Umwana w’i Huye yatsinze amarushanwa y’Icyongereza ku rwego rw’Isi

Brillant Rugwiro Musoni wiga kuri New Vision Primary School i Huye ni we watsinze amarushanwa y’icyongereza yabereye i Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Brillant Rugwiro Musoni wiga kuri New Vision Primary School i Huye yabaye uwa 2 mu banyeshuri 150 mu marushanwa y'icyongereza, i Dubai
Brillant Rugwiro Musoni wiga kuri New Vision Primary School i Huye yabaye uwa 2 mu banyeshuri 150 mu marushanwa y’icyongereza, i Dubai

Uyu mwana w’imyaka 12, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yabaye uwa kabiri mu banyeshuri 150 bari baturutse mu bihugu 20 byo ku isi.

Aya marushanwa yateguwe n’umuryango w’Abarabu Spelling Bee International, yayitabiriye tariki 25/9 agaruka kuya 30/9, nyuma yo gutoranywa nk’umunyeshuri uzi gutondagura inyuguti zigize amagambo y’icyongereza mu ishuri yigamo, akaba uwa mbere mu mu Ntara y’Amajyepfo, hanyuma akajya guhagararira u Rwanda.

Yajyanye n’abandi banyeshuri 14 bo mu bigo byo mu Rwanda, harimo umwe wiga ku ishuri Well Spring Academy, 12 biga mu ishuri Little bears, ndetse n’undi umwe wo mu ishuri ryisumbuye G.S. Sainte Bernadette ry’i Save.

Rugwiro avuga ko kuba yarabaye uwa kabiri kurwego rw’isi byamuteye ishema. Ati “Maze gutsinda numvise ko nanjye hari icyo nshoboye, nagira n’icyo nimarira.”

Umuyobozi w'ishuri New Vision Primary School i Huye yeretse abandi banyeshuri Rugwiro watsinze amarushanwa
Umuyobozi w’ishuri New Vision Primary School i Huye yeretse abandi banyeshuri Rugwiro watsinze amarushanwa

Umwarimu wari wamuherekeje ushinzwe guteza imbere ururimi rw’icyongereza muri New Vision Primary School, Innocent Kwizera Gasasira, avuga ko Rugwiro yatahanye igikombe, umudari wa zahabu n’icyemezo cy’ishimwe. Ubuyobozi bw’ikigo yigaho buvuga ko igihembo yahawe nta mafaranga yagiherekeje, ariko ngo ababyeyi barerera kuri icyo kigo barimo gutegura ibirori byo kumuhemba.

Kuba uyu munyeshuri we yaratsinze byamuteye imbaraga zo guharanira ko ubutaha yazajyana benshi.

Agira ati “Twajyanye umwana umwe mu marushanwa. Mfite umuhigo ko ubutaha nzajyana 20, cyangwa 30 cyangwa 50. Kandi nzabigeraho.”

Edouard Mugwaneza, umuyobozi w’iri shuri Rugwiro yigamo, avuga ko kugira umwana watsinze amarushanwa yo ku rwego rw’isi ari ishema rikomeye ku kigo ayobora.

Yifuza ko ubutaha bazagira abana baba aba mbere no mu bindi bitari Icyongereza, bityo agasaba ababyeyi kubibafashamo bakomeza gushishikariza abana babo gushyira umuhate mu myigire yabo.

Ati “Turifuza ko umwaka utaha tuzagira n’uzarusha abandi mu mibare no mu bindi. Turi no gutegura ibizamini bya Leta. Turifuza ko abana bazabitsinda ku rwego rwo hejuru nk’uko bisanzwe.”

Abana biga kuri New Vision Primary School i Huye batangariye Rugwiro watsinze amarushanwa
Abana biga kuri New Vision Primary School i Huye batangariye Rugwiro watsinze amarushanwa

Ishuri New Vision Primary School ry’i Huye ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2012. Ubu riri kwigamo abanyeshuri 892.

Abanyeshuri 101 bakoze ikizamini cya Leta mu mwaka ushize wa 2018 bose baratsinze, 88 baza mu cyiciro cya mbere naho 13 baza mu cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibakomerezaho. turabashyigikiye

jouimLolleDsiriva yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka