Barifuza ko abarangiza muri za IPRC bakomeza mu bindi byiciro bya kaminuza
Ubusanzwe abiga mu bigo by’imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC) barangiza bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), ubuyobozi bukuriye ibyo bigo bukaba bwifuza ko bakwemererwa gukomeza mu bindi byiciro bya kaminuza.

Byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo kuri icyo cyifuzo yateguwe n’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP) ku bufatanye na WDA, yabaye ku wa 26 Nyakanga 2019, igahuza abafite aho bahuriye no kwigisha imyuga, abakora muri urwo rwego n’abayobozi batandukanye.
Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba, yavuze ko hashize igihe hasohoka abanyeshuri bize imyuga n’ubumenyi ngiro bafite impamyabumenyi ya A1, ariko ko hari benshi bafite icyifuzo cyo gukomeza.
Yagize ati “Abarangije mu myuga bose bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bikarangirira aho. Ubona bisa n’aho bashyiriweho ahatarengwa mu gihe hari bamwe muri bo ndetse n’ababyeyi bifuza ko habaho n’ibindi byiciro birimo A0 ndetse na Masters”.

Ati “Mbere abantu ntibumvaga ko abiga imyuga nko kubaza, amashanyarazi, gusudira n’ibindi, bitari ngombwa ko biga amashuri bakaminuza, nubwo abo kuri urwo rwego tuzakomeza kubakenera. Ibyo rero bibaca intege ari yo mpamvu turimo dushaka uko byahinduka”.
Yakomeje avuga ko n’ubundi abazabyifuza atari ko bose bazabyemererwa, kuko ngo bateganya ko abakomeza muri A0 na Masters batarenga 20% by’abarangiza, kandi hagaherwa ku bazagaruka na bo bakigisha, kuko ngo hakiri ikibazo cy’abarimu b’inzobere mu kwigisha ibijyanye n’imyuga.
Umwe mu barangije muri IPRC Kigali mu myaka itatu ishize, na we yemeza ko hari imbogamizi ahura na zo kubera ko atize icyiciro cya kabiri.
Ati “Duhura n’ikibazo gikomeye hanze aha iyo dushaka akazi kuko ahenshi batubaza impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, batitaye ku bumenyi umuntu afite n’imyaka itatu aba yarize. Badushyiriyeho iyo gahunda yo gukomeza byaba ari byiza, natwe tukagira agaciro”.
Dr Gashumba yavuze ko ibi bikiri umushinga, ko bateganya kubigeza ku zindi nzego zo hejuru bikaba byakwemezwa bityo bigashyirwa mu bikorwa, gusa ngo hari icyizere ko bitazatinda.
Ati “Turateganya ko abanyeshuri ba mbere batangirana n’umwaka w’amashuri 2020-2021. Birumvikana hazabanza abigisha, dore ko natwe tubafite. Hagati aho dushobora kuzaba twifashisha abarimu bazaturuka hanze mu gihe abacu batararangiza”.

Yakomeje avuga ko kongerera ubumenyi abize imyuga bizanabahesha amahirwe yo kuba bakorera no mu bindi bihugu.
Kazawadi Papias ufite sosiyete y’ubwubatsi, na we avuga ko byari bikenewe ko abize imyuga bashyirirwaho ibindi byiciro bya kaminuza ntibahore ha handi.
Ati “Ku bwanjye aya masomo yisumbuye mbona yaratinze kuza kuko hari bamwe bifuzaga gukomeza bigatuma bava mu byo bize bagakomereza mu bindi kuko nta handi bari bafite. Iyi rero ni inzira nziza niba ibyo byiciro na byo bigiye kujyaho kuko umuntu azajya yiga agakomeza uko abyifuza”.
Ubuyobozi bwa RP buvugako ko hamaze gusohoka abize imyuga n’ubumenyingiro bafite impamyabumenyi ya A1 barenga ku bihumbi birindwi.
Ohereza igitekerezo
|
Tubashimiye icyo gitekerezo Cyiza
Gusa natwe twiguye kongera ubumenyi.
Tubashimiye icyo gitekerezo Cyiza
Gusa natwe twiguye kongera ubumenyi.
Ibi birakenewe vuba ariko bazatekereze kubarangije batabonye ayo mahirwe bongere babahe scholarship bakomeze Wenda bazagire requirements bagenderaho
Ningobwa cyanee mudufashije ahubwo bikaza vuba tukongera level zacu mwaba mukoze be blessed bayobozi beza
Ese umuntu uvuga ngo abagiye kwiga A1 batinye A0 yirengagiza ko abenshi boherezwa kwiga muri RP baba barize kimwe n’abandi muri secondary cyeretse niba abiga iyo mibare muri A0 bafite imitwe ibiri. icyo gitekerezo abayobozi bagize ni cyiza
Ese RP ko iri kwihutira kuzamura level ngo zigere kuri A0 nyamara usanga hari imyuga birengagije kuzamura ngo nibura nayo igere kurwego rwa A1. Ndavuga nka tailoring kdi bikenewe mubatubarize niba yo itabarizwa muri RP.
Ariko murasetsa ye,
mwirengagije ko abahitamo kwiga A1 baba babona A0 ariko ntibayigemo?
hari abahitamo A1 kuko batinye A0 kubera imibare irimo,
hari ababa bifuza kwiga imyuka gusa ayo masomo yandi arimo za theories zo muri A0 ntayige,
Uwarangije A1 se azashobors iyo mibare yo muri A0 kandi yarayikwepye mbere?
Ajya guhitamo A1 ntiyabonaga A0 ?
Ibi ni ngombwa kuko icyibazo kigaragara iyo umuntu agiye kwaka Akazi bakamusaba A0 kandiwe yarize A1gusa. Leta nidufashe badushyirireho A0 na Masters muma IPRCs. Murakoze.
Ibi ni ngombwa kuko icyibazo kigaragara iyo umuntu agiye kwaka Akazi bakamusaba AO kandiwe yarize A1gusa
Leta nidufashe badushyirireho A0 na Masters muma IPRCs. Murakoze.
Rwose nibadufashe bitangire vuba ahubwo twikomereze kwiga kuko kongera ubumenyi na degree ntibirangira. Kandi buriya Hari amahirwe ndetse nuburenganzira twabuze bitewe nuko hari ibyo tutujuje.ubu A1 ntiwajya murugaga rwaba engineers, valuers,..... nukuvugango turahejwe mu mirimo. so nibyiza rwose ubwo biganirwaho ahubwo bishyirwe mu ngiro.Tkx
Ibi Ni ngombwa cyane kuko twaburaga amahirwe yo gukomeza kwiga ababaga barangije mu ma IPRCs.
Hari icyo IPRC zashyiriweho. Guha abanyeshuri ubumenyigiro ndetse no kwigisha imyuga. Singobwa ko abize A1 bakomeza mubindi byikiro. Iyo wasoje urasabwa kujya gukora. Wabishaka ukogera ukajya kwiga aho ushaka kandi wiyishyurira kuko leta iba yarakoze ibyayo. Rwanda Polytechnic irashaka kumvanga no kurengera rwose.
Rwanda Polytechnic
A1
A0
Masters
PhD