Congo n’u Rwanda barigira hamwe gahunda yo gucyura impunzi
Kuva ku wa 20 kugeza kuri uyu wa 21 Kamena 2026, intumwa ziturutse mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, zahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gufasha impunzi zishaka gutaha ku bushake ziri mu bihugu byombi.
Iyi nama iri kwibanda ku biganiro bya tekiniki bigamije kunoza uburyo izo mpunzi zafashwa gutaha mu buryo butekanye, bwubahiriza uburenganzira bwazo kandi bikajyana n’icyizere cyo kutazongera gusubira mu buhungiro.
Biteganyijwe ko nyuma y’ibi biganiro bya tekiniki, hazakurikiraho inama yo ku rwego rw’abaminisitiri izaba kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2026, igamije gufata imyanzuro ku rwego rwa politiki ishyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
Iyi gahunda yo gufasha impunzi gutaha ku bushake ifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’impunzi mu karere, no gukomeza guteza imbere umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Muri Nyakanga 2025, nibwo Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) byemeranyije gufatanya mu bikorwa byo gucyura impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda zibyifuza.
Uyu mwanzuro washyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Charles Karamba, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani, n’intumwa ya HCR, Raouf Mazou, ubwo bahuriraga mu nama i Adis Abeba.
Washingiye ku masezerano impande zose zagiranye ku wa 17 Gashyantare 2010, amasezerano y’amahoro ya Washington u Rwanda rwagiranye na RDC ku wa 27 Kamena 2025 n’amahame ya Doha RDC n’ihuriro AFC/M23 byagiranye ku wa 19 Nyakanga 2025.
Mu masezerano ya Washington n’amahame ya Doha, impande zose zumvikanye ko zizafasha impunzi ndetse n’abahungiye imbere muri RDC gutaha ku bushake, mu buryo butekanye kandi buzihesha agaciro.
Impande zose zemeranyije kunoza uburyo bwo kumenyesha impunzi ndetse n’abaturage bazaturana na zo gahunda yo kuzicyura, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hagamijwe kurema icyizere ndetse no gukorera mu mucyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|