Huye:Abanyeshuri 170 bigira mu mashuri atagira inzugi n’amadirishya

Ku ishuri rya Kabusanza (GS Kabusanza), riherereye mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye, abana 170 biga mu mwaka wa kane A na B bigira mu mashuri y’ibirangarizwa atagira inzugi n’amadirishya.

Aya mazu y'ibirangarizwa atagira amadirishya n'inzugi ni ibyumba by'amashuri
Aya mazu y’ibirangarizwa atagira amadirishya n’inzugi ni ibyumba by’amashuri

Muri aya mashuri yombi, buri shuri ryigiramo abana 85 baza mu byiciro bibiri, bamwe igitondo abandi ikigoroba. Uretse kuba ari ibirangarizwa, hasi ku butaka nta sima irimo, n’ibibaho byifashishwa ni ibyahashyizwe mu rwego rwo kwifashisha mu gihe kitarambye.

Umuyobozi w’iri shuri, Aphrodice Nyaminani, avuga ko aya mashuri ari ahahoze inyubako yigirwagamo imyuga (atelier), yubatswe ahagana mu 1980, yigirwagamo n’abigaga mu mwaka wa karindwi n’uwa munani.

Batangiye kuyifashisha guhera amashuri yatangira muri uyu mwaka wa 2019, kubera ko amashuri yari yababanye makeya.

Agira ati “Twagiye muri gahunda y’ingunga imwe, ku bana bo mu mwaka wa gatanu no mu wa gatandatu, ariko abana baraniyongereye cyane kubera ko ishuri barikanguriwe bakarigana ari benshi. Byatumye rero ibi byumba tubikoresha tutaragira ubushobozi bwo kubisana ngo bimere neza.”

Imiterere y’aya mashuri ituma iyo imvura iguye ari nyinshi abana bajya kugama mu yandi mashuri.

Icyo gihe bareba ishuri rifite irindi biteganye, urugero nko muwa mbere w’amashuri yisubuye bafite iya mbere ibiri, abanyeshuri baho bakajya mu ishuri rimwe, hanyuma abo mu wa kane na bo bakajya mu rindi.

Birumvikana ko icyo gihe ari abo muwa kane ndetse n’abasanzwe bigira mu ishuri bajyanwamo batiga kugeza imvura ihise kubera ubucucike.

N’igihe hari umuyaga ndetse n’imbeho nyinshi, abana bigira muri aya mashuri ntibabasha kwiga neza kuko byose bibageraho nta kibitangiriye.

Nyaminani avuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Huye, bwabijeje ko guhera mu kwezi gutaha kwa cumi, bazubaka andi mashuri ku buryo iki kibazo kizakemuka.

Ati “Hari gahunda yo kuzubaka ibyumba by’amashuri bitandatu hano.”

Imbere mu mashuri yo mu mwaka wa 4
Imbere mu mashuri yo mu mwaka wa 4

Ibi binemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, uvuga ko mu mwaka w’amashuri utaha akarere kazaba karubatse ibyumba 47 muri rusange, naho Banki y’isi ikazabafasha kubaka ibyumba by’amashuri 80 mu karere kose.

Ati “Mu hazubakwa ibyumba by’amashuri n’i Kabusanza harimo”.

Abarimu bigishiriza kuri iki kigo bavuga ko bafite impungenge ko ariya mashuri atandatu azubakwa atazakemura burundu ikibazo cy’ubucucike bafite mu mashuri, nyamara butuma batagera ku ireme ry’uburezi bifuza.

Urugero nko mu mwaka wa gatandatu hari amashuri abiri, ariko buri shuri ryigwamo n’abana 59 biga igitondo n’ikigoroba.

Umwe mu barimu ati “Ubundi buri mwana uba ugomba kumwitaho, ukamuha ubushobozi bwose bushoboka, umutegura kuzakora ikizamini cya Leta. Ariko rwose abana 59 n’iminota 40 buri somo rimara ntibihura.”

Ubucucike bw’abana mu ishuri ngo bunagira ingaruka ku mitsindire yabo, kuko nko mu mwaka ushize nta mwana n’umwe wo kuri iri shuri wabashije kugira amanota amujyana mu bigo abana biga banabibamo (boarding).

Ati “Iki ni ikimenyetso ko imbaraga dushyira mu kwigisha abana zidatanga umusaruro, kandi rwose tuba twakoresheje imbaraga nyinshi.”

Kuri GS Kabusanza, ubu higa abana 1,102 guhera mu ishuri ry’inshuke kugera mu mwaka wa gatatu w’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka