MINEDUC yasabye abarangije muri IPRC guhanga ibishya

Ministiri w’uburezi Dr. Eugene Mutimura yasababye abanyeshuri barangije mu mashuri makuru y’ubumenyingiro gukoresha ubumenyi bahawe n’amahirwe Leta ibagenera, bakabikoresha bashakira ibisubizo bimwe mu bibazo bigaragara mu gihugu.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi basabwe guhanga ibishya
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi basabwe guhanga ibishya

Yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 2,398 barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Minisitiri Mutimura yagize ati “Harimo abize kubaka, abize ikoranabuhanga ritandukanye, ubuhinzi bugezweho n’ibindi bitandukanye. Icyo basabwa ni ugushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, ariko bagashyiraho n’akarusho icyo nakwita guhanga ibishya bigaragaza ko bize ubumenyingiro koko.

Minisitiri Mutimura yasabye abarangije guhanga ibishya
Minisitiri Mutimura yasabye abarangije guhanga ibishya

Akomeza agira ati “Ni bwo bagitangira urugendo, ariko Leta izabibafashamo tuzabafasha gukomeza kwiga ariko icy’ingenzi si ibipapuro, ahubwo ni ugushyira mu bikorwa no kugaragaza ibyo wize mu gukemura ibibazo bitandukanye bihangira umurimo cyane ko hari urugero rwa bagenzi babo barangije mbere bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa.

Abahawe impamyabumenyi ni abarangije mu mashuri umunani yigisha imyuga n’ubumenyingiro muturere dutandukanye.

Muri bo, abagabo ni 1,784, mu gihe abagore ari 606 barangije mu mashami 11 atandukanye yibanda ku buhinzi, ubwubatsi, itumanaho n’ ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibidukikije.

Mukamana Zipola urangije muri IPRC Kitabi, mu ishami ryo kwita ndetse no kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi ‘wildlife management’, na Nirere Claudette urangije muri IPRC Tumba mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho ‘electronics and telecommunication’ bari mu banyeshuri umunani bahawe igihembo cy’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe, bitewe n’uko batsinze neza kurusha abandi.

Abanyeshuri babaye indashyikirwa babiherewe ishimwe
Abanyeshuri babaye indashyikirwa babiherewe ishimwe

Mukamana agira ati “Icyo nasaba Leta muri rusange bitewe n’uko ibintu twize bitamenyerewe ni ukuduhuza no kudushyiriraho ibigo byabasha kudukoresha”.

Naho mugenzi we Nirere, ati “Aya mafaranga mbonye ngiye kuyakoresha mu bikorwa bizatuma mbona intangiriro nziza yo gukora ibikorwa, n’imwe mu mishinga tuba twaragiye twiga mu mashuri”.

Minisitiri Mutimura kandi yabasabye kwigira kuri bagenzi babo barangije muri aya mashuri bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa.

Kuri uyu munsi kandi, hatanzwe n’impamyabushobozi ku barimu 1,800 bahuguriwe kwigisha imyuga mu mashuri ya TVET, baje basanga abandi bahuguwe 2,178. Muri aba, 1,785 bangana na 40% bahuguriwe gutoza abandi mu Rwanda hose.

Kugeza ubu muri IPRC zose hamaze gutangwa impamyabumenyi ku banyeshuri 6,368 kuva zajyaho mu mwaka wa 2017, aho zatangiye gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya mbere muri 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka