Gusoma no kwandika bikwiye kuba umuco uranga Abanyarwanda-Minisitiri Nyirasafari

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, avuga ko gusoma no kwandika bikwiye kongerwa mu mico iranga Abanyarwanda kugira ngo ubumenyi bugere kuri bose.

Abana bishimiye ibihembo bahawe
Abana bishimiye ibihembo bahawe

Yabivuze kuwa 8 Nzeri 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Uburezi, iy’Umuco na Siporo, abafatanyabikorwa batandukanye, abanyeshuri n’ababyeyi, kikaba cyarateguwe ku bufatanye n’umushinga ‘Soma Rwanda’.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko gusoma no kwandika byagombye kuba mu mico iranga Abanyarwanda, bityo ko ari ngombwa kubitoza abana.

Yagize ati “Kuba uyu munsi wahariwe guteza imbere gusoma no kwandika wizihirijwe mu kwezi k’umuco mu mashuri, ni uko dushaka gushimangira ko gusoma no kwandika na byo bikwiye kuba umuco uturanga nk’Abanyarwanda. Urasoma ukunguka ubumenyi, wakwandika ukabusangiza abandi”.

Ati “Ibi birashimangirwa n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Gusoma, kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi’. Gusoma no kwandi biri muri gahunda za Leta yacu z’iterambere rirambye, aho igihugu gifite intego z’iterambere rishingira ku bumenyi, ni yo mpamvu twifuza ko biba umuco mu miryango y’Abanyarwanda”.

Minisitiri Nyirasafari ahemba umwe mu bana batsinze amarushanwa
Minisitiri Nyirasafari ahemba umwe mu bana batsinze amarushanwa

Yakomeje asaba abafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu gutoza abanditsi kwandika mu Kinyarwanda, hagamijwe gusigasira ururimi rw’igihugu.

Muri uwo muhango kandi hahembwe abana 30, ni ukuvuga umwe muri buri karere, bahize abandi mu kwandika inkuru mu Kinyarwanda, akaba ari amarushanwa yari arimo abana bo mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye.

Umwana wo mu karere ka Kicukiro witabiriye ayo marushanwa akaba yaranatsinze, Benimana Dominique Savio, avuga ko byamuteye imbaraga zo kuzakomeza kwandika.

Abana bari bishimiye gusoma inkuru zanditswe na bagenzi babo
Abana bari bishimiye gusoma inkuru zanditswe na bagenzi babo

Ati “Byanshimishije cyane kuba natsinze amarushanwa kuko twatangiye turi abana benshi ariko nkaba nje muri 30. N’ubundi nakundaga kwandika ariko noneho ibi binteye imbaraga zo gukomeza kwandika. Ibikoresho nahembwe kandi bigiye kumfasha mu myigire yanjye”.

Uwo mwana kimwe na bagenzi be bahembwe ibikoresho bitandukanaye by’ishuri, akamashini kameze nka mudasobwa (tablet) ndetse n’icyemezo cy’ishimwe (Certificate).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yasabye ababyeyi gukundisha abana gusoma ariko na bo ubwabo bakabikunda.

Minisitiri Munyankazi na Amb Peter Vrooman
Minisitiri Munyankazi na Amb Peter Vrooman

Ati “Gusoma no kwandika nta mupaka bigira. N’abakuze tubashishikariza gufata umwanya bagacira abana imigani, bakabigisha ibisakuzo n’izindi nkuru zitandukanye baba barasomye noneho bagasaba abana kwandika ibyo bumvise”.

Ibikorwa byo gufasha abana kumenya gusoma Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu, bikurikiranwa n’umushinga ‘Mureke Dusome’, naho uwitwa ‘Soma Umenye’ ugahugura abarimu bigisha abo bana, bigaterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID).

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko ururimi kavukure ari ingenzi kuko rutuma kumenya izindi byoroha.

Ati “Ikinyarwanda ni ururimi rw’igihugu, ni byiza ko abana bato ari rwo bigamo mu ntangiriro, bakamenya kuruvuga, kurwandika no kurusoma neza. Ibyo bizatuma kumenya izindi ndimi z’amahanga biborohera cyane, ari yo mpamvu tuzakomeza gutanga ibitabo by’Ikinyarwanda mu mashuri ku buryo abana bajya banabitahana”.

Muri icyo gikorwa kandi hanamuritswe ibitabo byanditse mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda, gusa ngo iby’Ikinyarwanda na n’ubu biracyari bikeya nk’uko benshi babihurizaho.

Abana bari bitabiriye uyu munsi mukuru wahariwe gusoma no kwandika
Abana bari bitabiriye uyu munsi mukuru wahariwe gusoma no kwandika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda benshi ntabwo bakunda Gusoma no Kwandika.
Ababikora sinzi niba bagera kuli 1%.Ni ikibazo gikomeye cyane ku iterambere.Bill Gates ubwe avuga ko icyatumye itera imbere aruko yakundaga Gusoma.Ikindi kimbabaza cyane nk’umukristu,nuko abantu batunze bible,ariko batazi ibyo ivuga,uretse utuntu duke.Urugero,usanga benshi bavuga ko twaremewe kuzajya mu ijuru.Nyamara bible nubwo ivuga abazajya mu ijuru,ivuga ko hazabaho n’isi izaba paradizo,izaturwa n’abumvira Imana gusa,ababi bagakurwamo.Urundi rugero,benshi bavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Nyamara Yesu yavuze ko abapfa bumviraga imana kandi ntibibere gusa mu gushaka ibyisi,azabazura ku munsi wa nyuma,bakaba muli paradizo.Bisobanura ko niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,ubwo nta muzuko wazabaho.

hitimana yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka