Abagororwa 142 bahawe impamyabumenyi zo kubaka

Abagororwa 142 n’abacungagereza batanu bo muri Gereza ya Nyaza mu Ntara y’Amajyepfo, bahawe impamyabushobozi zo kubaka zitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro WDA.

Igishushanyo cy'inzu igezweho cyakozwe n'abagororwa bo muri gereza ya Nyanza cyashyikirijwe RCS
Igishushanyo cy’inzu igezweho cyakozwe n’abagororwa bo muri gereza ya Nyanza cyashyikirijwe RCS

Abo bagororwa ngo nibarangiza ibihano byabo basubiye mu miryango bazafashwa kandi kubona ibikoresho kugira ngo babashe gukora biteze imbere nk’uko bigenda ku bandi basanzwe bahabwa impamya bushobozi mu myuga murigahunda ya NEP kora wigire.

Abagororwa bo muri Gereza ya Nyanza bavuga ko bari basanzwe bazi kubaka ariko nta mpamyabumenyi bafite, ubu bakaba bazihawe nyuma yo gukora isuzuma ritegurwa n’ikigo cy’igihugu cy’umumenyi ngiro DWA binyuze muri IPRC south mu Ntara y’Amajyepfo.

Ntaganzwa Theoneste umwe mu bafungiye muri Gereza ya Nyanza avuga ko guhabwa iyo mpamyabumenyi bivuze ikintu kinini batakekaga nk’abantu bari mu bihano bafunze.

Agira ati, “Bivuze ko leta yacu idukunda kandi ituzirikana, turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyace bwadushakiye abaterankunga tukabasha kwiga neza kandi tukabona impamyabushobozi zizadufasha tugere hanze turangije ibihano byacu”.

Bamwe mu bahawe impamyabushobozi
Bamwe mu bahawe impamyabushobozi

Rurangwa Haldi na we avuga ko umwuga w’ubwubatsi awutezeho kubona icyo akora narangiza ibihano bye ariko akifuza ko haboneka inkunga yazabafasha kubona ibikoresho kuko muri Gereza bari badakorera amafaranga.

Agira ati, “Hano muri gereza nta mafaranga tugira kuko ibyo dukora tubikora mu nyungu rusange y’igihugu, twasabaga ko Leta yazadufasha tugeze hanze tukabona icyo duheraho tubyaza umusaruro izi mpamyabushobozi zacu”.

Uhagarariye IPRD South avuga ko abahawe impamyabushobozi bigiye ku kazi kuko nta bindi bitabo bigiyemo ariko ngo ibyo babazwa ni nk’iby’abicaye ku ntebe y’ishuri abatsinze akaba ari bo bahabwa izi mpamyabumenyi, ku buryo nibataha kubona imirimo nk’abanyamwuga bitazabagora.

Ku kijyanye n’ibikoresho basaba nibafungurwa, uyu muyobozi avuga ko biteganyijwe nk’uko bimeze ku bize muri gahunda ya NEP Koara wigire.

Abayobozi ba RCS n'abagororwa bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi ba RCS n’abagororwa bafashe ifoto y’urwibutso

Agira ati, “Gahunda ya NEP kora wigire iteganya gutanga ibikoresho ku bahawe impamyabumenyi kugira ngo babashe gukomeza kwiteza imbere, ibyo bikoresho rero birahari kandi abagororwa bazataha bafite impamyabumenyi bazahabwa ibyo bikoresho”.

Umuyobozi ushinzwe kugorora mu Rwego rw’Igihugu rw’Amagereza C.P. Jean Bosco Kabanda avuga ko guha impamyabumenyi abagororwa ari uburyo bwo kubereka ko Leta ibaha agaciro n’ubwo baba bafungiwe ibyaha byabahamye.

Avuga ko bigkwiye kubera abagororwa isomo bakirinda ibindi byaha byababuza amahirwe yo kugagabanyiriza amahirwe yo guhabwa imbabazi akagaruka ku gaciro n’ikizere abagororwa bakwiye kwigirira kandi ko kwiga imyuga bizatuma bashobora kwihangira imirimo batashye bityo ntibongere kugwa mu mutego w’icyaha.

CP Kabanda avuga ko kwiga imyuga muri Gereza hari abo bizahindurira ubuzima batashye
CP Kabanda avuga ko kwiga imyuga muri Gereza hari abo bizahindurira ubuzima batashye

Agira ati, “Kwiga imyuga bizabafasha guca ukurbiri n’ibyaha basubiye mu buzima busanzwe, reba nawe nk’umuntu wafungiwe ibiyobyabwenge n’ibindi byaha by’imbura ukoro, bene uwo nataha afite kandi azi icyo gukora azaca ukubiri n’icyaha bityo ntazongere kwisanga muri gereza.

Impamyabumenyi 600 ni zo zimaze gutangwa na IPRC south muri gahunda ya NEP kora wigire, aho n’aba bagororwa basanzwe bakora imyuga y’ubwubatsi bari mu bazihawe.

Urwego rw’igihugu rw’amagereza rugaragaza ko n’abandi bagororwa bifuza kugira ubumenyi mu bindi byiciro by’imirimo y’amaboko bazajya bahabwa izo mpamyambumenyi nyuma y’isuzuma, akaba ari igikorwa cyatangiriye ku rwego rw’igihugu mu Ntara y’I Burasirazuba ndetse ngo n’andi magereza akaba azakomeza kugenda agerwaho.

Ntaganzwa avuga ko guhabwa impamyabushobozi bibagaragariza urukundo Leta ifitiye abagororwa
Ntaganzwa avuga ko guhabwa impamyabushobozi bibagaragariza urukundo Leta ifitiye abagororwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka