Minisiteri y’Uburezi iratanga inama y’uburyo ibibazo biri mu mashuri byakemuka

Minisiteri y’Uburezi irateganya kuzenguruka mu mashuri 900 mu minsi 10 itanga inama ku bibazo bibangamiye ireme ry’uburezi.

Abakozi ba Minisiteri y'Uburezi baganiriye n'abakozi mu Karere ka Rubavu
Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi baganiriye n’abakozi mu Karere ka Rubavu

Ibyo bikorwa bijyanye no gutanga inama ku ireme ry’uburezi ritangwa mu mashuri, kuganira ku myitwarire y’abarimu ku kazi hamwe n’ikoreshwa ry’indimi mu mashuri, aho bivugwa ko hari ibigo byigisha mu kinyarwanda kuva mu mwaka wa kane kuzamura mu mashuri abanza kandi bigomba kwigisha mu cyongereza, nk’uko hari ibyigisha mu cyongereza kuva mu wa gatatu kumanura kandi bagombye kwigisha mu kinyarwanda.

Minisiteri y’Uburezi yongeye gutegura iyo gahunda mu bigo by’amashuri kugira ngo iteze imbere ireme ry’uburezi ikavuga ko iyo gahunda itanga umusaruro.

Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi witwa Eric Niyongabo ni we ukuriye itsinda ry’abatanga inama ku ireme ry’uburezi mu Karere ka Rubavu. Avuga ko hari ibibazo bikemurirwa muri ibyo biganiro.

Yagize ati « Inama nk’izi zikemura ibibazo by’ikoreshwa rya mudasobwa zari zihunitse mu bubiko, ikibazo cy’abarezi batinda kugera ku kazi, abanyeshuri bata amashuri, abanyeshuri bakererwa, ibibazo by’isuku byaragaragaye bishakirwa ibisubizo, n’ubu twizeye ko ibibazo bizaboneka bizashakirwa ibisubizo. »

Abakozi ba Minisiteri y'Uburezi mu Karere ka Rubavu bazatanga inama mu bigo 30 mu rwego rwo kunoza ireme ry'uburezi
Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi mu Karere ka Rubavu bazatanga inama mu bigo 30 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi

Ibyo bikorwa byo kuganira no gutanga inama ku ireme ry’uburezi bizamara iminsi 10 bikorwe ku bigo 900 mu turere 30 kandi bizagira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu buyobozi bibangamira ireme ry’uburezi.

Niyongabo avuga ko ibyo biganiro biri gukorwa bizibanda ku ireme ry’uburezi, no gutanga amasuzumabumenyi, imyitwarire y’abarezi hamwe no kureba ibyiza biri mu mashuri kugira ngo bishimwe kandi bikoreshwe ahandi nk’uko hazarebwa ibibazo biboneka uko bikemurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IREME RY’UBUREZI NTABWO IKIBAZO CYARYO KIRI KU ISHULI BITYO NTA NUBWO IGISUBIZO CYARYO KIZIGERA KIBONEKERA KU ISHULI....MUZANE IBITABO, MWUBAKE AMASHULI MUTANGE ABARIMU ARIKO RWOSE IREME RY’UBUREZI ....TUJYE MU MIRYANGO YACU DUFITE IKIBAZO CY’ITOZABURERE N’ITOZAMUCO BYAGOMBYE GUTANGWA N’ABABYEYI BIRI HASI CYANE KANDI ARI BYO SASO Y’UBUMENYI N’UBUMENYINGIRO.ABABYEYI BARAHUZE IYO BAGIZE IMANA MWARIMU ABA AFITE ABANA.RERO UMWANA ATURUKA MU RUGO NTA NTANGO Y’UBURERE BUHAGIJE AZASHYIRAHO UBUMENYI AFITE
IKINDI, ABARIMU TURIMO KUBASABA KWIGISHA CBC KDI NTA MAKURU AHAGIJE BAYIFITEHO KUKO SIYO BIZEMO NABABAHUGURA NABO BAFITE AMAKURU ADAHAGIJE KUKO SIYO BIZEMO....RERO UBURYO YAMANUWE NABWO BUHUTIWEHO NTA STEP BY STEP YABAYEHO ...UBUNDI RWOSE CBC ITEGUYE NEZA PE!!!! YAREMA UMWANA UZAVUMBUREA ICYOGAJURU GISHYA ARIKO IMPLEMENTATION RACYARI IKIBAZO
IKINDI KIBAZO NI ICY’UKO MWARIMU ATISHIMIYE AKAZI AKORA (AGAKORA KUKO YABUZE AKANDI IKIMENYIMENYI IKIBAZO CY’UMUSHAHARA NTA MUNSI WA MWARIMU KITAVUGWAHO.....UZAREBE KO IREME RY’UBUREZI HARI IKIBAZI RIFITE MU MASHULI YA PRIVE, MU MASHULI AKOMEYE BATANGA PRIME IHAGIJE KUKO NA MINERVAL ZAHO ZIRI HEJURU)RERO MWARIMU AVA MU RUGO AFITE GAHUNDA Y’AMASOMO IKIKIJWE N’IBINDI AKENEYE ARIKO ADAFITIYE UBUSHOBOZI BWO KUBIKEMURA URUMVA SE ATURUKA MU RUGO AFITE INGUFU N’UBUSHAKE BIJYANA KU IREME RY’UBUREZI

Theo yanditse ku itariki ya: 24-09-2019  →  Musubize

Gusura ibgo 900 mu minsi 10 gusa, n ukuvuga ibigo 90 ku munsi. Ubwo niba nibura ikigo gisurwa n’abantu 2 cayangwa 3, ni abakozi hagati ya 180 na 270 basura amashuri buri munsi. Ubwo se abo bakozi barahari?
Ugereranije n’uturere 30, byaba ari ibigo 3 ku munsi muri buri Karere niba bafite intumwa zihagije. Ufashe amasaha 8 yakazi ku munsi, ni ukuvuga ko buri kigi cyasurwa amasaha 2 n’iminota itageze kuri 40. Ubwo se hagati y’ikigo n’ikindi hari urugendo rugana iki? Umwanya wo kuhagera, kuhava bajya mu kindi kigo wasanga isuzuma ridafite n’isaha.
Mu buryo objective, iri cukumbura mu gihe kingana gutya na nta reme rifite. Ingaruka rero ni uko no kuzamura ireme ry’aho basuye ridashoboka.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 24-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka