Abana batabona bagiye kujya barushanwa gusoma n’ababona

Abana bafite ubumuga bwo kutabona biga mu mashuri atandukanye yabagenewe, bagiye kujya barushanwa kwandika inkuru no kuzisoma mu ruhame n’ababona kuko na bo bashoboye.

Umwe mu bana asoma umwandiko we
Umwe mu bana asoma umwandiko we

Byatangarijwe mu muhango wo gusoza irushanwa ryahuje abana bafite ubumuga bwo kutabona biga mu mashuri anyuranye, aho basabwe kwandika inkuru ndende bakanazisomera mu ruhame, bikaba byaratangiriye mu mashuri, ku rwego rw’igihugu bisozwa kuwa 26 Nzeri 2019.

Ni igikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), ku bufatanye n’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB), muri gahunda ikomeje y’ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ya Minisiteri y’Uburezi.

Abana barushanijwe ku rwego rw’igihugu bari 10, bakaba baturutse ku ishuri rya HVP Gatagara ry’i Rwamagana ndetse n’iry’abana bafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, bakaba baragaragaje ubuhanga bwabo mu kwandika inkuru bifashishije inyandiko yihariye ya ‘Braille’ no kuzisoma.

Umuyobozi w’agateganyo w’inkoranyabitabo y’igihugu, Beata Nyirabahizi, yavuze ko abo bana na bo bashoboye ndetse ko mu gihe kiri imbere bazarushanwa n’abadafite ubumuga.

Beata Nyirabahizi avuga ko abana batabona na bo bashoboye
Beata Nyirabahizi avuga ko abana batabona na bo bashoboye

Ati “Nkurikije uko nabonye basoma inkuru biyandikiye, bigaragaza ko aba bana ari abahanga nubwo bafite ubumuga bwo kutabona. Sinatinya kuvuga ko muri gahunda Minisiteri y’Umuco na Siporo ifite mu minsi iza, duteganya ko amarushanwa nk’aya azaba ahuje abana bafite ubumuga bwo kutabona n’abatabufite”.

Ati “Turasaba ababyeyi rero gufata neza abana babo, ari abafite ubumuga n’abatabufite bagomba gufatwa kimwe, bagahabwa uburenganzira bwabo bwaba ubwo kwiga cyangwa n’ubundi bwose”.

Nsengiyumva Jean Damascène wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo muri HVP Gatagara/ Rwamagana, avuga ko adatewe impungenge no kurushanwa n’ababona.

Abana barushanijwe uko ari 10
Abana barushanijwe uko ari 10

Ati “Nta mpungenge zirimo mu kurushanwa n’ababona kuko twese duhimba inkuru, dupfa kuba dufite ubushobozi mu bikoresho dukenera, byose birashoboka. Ndahamya ko twanagera ku rwego rwiza kubera ko niba dukora ikizamini cya Leta tugatsinda n’amanota meza, n’ibindi ntabwo byatunanira”.

Niyonasenze Anita wiga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye i Kibeho, avuga ko yishimira kuba yarabonye amahirwe yo kwiga atabitekerezaga.

Ati “Mbere numvaga ntacyo twakora ngo tukigereho nk’abandi, ariko kuba Leta yacu yaraduhaye agaciro kangana n’ak’abadafite ubumuga, ni ikintu twishimira cyane. Ubu turiga kimwe n’abandi, tugakora ikizamini cya Leta ndetse tukanatsinda kurusha bamwe badafite ubumuga, bigaragaza rero ko n’akazi tugashoboye”.

Niyonasenze ariko yagaragaje zimwe mu mbogamizi bagihura na zo mu myigire yabo, akifuza ko ababishinzwe bazibonera umuti.

Ati “Ntitubona ibitabo byo gusoma kuko ibyanditse muri braille bitaboneka, bigatuma tutiyongera ubumenyi, ikindi nta mudasobwa dufite zadufasha gukora ubushakashatsi. Hari kandi n’ikibazo cy’inkoni yera iyobora abatabona itabonwa na buri wese kuko ihenze, ngasaba Leta ko yadufasha ngo ibyo bibazo bikemuke”.

Visi Perezida wa RUB, Nshimyumuremyi Mathusalem, yavuze ko mu bindi bibazo bagihura na byo ari icy’amashuri adahagije ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Nshimyumuremyi Mathusalem/RUB
Nshimyumuremyi Mathusalem/RUB

Ati “Kugeza ubu amashuri dufite ni atatu gusa, irya Gatagara, iry’i Kibeho ndetse n’irya Gahini, birumvikana ko ari make cyane kandi abana bafite ubumuga bwo kutabona bari mu gihugu cyose kandi bagombye kwiga begereye iwabo. Turimo rero kuganira na Leta n’izindi nzego zita ku burezi kugira ngo ayo mashuri yiyongere”.

Umunyeshuri wabaye uwa mbere muri aya marushanwa ni Niyonasenze Anita w’i Kibeho, batandatu ba mbere bakazahembwa ku itariki 30 Nzeri 2019, umunsi wo gusoza ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika kwatangiye ku ya 8 Nzeri 2019.

Insanganyamatsiko y’uko kwezi ikaba igira iti “Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi”.

Abana badafite ubumuga na bo bari baje gushyigikira bagenzi babo
Abana badafite ubumuga na bo bari baje gushyigikira bagenzi babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka