Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bazakora ikizamini cya Leta biyongereyeho 12%

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko abana bazakora ibizamini bya Leta mu byiciro byose biyongereye, nk’abo mu mashuri abanza bakaba bariyongereyeho 12% ugereranyije n’abakoze umwaka ushize.

Imibare itangwa n’icyo kigo yerekana ko mu mashuri abanza, abana banditse bazakora ikizamini cya Leta kiyasoza ari 286,087, mu gihe abagikoze mu mwaka ushize bari 255,173, ari byo bihwana n’ubwiyongere bwa 12%.

Ibizamini mu byiciro byose bizatangirana n’ukwezi gutaha, hakazabanza ibisoza amashuri abanza bizatangira ku ya 4 kugeza ku ya 6 Ugushyingo 2019.

Umuyobozi ushinzwe ibizamini muri REB, Alphonse Sebaganwa, avuga ko imibare y’abana bakora ibizamini igenda izamuka.

Agira ati “Abakora ibizamini bagenda biyongera uko umwaka utashye. Twebwe icyo dukora ni ukubitegura hakiri kare kugira ngo ibikenerwa byose bibe biri mu mwanya wabyo, bityo ntihagire imbogamizi abakora bazahura na zo”.

Ati “Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abazakora ibizamini bazabikore hari umwuka mwiza. Abazagenzura uko ibizamini bikorwa barateguwe, kandi bari mu turere twose tw’igihugu, aho bizakorerwa”.

Ahakorerwa ibizamini by’amashuri abanza na ho hariyongereye, hava kuri 859 ubu hakaba ari 893, bihwanye n’ubwiyongere bwa 4.1%, izo zose ngo zikaba ari imbaraga Leta igenda ishyira mu burezi muri ya gahunda yayo y’uburezi kuri bose ndetse n’uburezi budaheza.

No mu bindi byiciro imibare yarazamutse
Imibare itangwa na REB kandi yerekana ko abakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye na bo biyongereye, kuko bavuye ku 99,288 umwaka ushize, ubu abazakora bakaba ari 119,932, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 20.7%.

Ingengabihe y’ibizamini bya Leta yerekana ko iby’icyiciro rusange bizakorwa kuva ku itariki 6 kugeza ku ya 19 Ugushyingo 2019, na ho ibisoza amashuri yisumbuye bikazakorwa kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2019.

Uretse mu cyiciro rusange, umubare w’abazakora ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye na wo warazamutse, uva ku 45,292 ugera ku 51,291 bazakora uyu mwaka, hakaba hari ubwiyongere bwa 13%.

Mu gihe ibizamini byegereje, imyiteguro irarimbanyije hirya no hino mu mashuri kugira ngo azatsindishe neza.

Umuyobozi wa Kigali Parents School, Charles Mutazihana, ishuri ribanza riherereye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko abana biteguye bihagije.

Ati “Abana barateguwe mu buryo buhagije bahabwa imikoro n’ibizamini byo kubategurira ibya Leta. Ibyo byose tubibaha kugira ngo babikore babone uko bahagaze ndetse banigirire icyizere cyo kuzatsinda ibya Leta”.

Ati “Twiteze umusaruro mwiza. Abana bakoze neza ibizamini byo kwitegura kuko bose uko ari 245 bazakora uyu mwaka, batsindiye mu cyiciro cya mbere (Grade One), nkizera ko ari ko bizagenda no mu kizamini cya Leta”.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cya Rwemiya mu karere ka Nyagatare witwa Bertin Murabukirwa avuga ko abanyeshuri baho batsinze neza ikizamini gitegurwa n’akarere.

Ati “Abana basoza amashuri abanza ni 290, bose batsinze ikizamini cyo ku rwego rw’akarere mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Icyo turimo gukora ubu nk’abarezi ni ukubaba hafi kugira ngo bakomezanye uwo murava, tukizera ko ari na ko bazatsinda mu bizamini bya Leta”.

REB igaragaza ko ibigo by’amashuri yigenga ari byo bifite ubwiyongere buri hejuru bw’abazakora ibizamini bya Leta, kuko bavuye ku 1,376 mu mwaka ushize, ubu akaba ari 2,117 bazakora, bivuze ko ari ubwiyongere bwa 53.8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kureba ikizamini cya amashuri abanza 2023/2024

Gatukane Sam yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Niga g.s muzizi

Ntwari godfly yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

04/01/16/06/088

Niwemutoni ease josiane yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

04/01/16/06/088

Niwemutoni ease josiane yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka