Bifuza ko inkunga Leta igenera abanyeshuri bafite ubumuga yakongerwa

Ubuyobozi bw’ikigo cyita ku bafite ubumuga, HVP Gatagara, buvuga ko inkunga Leta igenera abanyeshuri bafite ubumuga yakongerwa.

Umuyobozi mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yifuje ko abanyeshuri bafite ubumuga bajya bagenerwa inkunga iruta iy'abadafite ubumuga
Umuyobozi mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yifuje ko abanyeshuri bafite ubumuga bajya bagenerwa inkunga iruta iy’abadafite ubumuga

Iki cyifuzo, umuyobozi mukuru w’iki kigo, Frère Kizito Misago, yakigaragarije abayobozi bitabiriye kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Padiri Fraipont Ndagijimana wagishinze yagombye kuba amaze iyo aba akiriho.

Yagize ati "Nk’umwana umwe ufite ubumuga imibereho ye yikubye nka gatatu ugereranyije n’utabufite. Ariko iyo urebye usanga ibigo byacu bigenerwa ingengo y’imari idatandukanye n’iy’ibindi bigo."

Abana bafite bakeneye serivise zihariye kandi ngo n’ubwo atari benshi (1629 bafite mu mashuri ubu ngubu, 800 ni bo bafite ubumuga), akenshi baba baturuka mu miryango ikennye itabasha kuriha serivise z’uburezi n’ubuvuzi baba bakeneye.

Uyu muyobozi ibi ngo abivuga atirengagije ibindi Leta yabafashije kugeraho harimo kuba ikigo nderabuzima kivura abafite ubumuga giherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, ari na yo ya mbere yashinzwe na Padiri Fraipont, ubu yaragizwe ibitaro byihariye, n’abivuriza kuri mituweli na bo bakaba basigaye baremerewe kuyivurizaho.

Icyakora na none, ngo gukorana na mituweli byatumye ababagana biyongera, ku buryo hakenewe ko ibi bitaro byagurwa kuko nta hantu ho kubakirira hahagije bagifite.

Kwagura ibitaro ngo byari bikwiye no kujyana no guhabwa imbonerahamwe y’imyanya y’abakozi yabafasha kugira abakozi bahagije, ndetse n’ibikoresho byabafasha kurushaho gutanga serivise nziza mu kuvura abafite ubumuga.

Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo serivise za HVP Gatagara zisigaye zivurirwa kuri mituweli, serivisi ikomeye cyane y’inyunganirangingo ndetse n’insimburangingo, yo kugeza ubu ntitangirwa kuri mituweli.

Frère Kizito ati “Kandi ku bantu bafite ubumuga icyo ni cyo cy’ibanze gikomeye. Udafite ukuboko cyangwa ukuguru nta n’indi serivise ashobora kujyamo.”

Imyigire y'abana bafite ubumuga isaba ubushobozi burenze ubukoreshwa ku bana batamugaye
Imyigire y’abana bafite ubumuga isaba ubushobozi burenze ubukoreshwa ku bana batamugaye

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yunganiye Frère Kizito ku bijyanye n’ubushobozi bwihariye bukenewe mu kwita ku myigire y’abana bafite ubumuga, atanga urugero rw’umwana uhari wifashisha ikirenge iyo arimo kwandika.

Yanavuze ko hakenewe ko umuhanda uturuka kuri kaburimbo ugana ku bitaro bya HVP Gatagara mu Karere ka Nyanza washyirwamo kaburimbo, kuko bitorohera abafite ubumuga bawunyuramo, baba abaza kuhivuza ndetse n’abana bahigira, bitewe n’uko utameze neza.

Ati “Uriya muhanda uragoye. Ntabwo ari muremure, ariko uwawutunganya neza, aba bana bakajya bawunyuramo batekanye, byaba ari igikorwa cyiza.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yavuze ko bazafasha HVP Gatagara gukemura ibibazo ifite uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ati “Umuhanda mwavuze hari hasanzwe hari icyifuzo cyo kuwushyiramo kaburimbo. Turizera ko bitazatinda. N’ibindi byose uko mwabivuze ni ibintu byumvikana, uko intege zizagenda ziboneka tuzagenda tubikora.”

HVP Gatagara yatangijwe na Padiri Fraipont mu mwaka wa 1960. Mu mwaka wa 1982 uyu mupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi yitabye Imana, hanyuma ikigo gikomeza kuyoborwa n’Abafurere b’Urukundo, ari na bo bacyitaho kugeza uyu munsi.

Kuri ubu kandi, HVP Gatagara yagabye amashami ku buryo isigaye igizwe n’ibigo bitandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka