Karongi: Umunyeshuri yemerewe kwiga aho ashaka ku isi atararangiza ayisumbuye

Umuyobozi wa IPRC Karongi Ing. Paul Umukunzi yatangaje ko umunyeshuri witwa Mugiraneza Jean Bosco yamaze kwemererwa kwiga muri kaminuza ashaka ku isi igihe azaba yarangije amashuri yisumbuye kubera porogaramu yakoze.

Yemerewe kwiga muri kaminuza yose ashaka ku isi
Yemerewe kwiga muri kaminuza yose ashaka ku isi

Uyu munyeshuri yakoze porogaramu ifasha mu gusaba serivisi z’umutekano w’abanyeshuri cyangwa abarwayi kwa muganga, ikaba yaramuritswe mu marushanwa y’udushya mu burezi yitabiriwe n’abanyeshuri.

Iyo porogaramu yegukanye igihembo harimo no kwemerera umunyeshuri wayikoze kuzajya kwiga muri kaminuza ashaka narangiza amashuri yisumbuye.

Mugiraneza w’imyaka 19 avuka mu Karere ka Nyamasheke, akaba yarashoboye gukora iyi porogaramu abihereye ku banyeshuri bigana basohotse ikigo mu ijoro ubuyobozi bukabirukana.

Agira ati "Natekereje gukora porogaramu ituma abanyeshuri batagomba gusohoka ikigo bakaba bakwirukanwa, kuko yo igenzura umuntu wegereye umuryango mu gihe abandi banyeshuri baryamye, igahita ihamagara umuyobozi agahagarika umunyeshuri atarasohoka ngo yirukanwe".

Akomeza agira ati "Mu bushakashatsi nakomeje gukora rero nasanze ishobora no gukoreshwa kwa muganga no mu bindi bikorwa mu gusaba serivisi zihuse, aho umurwayi akanda ku kantu kari ku gitanda mu gihe akeneye muganga igahita ihamagara muganga akaza kureba umurwayi".

Mugiraneza avuga ko nubwo ategereje gukora ikizamini gisoza amasomo arangiza icyiciro cy’amashuri yisumbuye ngo yifuza gukomereza mu gihugu cy’u Bwongereza kugira ngo anononsore ubushakashatsi yatangiye.

Ati "Ndabizi ko nemerewe kujya kwiga aho nshaka, gusa njye numva nazajya mu gihugu cy’u Bwongereza kuko bigisha mu Cyongereza nk’ururimi nsanzwe nkoresha, ikindi ni igihugu cyateye imbere mu ikoranabuhanga".

Mugiraneza wiga mu mwaka wa gatandatu mu cyahoze ari ‘Mechanique automobile’, avuga ko n’ubu afite ubundi bushakashatsi yatangiye bwo gukora akadege gato kajyana imizigo.

Umuyobozi wa IPRC Karongi Ing. Paul Umukunzi, avuga ko iki kigo gifasha abakigamo gukora ubushakashatsi ndetse ngo n’iyo barangije bemererwa kugaruka gukoresha ibikoresho byo mu kigo kugira ngo ubushakashatsi bwabo bugerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

CONGS TO U MY BROTHERS.

Ernest MUGABO yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Nibyiza cyane kubona natwe dusigaye tuvumbura gusa wazagerageze mubigo byose bya technique banjye batugeraho kuko tuba dufite udushya twinshi

Alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Cngs!
Iyi nkuru irashimishije cyane,ikibazo Hari abacika batanyuze ku muryango(portaille) bakurira igipangu cg bagapfumura Bo bazajya bamenyekana gute? Ubundi n’akaze ubushakashatsi birakenewe cyane.

Kiki yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Uwo mwana yitabweho kabisa kandi nabandi babonereho bibatere imbaraga zo guhanga udushya.

Joson Barry yanditse ku itariki ya: 14-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka