Abanyeshuri bagiye gutaha: Umutekano wo mu muhanda uteguye ute?

Mu rwego rwo kwitegura ingendo z’abanyeshuri baza mu biruhuko mu gihugu hose, abatwara abantu mu modoka rusange barasabwa kugabanya umuvuduko, byaba byiza bakajya no munsi y’umuvuduko ntarengwa uteganywa na ‘Speed Governor’ kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 hateganyijwe ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bava aho biga bagataha iwabo.

Bamwe mu bafite ibigo bitwara abagenzi batangarije Kigali Today ko biteguye gutwara abo banyeshuri mu bwitonzi n’ubushishozi.

Abo mu kigo gitwara abagenzi mu modoka rusange cya Horizon Express bavuze ko imyiteguro irimbanyije kuko kuri bo ibi bihe biba bidasanzwe byo gucyura abanyeshuri.

Mwitende ushinzwe imodoka muri iki kigo agira ati : “Ubu dufite abashoferi batanywa inzoga n’ibiyobyabwenge. Twabasabye kwitwararika mu ngendo bazakora bava ku bigo by’amashuri, kandi twabasabye ko n’umuvuduko w’imodoka batwaye ugomba kuzaba uri munsi y’uwateganyijwe na speed governor, mu rwego rwo kurinda impanuka abanyeshuri”.

Ubuyobozi bw’indi sosiyete itwara abagenzi ya Kivu Belt bwo buvuga ko bwafashe umwanya wo kongera gusubira mu bijyanye n’imikorere y’imodoka zabo kugira ngo barebe ko zimeze neza.

Bimenyimana Innocent ushinzwe ibikorwa muri iki kigo yagize ati: “Twavuganye n’abayobozi b’ibigo by’amashuli ngo baduhe mbere amalisiti y’abanyeshuri bazataha, kugira ngo tube ari bo tuzaheraho dutwara. Imodoka zacu bari kuzigenzura mu igaraje ndetse n’abashoferi bazatwara izo modoka ejo mu gucyura abanyeshuri twabahaye ikiruhuko. Yego akazi kazatubana kenshi kuko bije mu gihe cy’impera z’icyumweru, ariko tuzagerageza kandi twirinde impanuka”.

Bigirimana Emmanuel, umubyeyi ufite umwana wiga i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yibutsa abatwara abantu ko bakwiye kumenya ko abo batwara basabwa kubagezayo amahoro.

Aragira ati : “Ni ngombwa ko umushoferi yita ku buzima bw’abo atwaye kuko bose ni abantu. Abanyeshuri rero turashaka ko na bo baza iwacu mu rugo amahoro. Bikwifuza gukorera amafaranga menshi birukanka. Rwose batubabarire bagende gacye kandi neza”.

Uwamariya Josée na we ufite umwana wiga mu mashuri yisumbuye yagize ati : “Rwose mfite umwana wiga mu mwaka wa mbere. Ubu bagiye gutaha namwiteguye, maze kugura isombe ni zo akunda. Rero abatwara imodoka bagende buhoro rwose bazabatugezeho amahoro”.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yasabye ko abafite ibigo bitwara abantu bafata igihe bagasuzumisha ibinyabiziga byabo, kugira ngo barebe ko ari bizima.

SSP Ndushabandi yagize ati: “Turabasaba kandi gutunganya uru rugendo ku buryo abashoferi bazakoresha ntibazabe bafite umunaniro. Abashoferi kandi ntibagomba kwizera speed governor, ahubwo bagomba kugereranya umuvuduko w’aho bari haba ahamanuka cyangwa ahatambika n’ahari amakorosi, kandi ntibavange abanyeshuri n’abandi bagenzi basanzwe”.

Polisi kandi yanasabye abandi bantu bafite imodoka zitagenewe gutwara abantu kutazivanga muri izi ngendo, kuko bashobora kugwa mu bishuko byo gushaka gukorera amafaranga kubera ko abanyeshuri bazaba ari benshi bataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kivu belt ndagushimye. ariko kandi abashoferi rwose ni sawa reba ukuntu uhindura imikorere y’abaca amatike. ubundi imodoka yakagombye kugere kuri arret abagenzi bahita binjiramo si umwanya wo gutangira gusaba ticket no kwinjira mutumashini.Hanyuma uterere ijisho ku bantu bahabwa amatike adahuye naho bagiye. Rinda imodoka za agence yawe kuba twegerane aho kuba express. Urugero mu kigezi, kuri kibanda kuri josi kuri muregeya mu makoni yandi ntazi bagenda batoratora 500 bitera kwibaza niba ari agence urimo......ariko muri rusange ni sawa!

muhongerwa alice yanditse ku itariki ya: 19-07-2019  →  Musubize

Turabashimira
Ariko mujye munoza umwuga neza.iyo uvuze NGO abanyeshuri bazataha nibyo ariko ugomba kongeraho uko biteganyijwe amajyepfo,amajyaruguru uburengerazuba...
Murakoze

Jeredy yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Urakoze kubyibutsa n’ubundi ntarirarenga nibabishyireho.

muhongerwa alice yanditse ku itariki ya: 19-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka