INES - Ruhengeri na Kaminuza ya BINGEN bemeranyijwe kuzamura ubuhinzi mu Rwanda

Ishuri rikuru INES-Ruhengeri ryagiranye amasezerano y’imyaka itanu na Kaminuza ya BINGEN (TH BINGEN), yo mu ntara ya Rhénanie-Palatinat mu Budage, agamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Umuyobozi wa Kaminuza ya BINGEN, Prof. Dr. Clemens Wollny hamwe na Padiri Dr Hagenimana Fabien,Umuyobozi wa INES-Ruhengeri bashyira umukono ku masezerano mu gihe Min Volker Wissing na Mgr Harolimana Vincent barebaga.
Umuyobozi wa Kaminuza ya BINGEN, Prof. Dr. Clemens Wollny hamwe na Padiri Dr Hagenimana Fabien,Umuyobozi wa INES-Ruhengeri bashyira umukono ku masezerano mu gihe Min Volker Wissing na Mgr Harolimana Vincent barebaga.

Ni amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi kuri uyu wa kane tariki 29 Kanama2019, ajyanye na gahunda y’ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere abahinzi n’amashyirahamwe yabo no guteza imbere ubuhinzi bw’imizabibu.

Ni umubano watangiye mu mwaka wa 2008, aho INES-Ruhengeri yihaye icyerekezo cyo kwigisha igendeye kuri gahunda y’ubumenyingiro, hagamijwe gusubiza ikibazo gihangayikishije igihugu, kijyanye n’isoko ry’umurimo nk’uko bivugwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien,Umuyobozi wa INES-Ruhengeri.

Uwo muyobozi avuga ko, mu kuzamura ireme ry’uburezi, Ishuri rikuru rya INES ryahisemo kugirana ubufatanye na Kaminuza zo mu Budage zakataje mu iterambere rishingiye ku buhinzi butanga umusaruro bwifashishije ikoranabuhanga rihambaye.

Agira ati “Nkimara kubona nimero ya telefoni ya Prof. Clemens Wollny, Umuyobozi wa Kaminuza ya BINGEN, navuganye nawe njya no kumusura mu Budage. Ibiganiro twagiranye n’ubufatanye nibwo bwatumye twinjira muri Jumelage ya Rhénanie-Palatinat na Leta y’u Rwanda”.

Padiri Hagenimana Fabien, avuga ko mu mwaka wa 2018, ubwo bufatanye bwatangiye gushyirwa mu ngiro. Minisitiri w’Ubuhinzi mu ntara ya Rhénanie-Palatinat asura INES-Ruhengeri, mu rwego rwo kunoza imikoranire, bemeza n’imishinga yagutse bagiye gufatanya binyuze mu mubano wa Leta zombi.

Nyuma yuko Leta y’u Budage yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu buhinzi na Leta y’u Rwanda tariki 28 Knama 2019, binyuze muri uwo mubano mwiza w’ibihugu byombi, ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri naryo ryamaze kugirana amasezerano na Kaminuza y’Ubumenyingiro ya BINGEN yo mu Budage nk’uko Umuyobozi wa INES-Ruhengeri akomeza abivuga.

Ati “Tumaze gusinyana amasezerano na Kaminuza y’Ubumenyingiro yitwa BINGEN yo mu Budage. Tugira icyo gitekerezo twabanje gutekereza ko iyo mishinga ihabwa umugisha na Leta y’u Budage na Leta y’u Rwanda, kugira ngo bizatworohere mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano, kandi tube dushyigikiwe na Leta zombi dukora ibyihutirwa n’ibyo igihugu gikeneye ko bishyirwamo imbaraga”.

Padiri Hagenimana avuga kandi ko ibijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi, bizaba bijyanye no guhuza umuhinzi n’isoko, kubonera abahinzi imbuto. Ngo ikoranabuhanga rizakoreshwa kandi mu kumenya intungamubiri ziri mu butaka no kumenya uburyo amazi angana mu butaka mu gufasha abahinzi babona umusaruro mwinshi.

Ifoto y'urwibutso nyuma yo kugirana amasezerano hagati y'Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri na Kaminuza ya BINGEN yo muri Rhenanie Palatinat
Ifoto y’urwibutso nyuma yo kugirana amasezerano hagati y’Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri na Kaminuza ya BINGEN yo muri Rhenanie Palatinat

Ku ikubitiro muri ubwo bufatanye, umushinga wiswe Green Space wo guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi n’imizabibu mu buryo bwagutse, ugiye gushorwamo Miliyoni zirindwi z’ama yero.

Ngo ikigiye kubanza kwigwaho ni ugukora ubushakashatsi ngo bamenye uburyo ubuhinzi bw’imizabibu bwakorwa kinyamwuga mu Rwanda, bukaba bwateza imbere abaturage.

Umuyobozi wa Kaminuza ya BINGEN, Prof. Dr. Clemens Wollny, yishimiye amasezerano Kaminuza ayoboye yagiranye na INES-Ruhengeri, aho yemeza ko bigiye kuzamura iterambere rya Kaminuza z’ubumenyingiro bizamure n’iterambere ry’abaturage hifashishijwe ubuhinzi.

Ati “Ubu bufatanye bwa Kaminuza ya BINGEN igiranye na Kaminuza ya INES-Ruhengeri, ni nako izi Kaminuza z’ubumenyingiro zizarushaho gutera imbere, abanyeshuri barushaho kuzamura urwego bashyira mu ngiro ibyo biga. Bizafasha n’abaturage mu iterambere ry’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibirayi kuko nibo tuje gukorera”.

Umunyamabanga nshigwabokorwa w’akarere ka Musanze, Bagirishya Peter avuga ko Umubano wa INES-Ruhengeri na Kaminuza yo mu Budage ari iterambere ku karere ka Musanze no ku gihugu, aho yizeye ko bigiye gutanga umusaruro mu buhinzi.

Ati “Uyu mubano twe tuwubona nk’ikintu cyiza, kandi gifite aho kigiye gukura igihugu muri rusange. Ntabwo ari akarere ka Musanze gusa. Ubundi Musanze ikintu cya mbere izwiho ni ubuhinzi. Ikintu cyose kiza kizamura ubuhinzi tucyakira na yombi kandi tukumva ko hari umusaruro tugomba kubikuramo. Twizeye ko hari icyo bizatanga tugendeye ku bufatanye dusanzwe tugirana na Leta y’u Budage”.

Bagirishya yavuze ko bagiye kuva mu buhinzi bwa gakondo aho mu karere ka Musanze buri ku kigereranyo cya 80%, bagakora ubuhinzi bugezweho mu kurushaho kuzamura umusaruro.

Ati “Ubuhinzi bwacu twakoraga bwari ubwa gakondo ku kigereranyo cya 80%, kandi iyo turebye Abadage aho bageze, bakora ubuhinzi bujyanye n’ikoranabuhanga, ku buryo ufite hegitari imwe ishobora guhaza akarere. Turifuza ko twagira icyo tubigiraho kugira ngo dukore ubuhinzi tubyaza umusaruro ubutaka bwacu”.

Minisitiri Ushinzwe Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubuhinzi mu ntara ya Rhénanie-Palatinat, Volker Wissing, waje ahagarariye Leta y’u Budage, yavuze ko ubwo yasuraga ishuri rya INES-Ruhengeri mu mwaka ushize, yanyuzwe n’imikorere yayo. Avuga ko ayo mahirwe abonetse y’imikoranire agiye gufasha abanyeshuri ku mpande zombi, kurushaho kuba impuguke mu by’ubuhinzi.

Yavuze kandi ko iyo mikoranire igiye gufasha abaturage kurushaho kutezwa imbere n’ubuhinzi, aho bizafasha n’igihugu cy’u Rwanda kuba ikigega cy’ibiribwa muri Afurika.

Icyerekezo INES yahisemo cyo gutanga ubumenyi bugendeye ku bumenyingiro mu guteza imbere abaturage mu buhinzi, ni bimwe mu byagarutsweho n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Harolimana Vincent, aho yemeza ko abanyeshuri bagiye kuba hafi y’abaturage mu rwego rwo kubafasha kuzamura umusaruro, by’umwihariko mu buhinzi bw’ibirayi.

Musenyeri yasabye abanyeshuri biga muri INES kudapfusha ubusa amahirwe bagize yo gukorana na Kaminuza ifite ubunararibonye.

Agira ati “Ubutumwa tugenera abanyeshuri, nuko INES dufite ubushobozi tukagira n’abadushyigikiye. Abanyeshuri ntibapfushe ubuza ayo mahirwe, bagomba kuza muri INES bakiga bakagira ubumenyi n’ubushobozi bwo gushaka ibisubizo by’abanyarwanda,ariko bafite n’uko gufungura bakaba bazi neza ko bagomba kwigira ku bandi kugira ngo biteze imbere. Birasaba ubwitange gukora cyane”.

Ubufatanye bwa INES-Ruhengeri na Kaminuza y’Ubumenyingiro ya BINGEN, bugiye kwibanda cyane cyane ku buhinzi bw’ibirayi n’imizabibu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka