REB yatunguwe n’ubumenyi buke buhabwa abanyeshuri muri Gicumbi

Abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB baratangaza ko batunguwe n’ubumenyi buke n’imyigishirize iri hasi bihabwa abanyeshuri mu mashuri menshi yo mu karere ka Gicumbi.

Abanyeshuri bagowe no kwandika ijambo 'good morning'
Abanyeshuri bagowe no kwandika ijambo ’good morning’

Ibi byagaragaye nyuma y’igenzura ritunguranye REB yakoreye mu mashuri yo muri ako karere kuwa 23 Nzeri 2019, ryari riyobowe n’umuyobozi mukuru wa REB Dr. Irené Ndayambaje.

Nyuma y’iryo genzura, Dr. Ndayambaje yatangaje ko iyi myigire n’imyigishirize iteye ubwoba.

Mu ishuri ribanza rya Nyande, China Keitets (ishuri ryigenga ry’imyuga n’ubumenyingiro), ishuri ribanza n’iryisumbuye rya Kibari, abanyeshuri bagowe bikomeye no kwandika amagambo yoroheje yifuriza ikaze abashyitsi, ndetse n’andi magambo y’ikinyarwanda.

Aganira n’abarimu, Dr. Ndayambaje wagaragaje gutungurwa, yagize ati “Aya mashuri arasinziriye, nta rwitwazo abarimu bamaze imyaka irenga icyenda bigisha bakwiye gutanga kuri iyi myigishirize.

Hari n'abatazi kwandika amagambo y'ikinyarwanda
Hari n’abatazi kwandika amagambo y’ikinyarwanda

Ni gute mwambwira ko mumaze imyaka icyenda mwigisha, mu gihe abanyeshuri banyu bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza batabasha kwandika interuro yoroshye nka ‘Good morning’ (mwaramutse), ubundi iba izwi n’abiga mu mwaka wa mbere cyangwa mu mashuri y’incuke”.

Uko abagize itsinda ryakoraga ubugenzuzi bakomeje kuzenguruka mu mashuri, ni ko bagiye basanga ishusho ari imwe ku banyeshuri benshi, mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo abanyeshuri bakore ibizamini bya Leta, Dr. Ndayambaje akibaza ukuntu abo bana bazagezwa ku rugero rwifuzwa.

Ati “Ni ibihe bitangaza muzakora mu kwezi kumwe kugira ngo aba banyeshuri bakore ibizamini”?

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyande, Theophile Mutuyeyezu, yemera ko kuva mu mwaka w’amashuri wa 2018, nta mwana n’umwe wo kuri iryo shuri uragaragara mu cyiciro cya 1 cyangwa icya 2 mu bizamini bya Leta.

Ati “Turasaba imbabazi kuri iyi mitsindire, tugiye gutangira kwigisha mu buryo bwihariye abanyeshuri bagaragaza intege nke”.

Ishuri ribanza rya Nyande rifite abanyeshuri 420 n’abarimu umunani, bivuze ko umwarimu akurikirana abana 52 ku mpuzandengo. Imibare yo muri 2017, igaragaza ko umubare ntarengwa w’abanyeshuri mu ishuri ari 37.

Ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya China Keites, abanyeshuri biga ibyo gutunganya imisatsi bigaragara ko barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ntibazi kuvuga inyajwi n’ingombajwi (spelling) zigize ijambo ‘welcome’ (murakaza neza).

N'abiga mu mashuri y'imyuga hari ibyo batazi kwandika kandi bararangije imyaka itatu y'ayisumbuye
N’abiga mu mashuri y’imyuga hari ibyo batazi kwandika kandi bararangije imyaka itatu y’ayisumbuye

Dr. Ndayambaje ati “Bishoboka bite kuba wararangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, cyangwa wararangije amashuri abanza, ukaba utabasha kuvuga inyajwi zigize ijambo ‘welcome’ ”?

Amashuri menshi yagaragaje kutagira ibyangombwa by’ibanze. China Keites TVET rifite abanyeshuri 200, nta somero rifite kandi rimaze imyaka umunani ryigisha, ibintu Dr. Ndayambaje avuga ko bitemewe.

Ku ishuri rya Kibari, nta munyeshuri n’umwe wo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ufite ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa, nyamara baritegura gukora ibizamini bya Leta.

Umuyobozi w’iri shuri Fabien Yakaremye yabisabiye imbabazi, avuga ko iri shuri arimazeho amezi icyenda gusa, kandi ko yasanze abarimu bigisha ikoranabuhanga batararyize ahubwo barize indimi.

Dr. Ndayambaje yasabye ko hahita hakorwa impinduka, cyangwa se abo barimu bagasezera ku kazi.

Ati “Abo barimu bagomba kwisubiraho cyangwa bagasezera, tugomba gushyiramo imbaraga mu kugenzura imikorere yabo.Hari abumva ko batakorwaho kuko bamaze igihe ku ishuri, ariko tuzabafatira imyanzuro ikomeye ibi nibikomeza gutya”.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri 20,000 bo mu karere ka Gicumbi bataye ishuri mu mwaka ushize, bakaba bangana na 6% y’abataye ishuri mu gihugu hose.

Ubu bugenzuzi bwatangiye kuwa mbere 23 Nzeri 2019, bukazakomeza mu kwezi gutaha nka gahunda ya REB ifite insanganyamatsiko igira iti “guteza imbere uruhare rw’abafatanyabikorwa mu mpinduka mu burezi, hongerwa umusaruro uva mu myigishirize”. Ubu bugenzuzi bukazakorerwa mu mashuri 900 mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Kuki se batungurwa na gahunda bashyizeho yo kwimura abana bose uko byaba bimeze kose ngo nta muswa ubaho? Uzarangiza yarize atyo se we azigisha nde amwigishe iki?
Ah kugira politiki y’uburezi, hagiye habaho politiki ya ministre ushinzwe uburezi, uje akaza ibye, yagenda akajyana na byo gutyo gutyo.
None se inzobere mu burezi zarabuze ko habuze ubufatanye na zo !

Mparambo yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

Kuki se REB itungurwa na gahunda zayo! Iyo MINEDUC ivuga kwimura abana bose uko byaba bimeze kose ngo nta muswa ubaho iba yiteze uwuhe ? Uzarangiza yarize atyo se we azigisha nde amwigishe iki?.
Harya ngo ni ubrezi kuri bose? Education for all! Bazabyite school attendance for all. Ariko nabyo byaranze hari abatagira amshuri cyangwa biriwa bahagaze, iyo baticaye ku mabuye cyangwa ibyitwa ibyumba by’amashuri bitagira inzugi n’amadirishya.
Aho kugira politiki y’uburezi, hagiye habaho politiki ya ministre ushinzwe uburezi, uje akazana ibye, yagenda akajyana na byo gutyo gutyo.
None se inzobere mu burezi zarabuze ko habuze ubufatanye na zo !

Mparambo yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

Language barrier is a very serious challenge in schools in our country

The government should establish a body in charge of English language proficiency
Also selected teachers at each should be trained
to train others

Twesigye Francis yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

HAKENEWE INAMA HAGATI Y’abayobozi ba minisiteriy’uburezi n’abarimu ariko bagaha umwanya mwalimu akababwira ibibazo bituma ireme ryifuzwa ritagerwaho cyane cyane mumashuli ya twelve na nine years basic education

SEMUHUNGU jean felix yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

None se ko murimo kwirukana abazi ibintu ngo n’uko batize education mukareba r=education aho kureba ubumenyi!!!!!!!!!!

Sam BUGINGO yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

ibi byose ntibikwiye gushirwa ku mutwe wa mwarimu biri kumutwe wa minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho (Reb) na RP , urumva ngo umuyobozi nyamuyobozi ngo himurwe umunyeshuli hatagendewe ku bumenyi bwe ngo niyo yagira 10% yimuke ese baba batekerezako uko yimuka ntacyo azi azakimenyera hejuru tujye ntubwizanya ukuri , ubundi agaciro gahabwa mwalimu kangana nubumenyi atanga , ubu uburezi busigaye mu mashuli yigenga naho ahandi cyane cyane reta ntacyo umunyeshuli ariho

wood yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

ikigaragara cyo ni agahinda iyo urebye umusaruro uva mu mashuri muri iki gihe. Gusa ntawabarenganya kuko nge iyo mbyitegereje, mbona imbaraga nyinshi zisigaye zikoreshwa ku bintu bihita bigaragarira amaso icyo nakwita gushimisha abakoresha. Nge ndumiwe mbonye uwo mwana uri guhanagura ikibaho, reba kariya kantu yambaye kamurinda ingwa mbanje kugirango si umunyeshuri ahubwo ni umukozi wundi. Bivuze iki rero, bivuzeko bisa nka kwa gufata neza umubiri ukawusiga ariko utitaye kuri roho iwugenga.

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

ikigaragara cyo ni agahinda iyo urebye umusaruro uva mu mashuri muri iki gihe. Gusa ntawabarenganya kuko nge iyo mbyitegereje, mbona imbaraga nyinshi zisigaye zikoreshwa ku bintu bihita bigaragarira amaso icyo nakwita gushimisha abakoresha. Nge ndumiwe mbonye uwo mwana uri guhanagura ikibaho, reba kariya kantu yambaye kamurinda ingwa mbanje kugirango si umunyeshuri ahubwo ni umukozi wundi. Bivuze iki rero, bivuzeko bisa nka kwa gufata neza umubiri ukawusiga ariko utitaye kuri roho iwugenga.

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

sahogusa murigicumbi hari icyokibazogusa nahandimugihugu nukobimeze. ariko icyonasaba REB nukoyakita kwariyamashuri yanayini kuko nabikoresho byibanze,agirape! niyompamvu usasanga umwana azarangiza ntabumenyi afire let yarayibagiwe mudufashe, mugihe bagigutegura ingegoyimari, yibindibigo nariyamashuribaryebayibuka. kukontakunu azabwirago, umwana azanenya computer, nazomwsbahaye! kanda ibindibigo by a boarding schools mibiha mudasobwa. murakoze kwakira igitecyerezo cyanjye.

bikorimana francois yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

Nsubize uwitwa Bikorimana ubumenyi ntibushingira kubikoresho gusa
nonese uriya mwana utazi kwandika nuko habuze ibikoresho
Cg mwarimu nawe ntazi kwandika iriya nteruro cg kiriya gihekane?
jyewe ndakubwira ko biriya byose niga muwakabiri primaire mugihe cyanjye narabyandikaga hanyuma ngo umwana agiye gukora ikizamini cya leta atazi no kwandika igihekane! birababaje

Biriya bikomoka kubarezi bimburamumaro bategereza ukwezi ngo bahembwe gusa.
none wambwira ko uriya mwarimu ahemberwa iki? kwiriwrwa yicaye mumaso y’abana ntakintu nakimwe ashobora kubungura? byitwa ko ahemberwa ubumenyi aha abana bigihugu!
Leta nihindure ibi bintu imburamumaro zigabanukemo rwose

MYUGARIRO yanditse ku itariki ya: 26-09-2019  →  Musubize

yewe, wamuntu we! ivugire ntacyo uzi ururimi ni inyama yigenga, ibyobyose uvuga nuko utazi ibisigaye bibera muburezi. ubwose kera niba aribwo wize wigeze wimukira kumanota 20 % ? ubwose iyo umwarimu yaguhanaga harubwo wamubwiraga ko uri bumujyane kuri RIB ? ibyobyose nibindi byinshi ntarondoye nibyo birimo keica ireme ry’uburezi.

alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

Inama: 1. REB n’ishakire performance and competence of students mu kwimura abanyeshuri babikwiriye(badafite echeques muri principal courses.
2. REB ijye ireba aba candida bafite byibuze 70% kuzamura muri national examination ya Senior Six kandi bize muri TTCs kuko abantu bafite aya manota baba bafite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi bufatika.
3. REB igomba kwita Ku mishahara y’abarimu kuko igihe mwarimu ahembwa umushahara utamunyuze no kwigisha atanyuzwe bizagira impact ikomeye ku musaruro atanga. Aha niho amashuri ya private ahemba neza asigira aya leta kandi aya leta ariyo yakagombye gukomera.

Mudasaya yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

Mushake abarimu bize iBurundi bitwa D7 babigishirize Ababa muri abanza na secondaire aruko mubahembe neza murebengo Ababa baramenya ubwenge.nahubundi....

Mob yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

Ubundi har’icyo nibaza: ni gute umunyeshuri agera mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza(Upper class, P4, P5 and P6) ataramenya kwandika ijambo iryo ariryo ryose ryo mu kinyarwanda kandi ibihekane birangirira mu wa gatatu? Ubwo icyongereza cyo nti byaba ari bindi bindi. Njye mbona REB ariyo yica uburezi aho ifata umwanzuro wo kuvuga ngo umwana uri under 50% yimuke kandi n’ubumenyi bwe buba buri musi byibuze y’icya 2 ni gute ibigo byimura bene aba banyeshuri bazabategerezaho kuza mu cyiciro cya 1 cyangwa icya 2 kandi uyu musaruro usaba kuba waragiye wimuka ar’uko ubikwiye?

Mudasaya yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka