Ntimwatumwe guhaha inda no kuzitera-Guverineri Mufulukye

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yibukije abanyeshuri bashya baje kwiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ko batumwe kwiga atari ugutwara inda cyangwa kuzitera.

Guverineri Mufulukye yasabye Intore kwirinda ingeso mbi zababuza kwiga neza
Guverineri Mufulukye yasabye Intore kwirinda ingeso mbi zababuza kwiga neza

Yabibasabye kuri uyu wa kane tariki 07 Ugushyingo 2019, ubwo intore z’abanyeshuri zisaga ibihumbi bitatu zinjizwaga mu zindi.

Mu mpanuro yabahaye, Guverineri Mufulukye yabasabye kwiga bashyizeho umwete bagahaha ubumenyi buhagije bugamije gukemura ibibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda kuko ari bo bayobozi b’ejo.

Kugira ngo inzozi zabo zigerweho, yabasabye kurangwa n’imyifatire myiza no kwitwara neza.

Yabibukije ko mu gihe batari kumwe n’ababyeyi babo bagiye kubaho mu buryo bwo kwigenga, abasaba kwigenga neza bitandukanya n’ingeso mbi, zirimo ubusambanyi.

Ati “Ugasanga aho kujya mu ishuri abantu bagiye mu busambanyi, umwana w’umukobwa yaje kwiga ababyeyi be bazi ko ari ku ishuri hanyuma yagenda akabajyanira inda, ntabwo ari byo kuko uba uhemukiye ababyeyi bawe n’igihugu cyagutumye kuko muri aha mwaratumwe, mwatumwe kuza guhaha ubwenge, ntabwo mwatumwe kuza gushaka inda cyangwa gutera inda”.

Guverineri Mufulukye kandi yabasabye kwirinda ubusinzi no kwishora mu biyobyabwenge, n’izindi ngeso mbi zabangamira icyo igihugu n’ababyeyi babo babatezeho.Yabasabye kandi kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu.

Agira ati “Ibyo muzakora byose muzirinde kujya mu byabatandukanya n’urukundo rw’igihugu cyanyu, muzaharanire buri gihe ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda, mwirinde abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga”.

Yabasabye kandi gukundana ubwabo, gukunda umurimo bariho wo kwiga no kubana neza n’abaturage baje basanga no gufasha gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu karere cyane icy’abangavu baterwa inda.

Intore z’Intagamburuzwa zihaye imihigo yo gutsinda amasomo neza, kugira uruhare muri gahunda z’igihugu no kurwanya imirire mibi hubakwa uturima tw’igikoni.

Abanyeshuri bashya bahigiye gufasha akarere kurandura imirire mibi
Abanyeshuri bashya bahigiye gufasha akarere kurandura imirire mibi

Biyemeje kandi kurwanya ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko, baniyemeza kuba umusemburo w’iterambere ry’aho batuye n’aho bigira, gusigasira ibyagezweho, kwihangira imirimo no kugira umuco wo kwizigama.

Baniyemeje ko kubufatanye n’akarere bazubakira abatishoboye no kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

dukunda umuyobozi uduhanura biradufasha cyane

onesme yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Imana yaturemwe itubuza “Gusambana”.Dore UMUTI rukumbi wo kubuza abana bacu gutwara inda.Abana bose bo mu idini nsengeramo,twe nk’Ababyeyi tubigisha amahame ya bible bakivuka (bible principles).Imana ishishikariza ABANGAVU “Guhunga Irari rya gisore” (Flee from youthful desires) nkuko 2 Timothy 2:22 havuga.Bible kandi,ibuza abantu bose gukunda ibyisi bagakabya,ahubwo ikabasaba “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga.Ikibazo nuko usanga abantu bashyira imbere amafaranga,ubutunzi,politike,etc….,bakabitoza n’abana babo.Nyamara nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga,abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa,ntibazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo. Muli Umubwiriza 12:1,hasaba ABANGAVU “gushaka Imana cyane”,aho gushaka irari rya gisore. Aya mahame yose hamwe n’andi menshi dusanga muli Bible,tuyigisha abana bacu hakiri kare,bagakura “batinya Imana”,bakirinda inshuti mbi (bad associations) nkuko 1 Abakorinto 15:33 havuga.Ibyo bibarinda kubyara hamwe n’izindi ngaruko abandi bangavu bahura nazo.Nkuko mwese mujya mubibona,abana bacu bose tujyana mu nzira tukabwiriza ijambo ry’Imana,kubera ko ari “umurimo” Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14,umurongo wa 12 havuga.Nguwo UMUTI rukumbi wo Kubyara kw’abangavu.

gatare yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka