INES-Ruhengeri: Batangiye umwaka w’amashuri basabwa kwitwara neza

Abanyeshuri bashya batangiye umwaka w’amashuri 2019-2020 muri Kaminuza y’Ubumenyingiro ya INES Ruhengeri barasabwa kubakira ku myitwarire n’imitekerereze ibubakira ubushobozi bwo kuzashyira mu ngiro amasomo bagiye gukurikirana.

Bamwe mu banyeshuri bashya batangiye kwiga mu mashami atandukanye
Bamwe mu banyeshuri bashya batangiye kwiga mu mashami atandukanye

Mu biganiro byabaye kuwa mbere tariki ya 16 Nzeri 2019 bikitabirwa n’abanyeshuri bashya batangiye kwiga muri INES-Ruhengeri n’umuyobozi w’iyi Kaminuza y’ubumenyingiro Padiri Dr. Hagenimana Fabien, yabasobanuriye amavu n’amavuko y’iyi kaminuza, imikorere, intumbero yayo n’uruhare igira mu iterambere ry’abayituriye.

Daniel Emeka Wachiku, umunyeshuri mushya waje kwiga muri INES-Ruhengeri ibijyanye n’icungamari aturutse mu gihugu cya Nigeria, yagarutse ku mpamvu yahisemo kwiga muri kaminuza y’Ubumenyingiro ya INES-Ruhengeri n’uko azitwara kugira ngo inzozi afite azabashe kuzigeraho.

Yagize ati: “Ibyiza by’iyi kaminuza nabibwiwe n’umwe mu banyeshuri usanzwe ayigamo tuba ku rubuga rumwe rwa whatsap, duhuriraho na bagenzi banjye bo mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Daniel Emeka Wachiku waturutse muri Nigeriya aje kwiga muri INES-Ruhengeri
Daniel Emeka Wachiku waturutse muri Nigeriya aje kwiga muri INES-Ruhengeri

Nsanzwe mfite impamyabumenyi ya kaminuza nakuye mu gihugu cyanjye cya Nigeriya mu bijyanye n’ikoranabuhanga, nifuje no kwiga ibijyanye n’icungamari hano mu Rwanda kugira ngo ngire ubumenyi buzamfasha gutahura ahakiri imbogamizi mu birebana n’imicungire y’ibigo n’imari n’uko twabibonera ibisubizo.

Nasanze iyi Kaminuza ya INES-Ruhengeri izamfasha kubigeraho, biri n’amahire ko turi hano duturuka ahantu hatandukanye, ku buryo bizafasha buri wese kugira ibindi amenya abyigiye kuri mugenzi we”.

Habarurema Joselyne, Umunyarwandakazi watangiye kuhiga ibijyanye n’ubwubatsi we yagize ati: “Hari abantu benshi nzi bize hano muri INES-Ruhengeri bihangiye imirimo, abandi babona akazi keza kubera ubumenyi bahakuye.

Habarurema Joselyne afite inzozi zo kuzavamo umwubatsi w'icyitegererezo
Habarurema Joselyne afite inzozi zo kuzavamo umwubatsi w’icyitegererezo

Ibyo byanteye ishyaka ryo kuza kuhiga ubwubatsi kugira ngo nzarangize mfite ubushobozi bwo kugira icyo nigezaho; hano maze kuhabona ibikoresho bihanitse tuzifashisha twiga, n’abarimu barahari kandi benshi, icyo nzongeraho ni ukwitwara neza no gukurikira amasomo mu buryo bwimbitse kugira ngo inzozi mfite zo kuzaba umwubatsi w’icyitegererezo nzazigereho”.

Mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Hagenimana Fabien yababwiye ko nibagira imyitwarire yo kurangwa n’imico myiza, ubwubahane no gushyira imbere amasomo, bazayarangiza bashoboye kuba intangarugero mu bandi no kugira uruhare mu kubaka ibihugu bizima.

Yagize ati: “Nibabyaze umusaruro ibyiza byo kuba baje kwiga muri INES-Ruhengeri, kuko amashami dufite yigishiriza mu cyerecyezo cy’ubumenyingiro, kuko bigishwa bakanabishyira mu ngiro; ibi bibafasha kurangiza ku isoko ry’umurimo ritamukemanga ahubwo rimwishimiye. Turabasaba kugira imico n’imyitwarire myiza bizatume barangiza ari abantu bashoboye bagirire ibihugu byabo akamaro”.

Uretse umubare munini w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bari kwiga muri kaminuza y’ubumenyingiro ya INES-Ruhengeri, hari n’abaturutse mu bindi bihugu birimo u Burundi, Uganda, Congo Brasavile, Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, Tchad na Nigeria.

Iyi kaminuza ikaba ifite amashami yigisha ibijyanye n’ubwubatsi, amazi, ibarurishamibare, gupima ubutaka, imitegekere n’imicungire y’ubutaka, ikoranabuhanga mu biribwa no mu bihingwa, icungamari, guhanga umurimo, ubukungu, uburezi ndetse n’amategeko.

Hari n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri porogaramu mpuzamahanga; byose byubakiye ku myigishirize igamije ubunyamwuga butangwa n’abarimu b’inzobere, bifashisha za laboratwari n’ikoranabuhanga rigezweho.

Abanyeshuri barenga 400 ni bo bamaze kwiyandikisha kuziga mu mashami ahabarizwa kandi kwandika abakeneye kwiga muri INES-Ruhengeri mu mwaka w’amashuri 2019-2020 na byo bikaba bigikomeje aho bacyira abakeneye kwiga ku manywa, nijoro cyangwa se mu mpera z’icyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka