Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’imyuga n’Ubumenyi ngiro IPRC Musanze n’Ishuri rikuru ry’imyuga rya Jinhua Polytechnic ryo mu Ntara ya Zhejiang mu gihugu cy’u Bushinwa buratangaza ko bwatangiye ubufatanye buzafasha kuzamura ireme ry’amasomo y’imyuga atangirwa muri aya mashuri.
Kambabazi Rita wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’i Mukono mu karere ka Gicumbi, ari mu bitabiriye ubutumire bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku wa gatanu tariki 06/9/2019, ubwo yatangaga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu guhanga udushya mu burezi.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, avuga ko gusoma no kwandika bikwiye kongerwa mu mico iranga Abanyarwanda kugira ngo ubumenyi bugere kuri bose.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga kugira ngo abaturage bagire ubuvuzi buhamye, bisaba ko abakora muri iyo serivisi baba barabiherewe ubumenyi muri za kaminuza zikomeye, bakaba ari abanyamwuga kandi babifitemo ubunararibonye.
Ishuri rikuru INES-Ruhengeri ryagiranye amasezerano y’imyaka itanu na Kaminuza ya BINGEN (TH BINGEN), yo mu ntara ya Rhénanie-Palatinat mu Budage, agamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Abize amasomo ku rwego rwa Kaminuza basaga 50, mu rwego rwo kurushaho gushaka ubumenyi bwo kwihangira imirimo, birengagije impamyabumenyi za Kaminuza bafite, bahitamo kugaruka mu mashuri y’imyuga aho barangije kwiga amasomo y’igihe gito( Short Courses) muri IPRC-Musanze.
Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Janja mu Karere ka Gakenke, bishimiye ubumenyi bungukiye muri za Laboratwari basanze muri INES-Ruhengeri, bemeza ko bibakundishije kwiga muri Kaminuza.
Ishuri rikuru INES Ruhengeri ryasoje amahugurwa yiswe “summer school” y’iminsi 12 i Kigali, yahuriwemo n’abanyeshuri bo mu Budage, muri Ghana no mu Rwanda bigaga ku byo gutegura imishinga ijyanye no guhanga imirimo.
Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, yamaze kwemererwa kwinjira mu mushinga wa Kaminuza eshatu zikomeye i Burayi wa ERASMUS, hagamijwe kurushaho kubaka ubushobozi mu masomo ajyanye no gutunganya ibiribwa no kurushaho kurinda ibidukikije.
Abanyeshuri 46 barangije muri Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi bukomatanyije UGHE (University of Global Health Equity), bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), biyemeza kuba umusanzu wo gushakira hamwe icyakemura ibibazo by’ubuzima bw’abatuye isi.
Abanyeshuri 30 baturutse muri Kaminuza zinyuranye zo hirya no hino ku isi bahuriye mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, aho baje kungurana ibitekerezo basangira ubunararibonye muri gahunda yo gutegura imishinga ijyanye no guhanga imirimo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko gukora ibizamini umunsi wa mbere w’itangira ry’igihembwe bizatuma abanyeshuri batangirira igihe.
Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), igiye gutangiza ishami ry’ubuganga rizaba riri ku rwego mpuzamahanga, cyane ko rifite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, avuga ko abayobozi mu burezi bafite imikorere idahwitse bagiye gufatirwa ibyemezo harimo n’ibihano.
Abantu basaga 800 bishimira ko bavuye mu bushomeri kubera guhabwa akazi mu mirimo yo kubaka irimo gukorwa na Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), ku cyicaro cyayo gikuru giherereye i Masoro muri Gasabo.
Authentic Word Ministries ari na yo ibarizwamo itorero Zion Temple yateguye icyumweru cy’ubukangurambaga ku nshuro ya 20 bwo guhagurutsa Afurika hibandwa ku burezi, kikazatangira tariki 04 kugeza tariki 11 Kanama 2019 i Kigali.
Ubusanzwe abiga mu bigo by’imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC) barangiza bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), ubuyobozi bukuriye ibyo bigo bukaba bwifuza ko bakwemererwa gukomeza mu bindi byiciro bya kaminuza.
Mu Ishuri rikuru INES-Ruhengeri hagiye kubera amahugurwa mpuzamahanga mu guhanga imirimo yiswe ‘Summer School’.
Abagororwa 142 n’abacungagereza batanu bo muri Gereza ya Nyaza mu Ntara y’Amajyepfo, bahawe impamyabushobozi zo kubaka zitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro WDA.
Mu rwego rwo kwitegura ingendo z’abanyeshuri baza mu biruhuko mu gihugu hose, abatwara abantu mu modoka rusange barasabwa kugabanya umuvuduko, byaba byiza bakajya no munsi y’umuvuduko ntarengwa uteganywa na ‘Speed Governor’ kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.
Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko yatangiye umushinga wo kwishyuza inguzanyo za buruse zahawe abize muri kaminuza, aho iteganya kuzaba imaze kwishyuza miliyari 22.9 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mbogo riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye, barasabwa kwiga bashyizeho umwete no kwigira ku bababanjirije muri iryo shuri, kandi ko hari amahirwe menshi yo gutera imbere.
Muri iyi minsi bikunze kugaragara henshi ko ababyeyi batakibona umwanya uhagije wo guhura n’abana babo, bitwaje ahanini ko bakora amasaha menshi babashakira imibereho.
Kubasha kubona inguzanyo yisumbuye ku yo bari basanzwe babona, ni kimwe mu byiza abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta ndetse n’afashwa na Leta bishimira, nyuma yo kongezwa amafaranga agera ku 10% ku mushahara wabo.
Hashize amezi atandatu ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda (ENDPK) rishakiye umwarimu w’Igishinwa abanyeshuri bifuza kukimenya, none habonetse umwana uzahagararira Afurika mu marushanwa yo kukivuga.
Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubudage(Diaspora nyarwanda yo mu budage) bubatse ibyumba by’amashuri bifite agaciro ka miliyoni 120Frw kuri Groupe Scolaire Rwinzovu iherereye mu kagari ka Murago Umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bagiye kujya bashyira ibigo by’amashuri mu byiciro, kugira ngo bamenye ibikwiye kwitabwaho kurusha.
Abanyeshuri bo muri za kaminuza mu Rwanda barashima gahunda y’ibiganiro mpaka bibahuza ku ngingo zerekeranye n’ubukungu kuko bibatera umwete wo gukora ubushakashatsi bigatuma baniyungura ubumenyi.
Abanyeshuri 207 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere mu ishuri ry’ubumenyingiro ‘Muhabura Integrated Polytechnic College’ (MIPC), barasabwa kurangwa n’akazi kanoze karimo ubwenge bugeretse ku ndangagaciro z’Umunyarwanda, bazamura iterambere ry’igihugu.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’ubumenyi ngiro rya Musanze (Muhabura Integrated Polytechnic College) buratangaza ko umunyamwuga urangwa no kugira ubupfura n’ubunyangamugayo bituma agirirwa icyizere akitwara neza mu kazi ke.