka akazi.

Akomeza avuga ko urubyiruko rwize muri iki kigo bakomeza kurukurikirana ndetse abakeneye ubufasha bakagaruka ikigo kikabibafashamo kugira ngo bashobore kugera ku byo bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka