TMC yarangije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu gucunga imishinga

Mujyanama Claude, ukoresha izina rya TMC mu itsinda rya Dream Boys, ari mu basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini, kimwe n’abandi basanga ibihumbi icyenda basoje kaminuza muri uyu mwaka wa 2019.

Ifoto TMC yifotoye ubwe (Selfie) yambaye ikanzu n’ingofero z’abarangije kaminuza, yayisakaje ku mbuga nkoranyambaga, ashimirwa n’inshuti ze mu muziki zirimo na Clement Ishimwe, umuyobozi wa Kina Music uyu muhanzi abarizwamo na Nzeyimana Olivier, umuyobozi wa Volcano Express usanzwe ari inshuti ye cyane.

Kwiga icyiciro cya gatatu byabanje kutamworohera kuko muri 2017 yiyandikishije kwiga muri Jomo Kenyatta University ndetse atangira amasomo, ariko bidatinze kaminuza iza gufunga imiryango, bisaba ko asubira gutangira muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, TMC yari yize amasomo ajyanye n’ubugenge (Physique). Igihe yasozaga amasomo y’icyiciro cya kabiri, yimenyereje mu bukanishi bw’imashini mu kigo gicuruza ibinyobwa.

TMC avuga ko kwiga ari ibintu akunda cyane ku buryo yumva ashobora no kujya kwiga amasomo y’icyiciro gihanitse cya kaminuza hanze y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka