PAC yanenze imitangire y’amasoko muri REB

Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko (PAC) yatunguwe no kumva urwego rwakabaye ruteza imbere uburezi, rugaragara mu makosa y’imitangire y’amasoko bikagira ingaruka ku myubakire y’amashuri.

Raporo y’igenzura yagaragajwe kuwa kane 12 Nzeri 2019, yagaragaje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), cyahaye rwiyemezamirimo isoko ryo kubaka amashuri kigendeye ku masezerano y’icyizere gusa.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2017-2018, igaragaza ko isoko rya miliyoni 721Frw ryagombaga kubakisha amshuri y’inshuke mu turere twa Rutsiro, Nyaruguru, Gatsibo, Gisagara na Ngororero.

Iyo raporo ivuga ko “Mu karere ka Rutsiro, sosiyete Betex Ltd yakuwe ku rutonde rw’abahataniraga iryo soko, kuko itagaragazaga neza icyemezo cyo kubona inguzanyo (line of credit).

Iryo soko ryaje guhabwa sosiyete yitwa Ecome Ltd ivuga ko yujuje ibisabwa byose, ariko igaragaza ko yagirirwa icyizere ikabanza ikazazana icyemezo cyo kubona inguzanyo nyuma (line of credit), kugira ngo izabashe kurangiza iryo soko.

Depite Beline Uwineza ati “Ibi bisobanuye ko nta cyemezo cyo kubona inguzanyo cyagaragajwe rero”! Agakomeza avuga ko amasoko yose uko ari ane yatanzwe ubu buryo butagaragajwe.

Naho umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Biraro Obadiah we ati “Ni gute mwatanga isoko mugendeye ku cyizere gusa! Ibi ni uburangare nahoze mvuga muri REB. Ikigo cyabuzemo ubunyamwuga n’indangagaciro zo gukunda igihugu mu gucunga umutungo”.

Umuyobozi wa Ecome Ltd abajijwe ku by’isoko ryo mu karere ka Rutsiro, yagize ati “Napiganiye isoko mfite icyizere nahawe na banki ko izampa inguzanyo”.

Yavuze ko ataramurika inyubako z’amashuri kuko REB na UNICEF (abaterankunga b’uyu mushinga), banze kwemeranya na we ku mafaranga miliyoni 20Frw y’inyongera, yatewe n’imirimo itari yitezwe kubera imiterere y’akarere ka Rutsiro kagizwe n’imisozi miremire.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Biraro Obadiah yavuze ko iki kibazo cyazamuwe kubera itekinika ryakozwe mu gutanga isoko.

Umuyobozi mukuru wa REB Dr. Ndayambaje Irené yemera ko amasoko yatanzwe mu buryo butanoze, ari na byo byaviriyemo babiri bahoze ari abayobozi b’iki kigo guhagarikwa bakagezwa mu nkiko kubera imicungire mibi y’umutungo wa rubanda.

Umuyobozi wa PAC Depite Jean Chrysostom Ngabitsinze we yibaza ukuntu nta cyakozwe kuri abo bakozi bashobora kuba barakoze amakosa, bakaba bakiri mu kazi ka Leta.

Dr. Ndayambaje uyobora REB we akavuga ko hari abahawe ibihano byo mu rwego rw’akazi, naho abandi bakaba barasezeye ku mirimo yabo.

Depite Ngabitsinze ati “Ubwo bivuze ko basezeye bamaze kuzuza imifuka yabo. Ntabwo ari igitekerezo cyiza niba REB ntacyo ibikoraho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka