Abasaga 800 babonye akazi mu mirimo yo kwitegura ishami ry’ubuvuzi rya AUCA

Abantu basaga 800 bishimira ko bavuye mu bushomeri kubera guhabwa akazi mu mirimo yo kubaka irimo gukorwa na Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), ku cyicaro cyayo gikuru giherereye i Masoro muri Gasabo.

Icyo kigo gikoresha abakozi basaga 800 buri munsi
Icyo kigo gikoresha abakozi basaga 800 buri munsi

Kuri iyo kaminuza harimo kubakwa inzu zitandukanye kandi zigezweho, bikaba biri mu rwego rwo kwitegura gutangiza ishami ry’Ubuganga (School of Medicine), rikaba ari rishya muri icyo kigo, aho biteganyijwe ko abanyeshuri ba mbere baryo bazatangira muri Mutarama 2020.

Bamwe muri abo bakozi bavuga ko imirimo ikorerwa muri icyo kigo yatumye bava mu bushomeri bituma biteza imbere mu ngo zabo, cyane ko bavuga ko umushahara wabo bawubona ku gihe, nk’uko byemezwa na Frédérique Munyeshyaka.

Agira ati “Narangije kwiga mara igihe ndi umushomeri, hanyuma hano batangiye kubaka nza gusaba akazi barakampa. Natangiye ndi umuyede w’abubaka ‘plafond’ none nanjye nyuma y’umwaka mbimazemo narabimenye, bangirira icyizere, ubu ndubaka sinkiri umuyede”.

“Baduhemba neza, ubu nta kintu ngisaba ababyeyi, icyo nkeneye cyose ndakibona ndetse namaze no kwigurira inka ebyiri. Naniguriye kandi imashini y’ibihumbi 60Frw nifashisha mu kazi kanjye iyo ndi mu kiraka, nkaba no mu itsinda dutanga 2000 buri cyumweru, aka kazi kadufatiye runini”.

Izi nyubako ngo zizaba zuzuye mu kwezi kumwe
Izi nyubako ngo zizaba zuzuye mu kwezi kumwe

Iradukunda Providance na we ukora mu by’amashanyarazi ari na byo yize, avuga ko yiyongereye ubumenyi ari na ko yiteza imbere.

Ati “Aha ni ho ha mbere nkoze kandi ndabona bigenda neza kuko mpungukira ubumenyi kubera gukorana n’abandi kandi n’umushahara ni mwiza. Ubu icyo nkeneye ndacyiha, yaba telefone nziza ndayigurira ku buryo nta wanshukisha amafaranga ngo ankoreshe ibyo ntashaka kuko nanjye nyafite, nteganya kandi kuziyishyurira nkajya kwiga kaminuza”.

Mu bakozi icyo kigo gikoresha basaga 800 buri munsi, harimo abafundi, abayede, abasakara, abakora amazi n’amashanyarazi, abakora ubusitani, ab’isuku n’ibindi kandi ngo ni imirimo y’igihe kirekire kuko iyo kaminuza iteganya kuzamura izindi nyubako.

Inyubako irimo amashuri na Laboratoires
Inyubako irimo amashuri na Laboratoires

Umuyobozi wa AUCA, Dr Roger Ruterahagusha, avuga ko kuba iyo kaminuza iha abaturage bayituriye akazi ari kimwe muri byinshi izagenda ibafasha kugira ngo batere imbere.

Ati “Tumaze umwaka urenga dukoresha abakozi benshi muri iki kigo, bivuze ko hari inyungu bahakura bagateza imbere imiryango yabo. Uretse gutanga akazi, turateganya gufungura ishuri rizajya ryigisha abantu gutegura indyo yuzuye, abaturage rero ba hano bazabyifuza bazajya baza bige ku buntu, kandi bizabagirira akamaro”.

Muri icyo kigo harubakwa inyubako zijya hejuru (étages), icyiciro cya mbere kikaba kigizwe n’inyubako enye, zizaba zirimo amashuri, laboratoires, amacumbi y’abanyeshuri, uburiro, ibikoni, inzu yo gucumbikira abashyitsi n’ibindi.

Biteganyijwe ko izo nyubako zose z’icyiciro cya mbere zizaba zarangiye mu kwezi kumwe, kuko zizatahwa ku italiki 2 Nzeri 2019, nyuma ngo kubaka bizakomeza kuko hateganyijwe ibyiciro bine.

Izo nzu zubakishijwe ibikoresho bigezweho
Izo nzu zubakishijwe ibikoresho bigezweho
Dr Roger Ruterahagusha, umuyobozi mukuru wa AUCA
Dr Roger Ruterahagusha, umuyobozi mukuru wa AUCA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka