Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda yamereye Kaminuza ya INES-Ruhengeri ubufatanye burambye

Mu ruzinduko yagirirye muri Kaminuza y’ubumenyingiro ya INES-Ruhengeri kuwa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2019, Ambasaderi w’igihugu cy’Ubudage mu Rwanda Dr. Thomas Kuvz yijeje ubuyobozi bw’iyi Kaminuza ubufatanye, buzarushaho gutanga ireme ry’imishinga igihugu cye gifatanyije n’iyi Kaminuza, kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho kunozwa.

Itsinda ry'abashakashatsi risura Laboratwari ya Ines-Ruhengeri
Itsinda ry’abashakashatsi risura Laboratwari ya Ines-Ruhengeri

Ambasaderi w’igihugu cy’Ubudage mu Rwanda wari kumwe n’itsinda ry’abashakashatsi riturutse muri Kaminuza y’ubumenyingiro ya Cologne, yagize ati “Icyo tugamije ni ukureba ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga dufatanya na Kaminuza y’ubumenyingiro ya INES-Ruhengeri, kugira ngo twemeranye aho twashyira imbaraga”.

Ni imishinga igamije kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu gukora ubushakashatsi bushobora kugera ku rwego rwo gukora imiti iva mu bihingwa, kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga no kunoza urujya n’uruza rw’abanyeshuri n’abarezi bajya muri icyo gihugu kwiyungura ubundi bumenyi.

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri Padiri Dr Fabien Hagenimana
Umuyobozi wa INES-Ruhengeri Padiri Dr Fabien Hagenimana

Padiri Dr. Fabien Hagenimana, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri we yagize ati “Umubano hagati y’impande zombi kuva mu mwaka wa 2008 wadufashije kugera ku rwego rw’ubufatanye na za kaminuza n’ibindi bigo byo mu ntara zitandukanye z’iki gihugu kibarizwa ku mugabane w’Uburayi. Ibi kandi byanafashije INES-Ruhengeri kwinjira mu ruhando rwa za Kaminuza z’ubumenyingiro zibarizwa mu Rwanda”.

Kuri Ambasaderi Dr. Thomas Kuvs, na we asanga iyi ari intambwe ishimishije azakomeza gushimangira.

Yagize ati “Ni ibintu bishimishije kubona abafatanyabikorwa besnhi baturuka mu gihugu iwacu bakaza gutsura umubano na INES-Ruhengeri, abenshi baturuka mu ntara ya Rhenanie Palatinat n’ubwo no mu zindi ntara na ho hariyo abandi.

Icyo dushyize imbere ni ukugira ngo imishinga tuzafatanya irusheho kugirira akamaro abagenerwabikorwa bayo, n’ikindi nabasezeranya ni ugukomeza kuganira n’abo bafatanyabikorwa, ku buryo iyo mishinga yiyongera, habonetse n’abandi bashya bava iwacu baza gufatanya na INES-Ruhengeri na byo bizaba biduteye ishema”.

Ambasaderi n'itsinda yari ayoboye ry'abashakashatsi
Ambasaderi n’itsinda yari ayoboye ry’abashakashatsi

Itsinda ry’Abashakashatsi riturutse mu mujyi wa Cologne yari ayoboye, ryo rizamara icyumweru muri INES-Ruhengeri mu bufatanye mu by’ubushakashatsi bugamije kongerera agaciro ibimera.

Ambasaderi Dr. Thomas umaze hafi amezi abiri ahawe inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda, bwari ubwa mbere agera mu ntara y’Amajyaruguru.

Ubufatanye bw’igihugu cye na INES-Ruhengeri bwanatumye abanyeshuri barenga 20 bajya muri za kaminuza zitandukanye zo mu Budage mu bihe bitandukanye kwihugurayo, aba bagiye babisikana n’abarimu boherejweyo kwiyungura ubumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka