Kubura akazi bituma hari abarangiza Kaminuza bakajya kwiga imyuga

Abize amasomo ku rwego rwa Kaminuza basaga 50, mu rwego rwo kurushaho gushaka ubumenyi bwo kwihangira imirimo, birengagije impamyabumenyi za Kaminuza bafite, bahitamo kugaruka mu mashuri y’imyuga aho barangije kwiga amasomo y’igihe gito( Short Courses) muri IPRC-Musanze.

Abarangije amasomo baravuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kwihangira umurimo
Abarangije amasomo baravuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kwihangira umurimo

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 221 barangije muri IPRC-Musanze mu masomo y’igihe gito, wabaye ku wa gatanu tariki 23 Kanama 2019 muri IPRC-Musanze, wagaragayemo abanyeshuri bize ayo masomo nyuma y’uko bafite impamyabumenyi ya Kaminuza.

Abaganiriye na Kigali Today bavuze ko batekereje kuza kwiga ayo masomo bitewe n’agaciro baha umwuga. Ngo babanje gushakisha akazi, bakabuze batekereza uburyo bakwihangira ako kazi.

Mukagasana Solange, umugore w’abana babiri avuga ko yirengagije impamyabumenyi ya Kaminuza muri Biomedical Science afite, aza kwiga imyuga mu gihe cy’amezi atatu nyuma y’imyaka hafi itatu yari amaze ari mu bushomeri.

Mu barangije amasomo harimo umubare munini w'abagore
Mu barangije amasomo harimo umubare munini w’abagore

Ati “Ntabwo bikunze kubaho ko uwarangije Kaminuza asubira inyuma ngo agaruke mu masomo y’imyuga, ariko narabikoze. Narangije Kaminuza muri 2016, mara imyaka isaga ibiri nta kazi ngira. Nibwo natekereje kuza kwiga imyuga ngamije kwihangira umurimo, niga Food Processing mu mezi atatu none mbonye impamyabushobozi. Nsezeye guhora niruka ku kazi”.

Akomeza agira ati “Numvise ko bitari ku rwego rwanjye ariko ngira umutima wo kuza kubyiga. Nkigeramo nahise numva ari impano yanjye ahubwo, kuko nasanze ari zo nzira zo kwihangira imirimo. Twize neza, twahuye n’abarimu bafite ubumenyi buhagije, kandi natwe ntitwaje kurebera tuhakuye ubumenyi buhagije kandi n’ibyo twatangiye gukora abarimu baraza bakabishima, bakatubwira ko byujuje ubuziranenge”.

Nyampinga Safia warangije kaminuza mu mwaka wa 2016 mu bijyanye no gucunga imari, avuga ko yakurikije gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihangira imirimo aza kwiga imyuga nyuma yo kumara imyaka isaga itatu nta kazi.

Ati “Narangije mu mwaka wa 2015, mbaho mu buzima bwo gutera uturaka tudashobora kuntunga. Numviye gahunda ya Leta yo kwiga imyuga duhanga imirimo”.

Abize ububaji na bo ngo baratanga icyizere
Abize ububaji na bo ngo baratanga icyizere

Nyampinga avuga ko hari abamunenze ubwo bamubonaga agiye kwiga imyuga, ariko abyima amatwi kubera ko yari azi icyo ashaka.

Ati “Hari abatubonaga tuje kwiga bakaduseka bati ese bariya bantu barangije Kaminuza bakaba baje kwigana n’abacikirije amashuri n’abo ayisumbuye yananiye baratekereza? Ariko iyo ufite icyo ushaka ibyo byose urabyirengagiza ukagira intego zawe, kandi ukazigeraho”.

Bamwe muri abo barangije amashuri mu myuga, hari abatangiye kubyaza umusaruro ubumenyi bungutse, batunganya ibiribwa bikunzwe ku masoko nk’uko Nyampinga akomeza abivuga.

Ati “Nyuma yo kurangiza amasomo, ntitugiye kwicarana ubu bumenyi ngo budusinziriremo, ahubwo tugiye kugira vuba tubushyire mu ngiro. Ubu twatangiye no kubushyira mu ngiro aho twishyize hamwe dutangira dutunganya ibikomoka ku mbuto, birimo imitobe, confuture, dutunganya ibikomoka ku mata birimo Yawurute, ubu nakora ikivuguto mu gihe gito kibaka kibonetse. Dutunganya ibikomoka ku binyampeke aho dukora imikati, amandazi mu buryo bugezweho n’ibindi”.

Ubuyobozi bwishimiye intera abanyeshuri basoje amasomo bamaze kugeraho
Ubuyobozi bwishimiye intera abanyeshuri basoje amasomo bamaze kugeraho

Akomeza agira ati “Igihe maze aha ntabwo cyatakaye. Tugitangira hari ubwo natahanaga akantu nakoze naha abana bakishima, umugabo wanjye yaryaho akishima cyane ngaha n’abaturanyi bakishima.”

Ati “Natangiye kubibyaza amafaranga aho natangiriye kuri Cake(umutsima wa kizungu) nakoreye umwana wanjye yagize isabukuru y’amavuko. Nyuma ababyeyi barayishimira ubu basigaye bampa ibiraka. Amafaranga ya mbere nafashe ni ibihumbi 10 ku ga Cake gato nakoreye umubyeyi wari ufite umwana wagize isabukuru y’amavuko”.

Uwitwa Heri Rukundo na we waje kwiga imyuga arangije Kaminuza agira ati “Mfite dipolome ya Kaminuza, ariko ibyo nize nabonye bidahagije ngo nihangire imirimo mpitamo kuza kwiga amasomo y’imyuga.”

Ati “Ubu ndangije kwiga uburyo bwo gutunganya ibituruka ku buhinzi n’ubworozi. Ntabwo nicuza, ahubwo byanyongereye ubumenyi bunganisha ku isoko ry’umurimo”.

Abanyeshuri 221 bahawe impamyabushobozi bari mu byiciro binyuranye aho bamwe bize ibijyanye n’ubwubatsi n’ububaji mu gihe cy’umwaka, abandi barimo abize Ubutetsi, amashanyarazi, gutunganya ibiribwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi biga mu gihe cy’amezi atatu hakaba n’abize mu gihe cy’amezi ane.

Ubuyobozi bwa IPRC-Musanze, burashimira abarangije amasomo yabo, by’umwihariko abahaye agaciro ayo masomo baza kwiga bafite impamyabumenyi za Kaminuza.

Basabwe guharanira kongera ubumenyi igihe cyose, kandi babyaza umusaruro ubumenyi bahawe baba igisubizo ku bibazo bijyanye no guhanga imirimo, kandi bakomeza kongera ubumenyi nk’uko byavuzwe na Abayisenga Emile, Umuyobozi wa IPRC-Musanze.

Abayisenga Emile uyobora IPRC-Musanze yashyikirije impamyabushobozi abarangije amasomo y'imyuga
Abayisenga Emile uyobora IPRC-Musanze yashyikirije impamyabushobozi abarangije amasomo y’imyuga

Ati “Njye uko mundeba, maze iminsi muri konje kandi nayibyaje umusaruro. Natangiye kwiga kubaka, ariko nanze kuza kwigana namwe hano kugira ngo abarimu nyobora batansuzugura. Hari ahandi hantu ndi kubyigira, ubwo ni ubundi bumenyi”.

Akomeza agira ati “Nawe niba warize gukora amakaro ukabona aho bigisha gukora igisenge cy’inzu bikore, igihe utazi bizagufasha, umwana w’umufundi arabwirirwa ntabwo aburara. Ndashimira abaje kwiga hano imyuga bararangije Kaminuza bazi icyo bashaka. Mwishyire hamwe rero muhange umurimo, mube igisubizo ku bibazo by’ubushomeri”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buremeza ko abarangiza mu mashuri y’imyuga bashyiriweho uburyo bwinshi bwo guhanga umurimo cyane cyane mu gihe bishyize hamwe, nk’uko bivugwa na Uwantege Félicité, umukozi w’akarere waje muri uwo muhango ahagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.

Ati “Ku bufatanye na BDF, Leta yabateganyirije amafaranga ku bufatanye na WDA aho Leta yatekereje ko hari abarangiza batagira ubushobozi, banyuza amafaranga muri BDF igirana amasezerano na za SACCO basaba ko umuntu wese ufite icyemezo cy’uko arangije ayo mashuri, ahabwa ibikoresho bihwanye n’amafaranga ibihumbi 500 ku muntu umwe, aho yishyurirwa 50% iyo wakoze neza”.

Abarangije ayo masomo kandi basabwe kugaragaza uruhare rwabo mu kwigira bizigamira, badateze amaboko kuri Leta.

Mu myaka ine IPRC-Musanze imaze ishinzwe, imaze guhugura abanyeshuri 691 mu masomo y’igihe gito(Short Courses) ahiga abarangije Kaminuza, ayisumbuye n’abacikirije amashuri.

Umuyobozi wa IPRC-Musanze ashimira abarangije amasomo y'igihe gito
Umuyobozi wa IPRC-Musanze ashimira abarangije amasomo y’igihe gito
Ibyishimo byari byose ku barangije amasomo y'imyuga
Ibyishimo byari byose ku barangije amasomo y’imyuga
Abanyeshuri 221 bahawe impamyabushobozi ngo biteguye kuzibyaza umusaruro bahanga umurimo
Abanyeshuri 221 bahawe impamyabushobozi ngo biteguye kuzibyaza umusaruro bahanga umurimo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje cyane kubona abana barangiza amashuri ntibabone icyo gukora hama ukajya kwihangira imirimo itandukanye nibyo wize. urangize kaminuza ukajya gusereva muri restaurant bibarababaje rwose kandi buri gihe haboneka akazi ariko kugirango ukabone udafite umuntu ukugezayo ni kibzo.nki gihe president yahuraga nu rubyiruko umwe akamubaza ibyo akra ariko bitandukanye nibyo yize president nawe wabonye byamutangaje. mu Rwanda ntakazi wapfa kubona udafite link umuntu ushobora kukaguhesha.

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 25-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka