Air Force One Nshya: Indege ifite ikoranabuhanga rihanitse
Ku wa Gatanu nibwo, Donald Trump yatashye indege nshya itwara Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izwi nka Air Force One, ikaba ije gusimbura itari isanzwe ikoreshwa. Ni indege yo mu bwoko bwa Boeing 747-8 yatanzwe nk’impano na Qatar ikaba ifite agaciro ka miliyoni 400$.
Iyi mpano y’indege, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise itangira kuyivugurura kugira ngo igandane n’igihe ndetse kugeza ubu ni imwe mu zifite ikoranabuhanga kandi yubatse bitigeze bigira indi ndege yabayeho mu zitwara Umukuru w’Igihugu.
Perezida Trump ubwo yayitahaga ku mugaragaro, yavuze kandi ko iyi ndege ari intambwe ikomeye mu kongerera ubushobozi n’umutekano ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, anashimangira ko igaragaza imbaraga n’iterambere bya Amerika mu rwego rw’ikoranabuhanga ryo mu kirere.
Abahanga mu by’indege bavuga ko iyi Air Force One idafatwa nk’iyo gutwara Perezida wa Amerika mu ngendo ze gusa ahubwo ko ari nk’ibiro bye n’abandi bayobozi bakuru bizajya biba byogiga ikirere, kuko gifite ubushobozi buhambaye bwo kumara ibihe byose ikorera mu kirere, cyane cyane mu bihe by’intambara cyangwa ibibazo bikomeye by’umutekano.
Imwe mu miterere yayo ku bijyanye n’ikoranabuhanga ry’itumanaho rigezweho
Air Force One nshya ifite uburyo buhambaye bwo gutumanaho buyifasha guhuza Perezida n’inzego zose z’igihugu ndetse n’Isi yose. Ifite ikoranabuhanga rya satellite rituma igira itumanaho rihamye kandi ridashobora kuvangirwa, harimo n’imirongo ya telefone idashobora kumvwa n’uwo ariwe wese mu bashobora kuyinjirira.
Ibi bituma Perezida ashobora gukomeza kuyobora Igihugu aho yaba ari hose, ndetse no mu kirere, nta nkomyi.
Ubwirinzi buhanitse ku rwego rwa gisirikare
Kimwe mu by’ingenzi byahawe iyi ndege ni uburyo bw’umutekano bukomeye cyane. Ifite uburyo bwo kwirinda ibisasu byayiterwaho (missile defense systems), harimo n’ikoranabuhanga riyobya ibisasu bya rutura bikoresha ikoranabuhanga rya infrared decoys.
Iyi ndege kandi ifite uburyo bwo guhagarika cyangwa kuyobya radar z’umwanzi (electronic jamming), ndetse n’ubwirinzi bukomeye ku bitero byo mu ikoranabuhanga (cybersecurity systems) ku buryo abitwa ko ari aba hackers cyangwa se abafatwa nk’abajura mu by’ikoranabuhanga badashobora kugira aho bamenera.
Ubushobozi mu gihe cy’ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi
Air Force One nshya yubatswe ku buryo ishobora gukora no mu bihe bikomeye cyane, harimo n’igihe habayeho ibitero by’ibisasu bya Nikeleyeri cyangwa electromagnetic pulse (EMP). Sisitemu zayo zubatswe ku buryo zidashobora kwangizwa n’ingaruka z’ibyo bisasu, hamwe bitayibuza gukomeza gukora nk’ibisanzwe.
Ibi biyigira imwe mu ndege ku Isi zifite ubushobozi n’ikoranabuhanga bihambaye byo kudakomwa mu nkokora n’ikibazo cy’umutekano uko cyaba kimeze kose kuburyo ubuyobozi bw’Igihugu bwakomeza gukora no mu bihe bikomeye cyane.
Ubushobozi bwo kuguma mu kirere igihe kirekire
Iyi ndege ifite uburyo bwo kongererwa amavuta iri mu kirere (mid-air refueling), bivuze ko ishobora kuguma mu kirere igihe kirekire cyane idahagaze.
Ibi ni ingenzi cyane by’umwihariko mu gihe hari ibibazo bivutse bikaba bitatuma Perezida asabwa kubanza kururka ku kibuga cy’indege ahubwo agakomeza kuyobora Igihugu no gufata ibyemezo bitandukanye cyane cyane mu bihe by’umutekano muke.
Imiterere y’imbere n’ibijyanye n’ubuvuzi
Imbere muri iyi ndege harimo ibiro bya Perezida, ibyumba by’inama, aho abajyanama be bakorera ndetse n’aho abanyamakuru bakorera.
Hari kandi igice cyihariye cyagenewe ubuvuzi (medical suite) gifite ibikoresho byo kuvura by’ikoranabuhanga no gutanga z’ubuvuzi bwihuse ndetse n’abaganga bahora biteguye, ku buryo ishobora no gukora nk’ibitaro bito biri mu kirere.
Impinduka mu mikorere ya Air Force One
Iyi ndege nshya ya Boeing 747-8 yatanzwe nk’inkunga na Qatar ikaza kuvugururwa hakoreshejwe agera kuri miliyari 1 mu madolari ya Amerika, ubushobozi yahawe bwatumye Amerika ikomeza kuba Igihugu gifite indege ifite ubushobozi buhanitse ku rwego rw’Isi, ihuza umutekano, ikoranabuhanga n’imikorere yihariye.
Impinduka za Air Force One harimo n’amabara ayigize bitandukanye n’iya mbere kuko ashingiye ku ibendera rya Amerika.
Indege za Air Force One zari zisanzwe zikoreshwa ni izo mu bwoko bwa Boeing VC-25A, zatangiye gukoreshwa mu 1990 ku butegetsi bwa George H.W. Bush.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|