Urugendo shuri abiga ayisumbuye bakoreye muri INES-Ruhengeri rwabakundishije Kaminuza

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Janja mu Karere ka Gakenke, bishimiye ubumenyi bungukiye muri za Laboratwari basanze muri INES-Ruhengeri, bemeza ko bibakundishije kwiga muri Kaminuza.

Baganirijwe byinshi ku mikorere ya za Laboratwari zinyuranye
Baganirijwe byinshi ku mikorere ya za Laboratwari zinyuranye

Abo banyeshuri bavuga ko n’ubwo bafite Laboratwari hari amasomo biga mu mpapuro, bakagira inyota yo gushyira mu ngiro ibyo biga.

Bavuga ko kuba beretswe ibyo byiza hifashishijwe za Laboratwari, ari kimwe mu bizabafasha gukora neza ikizamini gisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kibateganyirijwe mu minsi iri imbere nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.

Furaha Jean Paul agira ati “Mu ishuri rya INES-Ruhengeri badutembereje cyane muri za Laboratwari. Hari amasomo twiga mu bitabo, ariko nyine kahaba hari ibintu tutabashaga kubonesha amaso”.

Twaje dufite amatsiko none INES irayatumaze, nkanjye niga Physique, Chimie n’imibare. Twatemberejwe cyane, batwereka Laboratwari tureba uburyo ubwubatsi bukorwa, batwereka ibijyanye n’amazi. Badukuye mu mpapuro batujyana mu bumenyi ngiro. INES yatubereye ikiraro, kandi nta n’umuntu utakwifuza kuyigamo kubera ibikoresho bihanitse twabonye. Ni ishuri ridukumbuje kwiga kaminuza, kandi tugiye kubiharanira”.

Niyonkuru Clarisse wiga muri PCB we yagize ati “Mu byo niga harimo cyane ibijyanye na Biologie. Twasuye kaminuza nyinshi, ariko INES-Ruhengeri iratwemeje. Twatunguwe n’ibikoresho twahasanze. Nkanjye ushaka kwiga ibijyanye n’ubuvuzi, nabonye ko hano hashobora kumbera umusingi wo kugera ku cyo nshaka mu buzima bwanjye bw’ejo hazaza”.

Abana bavuga ko hari byinshi bungutse ku mikoreshereze ya za Laboratwari
Abana bavuga ko hari byinshi bungutse ku mikoreshereze ya za Laboratwari

Salus Darius wari uhagarariye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri ya Janja, avuga ko icyari ku isonga mu byabazanye ari ugushyira mu ngiro ibyo bigiye mu bitaro. Avuga ko nk’abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye, urugendo shuri bakoze rubabera imbarutso yo gukomeza amashuri bakaminuza.

Ati “Batweretse byinshi twigiye mu bitabo tutari twakabonye. Ibyo twiga mu magambo ntabwo twari twarabishyize mu ngiro, kandi kurya ni kare ntabwo twari gutegereza gusura Laboratwari zo ku rwego rwo hejuru igihe cyararenze. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko tuza nk’abanyeshuri bari kurangiza amashuri yisumbuye, kugira ngo dutegure neza gukomeza amasomo yacu muri kaminuza”.

Ubumenyi abana bungukiye muri INES ntibwashimishije abanyeshuri gusa, kuko n’ubuyobozi bw’iryo shuri bwemeza ko hari ubumenyi bwisumbuye abana bahakuye, biba n’inzira yo kubategura gukora neza ibizamini bya Leta nk’uko bivugwa na Padiri Alphonse Twizerimana, Umuyobozi wa GS Janja.

Abana mu byumba bya Laboratwari muri INES
Abana mu byumba bya Laboratwari muri INES

Agira ati “Nk’abana biga amasomo y’ubumenyi twabateguriye uru rugendo tugamije kubafasha kugira experience (ubunararibonye) yo ku rwego rwisumbuye. Bagire ubumenyi butari mu mashuri yisumbuye gusa kuko ubwo barabusanganywe kuko dufite Laboratwari zinyuranye, hari iya chimie, iya Biologie n’iya Physique, ariko twashakaga ko bagera ku rwego rwisumbuye nk’abanyeshuri bageze ku rwego rwo gusoza amashuri yisumbuye”.

Akomeza agira ati “Ni abana barimo kwitegura kujya mu ma kaminuza, turagira ngo batangire kubitekerezaho, kubikoraho mbere y’uko bajya no muri kaminuza. Ni no mu rwego rwo kubategura neza kugira ngo bakore neza ibizamini bya Leta ari abana basobanutse”.

Kuba abana bakomeza gusura INES-Ruhengeri, ngo ni kimwe mu nshingano z’iryo shuri mu rwego rwo gutinyura abana no kubafasha kuzamura ibitekerezo, no kubakundisha kwiga bakaminuza nk’uko bivugwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES-Ruhengeri.

Beretswe n'uburyo bwo gutubura imbuto basobanurirwa uburyo imbuto y'ibirayi iboneka
Beretswe n’uburyo bwo gutubura imbuto basobanurirwa uburyo imbuto y’ibirayi iboneka

Agira ati “Ntabwo waba wita ku nkoko ngo ureke kwita ku magi. Aba bana ni bo bazaba bari muri kaminuza mu minsi iri imbere. Nigeze kubasura ndabaganiriza mbona bafite amatsiko n’inyota y’uburyo muri kaminuza biga mbasaba kuza kwirebera”.

Akomeza agira ati “Babonye ko kwiga atari mu bitabo gusa, ko hari ubundi bumenyi buba bwisumbuyeho. Icyo twungutse kuri aba bana, ni uko nibajya muri Kaminuza bazaba bafite aho bahera bagendeye ku byo biboneye, kandi buriya byanabafashije gutinyuka buriya ikizamini cya Leta bazakimanyagura”.

Padiri Dr Hagenimana Fabien,Umuyobozi wa INES aganiriza abanyeshuri
Padiri Dr Hagenimana Fabien,Umuyobozi wa INES aganiriza abanyeshuri
Basuye n'isomero rya Ines-Ruhengeri
Basuye n’isomero rya Ines-Ruhengeri
Abanyeshuri baganirijwe n'umuyobozi wa INES
Abanyeshuri baganirijwe n’umuyobozi wa INES
Abanyeshuri bo muri GS Janja bamazwe amatsiko ku myigire yo muri Kaminuza
Abanyeshuri bo muri GS Janja bamazwe amatsiko ku myigire yo muri Kaminuza
Urwo rugendo shuri rwitabiriwe n'abagera ku 150 biga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye
Urwo rugendo shuri rwitabiriwe n’abagera ku 150 biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yoo nibyiza cyane aba bana nabonye amahirwe agirwa nabake Kuko buriya birabafasha cyane gutekereza kuhazaza no guhitamo neza ibyo aziga muri kaminuza gusa ndumva ines gusa idahagije bajya nahandi ndibaza ko ari byinshi banyotewe nubona no kumenya

Mussa tuyisenge yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka