BRD irateganya kwishyuza miliyari 22 za buruse mu myaka itanu

Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko yatangiye umushinga wo kwishyuza inguzanyo za buruse zahawe abize muri kaminuza, aho iteganya kuzaba imaze kwishyuza miliyari 22.9 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Umuyobozi mukuru wa BRD Eric Rutabana
Umuyobozi mukuru wa BRD Eric Rutabana

Hari mu nama iyo banki yagiranye n’abafatanyabikorwa barimo ibigo bya leta, iby’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta, kuri uyu wa kane 18 Nyakanga 2019, mu rwego rwo kurebera hamwe aho gahunda yo kwishyuza inguzanyo za buruse igeze.

Kuva BRD yahabwa inshingano zo gutanga no kwishyuza inguzanyo za buruse muri 2016, ivuga ko hishyujwe inguzanyo za miliyari 7.8 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko bizageza muri 2023, imaze kwishyuza inguzanyo zirenga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda

Ibigo bya leta, abikorera, imiryango itari iya leta n'abantu ku giti cyabo basabwe gufasha BRD kwishyuza inguzanyo za buruse
Ibigo bya leta, abikorera, imiryango itari iya leta n’abantu ku giti cyabo basabwe gufasha BRD kwishyuza inguzanyo za buruse

Muri iyo nama, BRD yagaragaje ko kwishyuza inguzanyo za buruse hari aho bikigenda gahoro, inaboneraho gusaba ibigo byose bya leta, iby’abikorera, imiryango itegamiye kuri leta n’abantu ku giti cyabo gufatanya kugira ngo abafashe inguzanyo za buruse bazishyure.

Nubwo hari ibigo bitarumva ko ari inshingano zabyo gukata imishahara y’abakozi babyo bize muri kaminuza bahabwa inguzanyo, Banki itsura amajyamabere y’u Rwanda BRD, ivuga ko hari ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo bafashe iya mbere bagatangira kwishyuza no kwishyura izo nguzanyo.

Ni muri urwo rwego BRD yashimiye ibigo bya leta, ibyigenga, imiryango itegamiye kuri leta n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare rugaragara mu kwishyuza no kwishyura inguzanyo za buruse.

Mu bigo byashimiwe harimo nka Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo Mifotra, Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka (Imigration), Kaminuza y’u Rwanda (UR), Komisiyo y’abakozi ba leta (Public Service Comission), EUCL, GIZ, I&M Bank, ULK, ARC, Save the Children, Umwalimu Sacco, Green Hills Academy, College Marie Rene de Rwamagana, IFAK, Equity Bank Rwanda, IPRC Kigali, n’ibindi.

Hashimiwe kandi abantu ku giti cyabo bafashe iya mbere, bakajya kuri BRD kubaza umwenda bafite kugira ngo bawishyure, muri bo hakaba harimo Komiseri mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) Ujeneza Jeanne Chantal, ndetse n’ababa hanze y’igihugu bagiye bishyura babinyujije kuri bamwe mu banyamuryango babo, muri bo hakaba harimo Gatari Jules Tresor, Ngabo Bonanne, Marara Madeleine n’abandi.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura, yavuze ko nka Minisiteri y’Uburezi bazirikana uruhare rukomeye leta yagize mu gufasha abanyeshuri batari bafite ubushobozi bwo kwiga kaminuza, ikabaguriza kugira ngo babashe kwiga, ubu bakaba bari gufasha igihugu mu iterambere.

Minisitiri w'uburezi Dr. Eugene Mutimura
Minisitiri w’uburezi Dr. Eugene Mutimura

Ati “Icyaduteranyirije hano, ni ukugira ngo twese twumve agaciro ko kwishyuza no kwishyura inguzanyo zahawe abanyeshuri, bityo n’abandi banyeshuri bakeneye kwiga babashe gufashwa nk’uko ari yo nshingano ya leta gufasha benshi kwiga”.
Yashimiye kandi ibigo bya leta, iby’abikorera, imiryango itegamiye kuri leta n’abantu ku giti cyabo bafashe iya mbere mu kwishyuza no kwihsyura inguzanyo zatanzwe.

Ujeneza Jeanne Chantal washimiwe kuba yarafashe iya mbere akishyura inguzanyo ya buruse yigiyeho, yavuze ko ashimira Leta yamufashije kwiga akabona ubumenyi bumufasha mu kazi ke ka buri munsi.

Avuga ko kimwe mu byamuteye kwishyura vuba inguzanyo ya buruse yahawe, ari uko mu rwego akoramo hari benshi ayobora, bityo ko iyo aza kwinangira byashoboraga no gutuma abari munsi ye banga kwishyura.

DCG Ujeneza Jeanne Chantal yashimiwe kuba yarihutiye kwishyura inguzanyo ya buruse
DCG Ujeneza Jeanne Chantal yashimiwe kuba yarihutiye kwishyura inguzanyo ya buruse

Ati “Twariurutonde runini, nkibaza bagenzi banjye bari munsi yanjye nyobora, nibabona ninangiye barabifata bate! Nashatse kwivanaho uwo muzigo, ariko nshaka no gutera akanyabugabo abandi bakozi dukorana ngo nabo bumve ko bagomba kwishyura”.

Umuyobozi mukuru wa BRD Eric Rutabana yavuze ko kugira ngo abanyehsuri bagire ishyaka ryo kwishyura inguzanyoi bahawe, BRD yiyemeje kunoza uburyo ibaha inguzanyo, kugira ngo zibashe kubagirira akamaro.

Agira ati “Kugira ngo umuntu agire ubushake bwo kwishyura, ni uko ya nguzanyo aba yarayibonye mu buryo bwiza, yarayiboneye igihe, kandi yaramugiriye akamaro. Twanogeje ikoranabuhanga dukoresha kugira ngo bitume twihuta mu gutanga amafaranga abanyeshuri baba bakeneye kugira ngo babeho muri za kaminuza zo mu gihugu no hanze”.

BRD ivuga ko abenshi mu banyeshuri igihe basinyaga amasezerano y’inguzanyo nta byangonbwa bibaranga bagiraga, ariyo mpamvu isaba ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA), ikigo gishinzwe ubwishingizi (RSSB), Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), n’ibindi gufatanya kugira ngo hamenyekane aho bari bishyure.

Umuntu wahawe inguzanyo ya buruse ubonye akazi, amabwiriza avuga ko agomba kumenyesha umukoresha we ko afite inguzanyo atishyuye bitarenze iminsi irindwi atangiye akazi, umukoresha nawe mu minsi irindwi ikurikira akabimenyesha BRD, hanyuma hagakurikiraho ko umukozi asinyira kujya akurwaho 8% y’umushahara we, hanyuma agatangira kwishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birashoboka ko mwatugereza ubutumwa bwanditse kubantu tutadashobora kugeraho

mjyambere augustin yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka