Amahugurwa mpuzamahanga yiswe ‘Summer School’ agiye kubera muri INES-Ruhengeri

Mu Ishuri rikuru INES-Ruhengeri hagiye kubera amahugurwa mpuzamahanga mu guhanga imirimo yiswe ‘Summer School’.

Abayobozi banyuranye basobanuye uburyo ayo mahugurwa ateguyemo
Abayobozi banyuranye basobanuye uburyo ayo mahugurwa ateguyemo

Ayo mahugurwa y’iminsi 11 ajyanye no kwihangira umurimo, akazahuza abanyeshuri bagize imishinga 30 yahize indi muri Kaminuza zo hirya no hino ku isi.

Ni nyuma y’igitekerezo cyagizwe n’ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri hashingwa ikigo cyiswe Business Incubation Center, gifasha abanyeshuri bo muri INES, abayirangijemo n’abaturiye iryo shuri guhanga umurimo, aho bafashwa gukora imishinga ijya guhangana mu ruhando mpuzamahanga.

Abanyeshuri bazitabira ayo mahugurwa (Summer School), ni abo imishinga yabo yahize indi ku rwego rw’ibihugu na za Kaminuza nk’uko bisobanurwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri.

Yagize ati “Summer School ni ishuri ryo mu mpeshyi, rimara igihe cy’ibyumweru bibiri mu masomo agenewe abantu bagize imishinga yatsinze ku rwego rw’ibihugu, bitegura kuyijyana ku isoko bayihuza n’amabanki n’abandi bakora ibintu bijya gusa na byo. Iryo shuri ni urwego rwo hejuru rwo kunogereza ya mishinga, kunoza imitekerereze hagamijwe gusangira ibitekerezo ku rwego rw’isi”.

Akomeza agira ati “Abazitabira ayo mahugurwa bazaba ari 30 bagizwe n’abanyeshuri 10 baturutse mu Budage, 10 baturutse muri Ghana n’abandi 10 baturutse mu Rwanda. Ni ku nshuro ya gatatu haba Summer School, aho iya mbere yebereye mu Budage, iya kabiri ibera muri Ghana mu gihe kuri iyi nshuro igihe kubera mu Rwanda aho igice kimwe kizabera i Musanze ikindi kikabera i Kigali”.

Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

U Rwanda rwemerewe kwakira ayo mahugurwa, nyuma y’uko amashuri makuru na za Kaminuza 12 zo mu Rwanda ku bufatanye na Kaminuza ya Leipzig yo mu Budage na Kwame Nkrumah University of Science and Technology yo mu gihugu cya Ghana, yihurije mu cyiswe AGEA (African Germany Entrepreneurship Academy), hagamijwe guteza imbere urwego rwo guhanga umurimo ku banyeshuri biga muri Kaminuza.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, avuga ko ibyo bigo byamaze gufasha abanyeshuri kuzamura ibitekerezo byabo aho bakora imishinga bakarushanwa nyuma bagatoranywamo abahize abandi ari na bo bitabira amahugurwa ya Summer School.

Gad Nishimwe, umwe mu banyeshuri batoranyijwe mu bazitabira Summer School nyuma y’uko umushingwa we wa Robot yifashishwa mu guterura ibintu uhize indi, avuga ko amahugurwa yitabiriye agiye kumufasha kurushaho kunoza umushinga we akawushyira ku rwego rurenze urwo uriho.

Ati “Kuba nageze aha ngiye kwitabira Summer school, ni icyizere bangiriye aho binyereka ko umushinga wanjye uzangeza ku iterambere. Robot nakoze ishobora guterura ikiro kimwe cyangwa ikiro kimwe n’igice, mfite umushinga wo gukora Robot nini izajya iterura kuva ku biro 100 cyangwa 150, ikazifashishwa mu bwubatsi hagamijwe gufasha Abanyarwanda no kuborohereza mu mirimo bakoraga ibavunnye”.

Ngo imyumvire ya bamwe yo kutizera ibikozwe n’abanyeshuri bo mu Rwanda ni kimwe mu bikomeje kudindiza Bisinesi yo mu Rwanda, aho bacyumva ko ibyavuye mu mahanga ari byo bifite ubushobozi.

Nubwo hakiri iyo myumvire yo kudaha agaciro imishinga ikorwa n’abanyeshuri bize mu Rwanda, abanyeshuri bo mu Rwanda bakomeje guca agahigo mu kugaragaza ubushobozi mu marushanwa mpuzamahanga mu gukora imishinga myiza nk’uko bivugwa Dr Jacob Mahina ukorana na AGEA muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB).

Dr Jacob Mahina, Mentor wa AGEA muri Kaminuza y'Ubukerarugendo n'Ikoranabuhanga(UTB)
Dr Jacob Mahina, Mentor wa AGEA muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga(UTB)

Yagize ati “Mpereye kuri Made in Rwanda, muri rusange haracyari inyumvire iciriritse yo kumva ko umuntu uvuye hanze ari we ushoboye gusumbya ubushobozi uvuye mu gihugu kandi si ko bimeze. Muri AGEA duha abanyeshuri ubushobozi atari ku rwego gusa rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Nk’amarushanwa aherutse kubera muri Ghana, hari abanyeshuri benshi baturutse mu bihugu binyuranye. Mu myanya itatu ya mbere, ibiri yatwawe n’Abanyarwanda mu gihe mu myanya 10 yagombaga gufatwa, imyanya itandatu yari iy’abanyarwanda”.

Ayo mahugurwa agiye kwitabirwa n’abanyeshuri baturutse muri kaminuza zinyuranye mu Rwanda, abazaturuka muri Ghana n’abazaturuka mu Budage ni amahugurwa azatangira ku itariki 05 akazasozwa ku itariki 15 Kanama 2019. Biteganyijwe ko hazahembwa imishinga 10 izaba yahize indi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka