Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo guhemba abana b’abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya Leta baravuga ko n’ubwo hari abarangiza amashuri bakabura akazi, bidakwiye kuviramo ababyiruka gucika intege no guta ishuri kuko icya mbere ari ubumenyi kuko ari bwo butunzi bwa mbere umuntu yakwifuza, kuko bugufasha no kwihangira umurimo.
Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) riravuga ko umubare munini w’abana bafite ubumuga batiga uteye inkeke.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Udushya, Paula Ingabire, arasaba abakobwa gushingira ku mahirwe igihugu kibaha bakiga bagamije kuba abayobozi bacyo.
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, INES-Ruhengeri, kuri uyu wa gatanu tariki 15 Werurwe 2019, ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 719 barimo 22 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imisoro(Science in Taxation).
Abarimu 12 bafashwe kubera bakopeje abana mu kizamini gisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2018, bahanishijwe gukurwa ku rutonde rw’abacunga abakora ibizamini ndetse banagezwa mu nkiko.
Abakobwa 90 bo mu mirenge ine yo mu Karere ka Burera bemerewe kurihirwa amashuri bari barataye nyuma yo gutwita inda zitateganyijwe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) buri mwaka gitegura amarushanwa agenewe abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda hagamijwe ubushakashatsi mu rwego rwo kurushaho kunoza no kuvumbura uburyo bushya bw’ibarurishamibare bunogeye abaturage.
Ibigo byahawe iyo nkunga ni Collège de Bethel (APARUDE) ryo mu Ruhango na Samaritan International School ryo mu karere ka Nyagatare akazabifasha kongera inyubako zinyuranye byari bikeneye.
Impuguke zirasaba ko abagore n’abakobwa bakomeza kurusha amahirwe abagabo n’abahungu, kugira ngo umuryango nyarwanda uzibe icyuho cy’imyaka 40 bakerereweho mu burezi.
Kaminuza y’u Rwanda(ishami nderabarezi) ivuga ko yari itangiye guterwa impungenge n’umubare munini w’abana bafite ubumuga utajyanye n’uw’abarimu bashobora kubigisha.
Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) rweguriye Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) ishingano zo gucunga Kaminuza ya Carnegie Mellon-Africa (CMU-Africa), bikaba byongereye amahirwe menshi Abanyeshuri b’Abanyarwanda.
Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari ebyiri na miliyoni 700 agiye gushyirwa mu bigo cyangwa inganda zikora ibintu bitandukanye kugira ngo byakire urubyiruko na rwo rwige imyuga ijyanye n’ibihakorerwa kugira ngo ruzabashe kwikorera cyangwa rubone akazi.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rumaze amezi atanu rwigishwa imyuga n’ikigo cy’urubyiruko, rwatangiye gukorera amafaranga rukiri ku ntebe y’ishuri, none rwizeye imbere heza.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko nta wagombye kurengaya umwarimu washibije umunyeshuri, kuko umunyeshuri watsinzwe adakwiye kwimurwa.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda itangaza ko barimo gutegura inkoranyamagambo y’abakoresha amarenga mu gukemura ikibazo cya serivisi mbi bahabwa, bikomoka ahanini ku bumenyi buke buboneka mu bagomba kubaha serivisi.
Raporo y’Umuryango Transparency International (Rwanda) y’umwaka wa 2018 ishyira abarimu bigisha muri za Kaminuza ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa itubutse.
Ababyeyi barerera muri Wisdom School barasaba Leta kurekera iryo shuri uburenganzira bwo gucumbikira abana nk’uko byahoze.
Abize amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro barasabwa guhanga umurimo kuruta gutekereza gukorera abandi.
Minisitiri w’uburezi aravuga ko muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi harimo ko hazongerwa abiga ubumenyingiro, akaba ari muri urwo rwego hari kongerwa za TVET hirya no hino mu gihugu.
Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ugiye guha amashuri abanza miliyoni zirindwi z’ibitabo bizafasha abana bato kumenya Ikinyarwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr Edward Ngirente yemereye abiga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ko bazahabwa amafaranga abafasha kwiga atishyurwa.
Minisiteri y’Uburezi mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 yatangaje amanota y’abaranyeshuri basoje amashuri yisumbuye, aho mu bijyanye n’amasiyansi umunyeshuri witwa Francois Tuyisenge wo muri Seminari Ntoya ya Ndera ari we waje ku isonga n’inota rya mbere muri buri somo.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yahaye ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) ibitabo bizakoreshwa mu mashuri yisumbuye kugira ngo abana barusheho kumenya umuco w’u Rwanda.
Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye atangazwa kuri uyu wa kane tariki 21 Gashyantare 2018.
Abanyeshuri biga uburezi muri TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, baravuga ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu kwiga uburezi nyuma y’aho Leya y’u Rwanda, ibemereye kuzajya biga kaminuza ku buntu ndetse ikongerera n’abarimu umushahara.
Uruzinduko Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagiriye mu Karere ka Karongi, rwibanze ku gusura ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze.
Izabiriza Mutoni ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabonye ishuri nyuma y’ubuvugizi bwa Kigalitoday.
Bamwe mu barimu mu murenge wa Rwempasha bavuga ko ubuke bw’ibyumba by’amashuri butuma abana batigishwa mudasobwa.
Mu gikorwa cyo gusura ibigo by’amashuri mu turere dutandikanye, Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura yashishikarije ababyeyi kwita ku burezi bw’abana no kubohereza ku ishuri, anagaya abayobozi ba ntibindeba batamenya ko abanyeshuri basibye ishuri.
Sylivera Justine, wo mu gihugu cya Tanzania, avuga ko yamaze kuvumbura uburyo bwo kugenzura abanyereza imisoro bakora ubucuruzi bwa Forode.