Abatangira muri IPRC-Huye barasabwa guhanga udushya bacyiga

Abatangizi muri IPRC-Huye barasabwa guhanga udushya bacyiga
Abanyeshuri b’ababatangizi mu wa mbere muri IPRC-Huye barasabwa gutangira amasomo banibaza ku byo bazahanga byazabateza imbere bikanagirira u Rwanda akamaro.

Abatangizi muri IPRC-Huye barasabwa guhanga udushya bacyiga
Abatangizi muri IPRC-Huye barasabwa guhanga udushya bacyiga

Babibwiwe n’umuyobozi w’iri shuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, Dr. Barnabé Twabagira tariki 4 Ukwakira 2019, ubwo basozaga icyumweru cyo gutozwa ubutore banamenyerezwa ibyo muri iri shuri.

Yagize ati “Buriya ntihazagire ukubwira ko uzabasha guhanga ibishya ari uko warangije kwiga, ahubwo tangira umunsi wa mbere ukigera ku ishuri. Kandi uzabigeraho.”

Uyu muyobozi yabahaye urugero rw’umunyeshuri waharangije wahavuye akoze imashini ituraga amagi, agira ati “Tumenyereye ko imashini tuzigura hanze, ariko umwana w’Umunyarwanda yayikoreye hano.”

Umuyobozi w'ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro, IPRC-Huye Dr. Barnabé Twabagira
Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC-Huye Dr. Barnabé Twabagira

Ngo hari n’umunyeshuri ugiye gutangira mu mwaka wa gatatu wabaye uwa mbere mu marushanwa ya Afurika mu bijyanye n’amashanyarazi, mu mwaka w’amashuri ushize.

Lieutenant Colonnel Désiré Migambi, visi perezida w’itorero ry’igihugu, yari yaje mu gikorwa cyo kwakira aba banyeshuri nk’intore nshyashya, zanahawe izina ry’ubutore ry’Intagamburuzwa.

Na we yabashishikarije guhanga ibishya, yongeraho ko bigomba kuza bikemura ibibazo by’Abanyarwanda.

Ati “Intore yize amashyanyarazi, murebe uruhare yagira mu gufasha abantu kugira urumuri. Intore yize ibijyanye no kuhira imyaka, murebe icyo yamarira sosiyete nyarwanda igizwe ahanini n’abahinzi.”

Lt Col Désiré Migambi, visi perezida w'itorero ry'igihugu
Lt Col Désiré Migambi, visi perezida w’itorero ry’igihugu

Aba banyeshuri na bo bavuga ko baje bafite intego yo kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda.

Aliane Nyiramutangwa uje kwiga mu ishami rya tekinoloji y’amashanyarazi ngo yiteguye kuzagira uruhare mu gutuma mu Rwanda amashanyarazi agera kuri bose. Kandi ngo ubushakashatsi bwo kubigeraho ntazabutangira nyuma y’amasomo.

Ati “Nzagerageza kureba uko ingomero twazongera.”

Aliane Nyiramutangwa avuga ko azagira uruhare mu gushyiraho ingomero ntoya zitanga amashanyarazi
Aliane Nyiramutangwa avuga ko azagira uruhare mu gushyiraho ingomero ntoya zitanga amashanyarazi

Jean Claude Abimana aziga mu ishami ry’ubworozi. Ngo yiteguye kuzavamo umuvuzi w’amatungo ufasha aborozi, ariko mu gihe akiga azagira uruhare mu kwereka abararana n’amatungo indwara byabakururira.

Ati “Hagati ya 70 na 80% by’indwara zifata amatungo burya zifata n’abantu. Nk’izifata mu myanya y’ubuhumekero n’iz’imyororokere, n’inzoka.”

Muri IPRC-Huye muri uyu mwaka hagomba gutangira abanyeshuri 600, ariko abitabiriye icyumweru cyo kumenyerezwa ni 472. Abataraza I28 na bo ngo bamaze kwiyandikisha, kandi bagiye bagaragariza ubuyobozi bw’iri shuri impamvu zo kutahagerera rimwe n’abandi.

Jean Claude Abimana avuga ko azasobanurira abaturage indwara zituruka ku kurarana n'amatungo
Jean Claude Abimana avuga ko azasobanurira abaturage indwara zituruka ku kurarana n’amatungo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka