U Rwanda rwatangije gahunda y’igitabo ku munyeshuri

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene hamwe na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman batangije gahunda y’igitabo ku munyeshuri, aho igiye gufasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu.

Ni gahunda yatangirijwe mu Karere ka Rutsiro katanzwemo ibitabo 43 395 naho mu gihugu hose hakaba haratanzwe ibitabo miliyoni n’igice bikazafasha abana gukangura ubwonko no kwitoza gusoma.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, avuga ko nubwo ari umunyamerika ari umunyeshuri w’ikinyarwanda, akavuga ko abana bagomba gusoma kugira ngo bashobore kumenya.

Yagize ati « Ndi Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ariko ndi umunyeshuri mu kinyarwanda, ibikorwa byo gutanga ibitabo miliyoni n’igice byakozwe n’Abanyamerika bizakoreshwa kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu mu mashuri abanza bizafasha abana gukunda gusoma kuko buri mwana azagira igitabo cye. »

USAID Soma Umenye imaze gukwirakwiza ibitabo miliyoni n’igice bizakoreshwa n’amashuri ya Leta n’amashuri afashwa na Leta, bikazajyana no kugenzura igipimo cy’umwana mu gusoma aho bifasha abarimu kumenya aho bashyira imbaraga.

Umurezi ku kigo cya GS Congo Nil witwa Nyirandegeya Francine wigisha mu mwaka wa mbere abana 136, avuga ko kugira igitabo ku mwana bituma abana bakunda kwiga.

Nyirandegeya ni byo yasobanuye ati « Kugira igitabo ku mwana bituma agikunda ndetse akifuza kumenya ibikirimo, ni uburyo bwiza bushishikariza umwana gukunda kwiga kandi igenzura dukora ritwereka abafite intege nke tukabitaho nubwo dufite abana benshi. »

Dr Ndayambaje Irénée Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda avuga ko bifuza ko iyi gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma yakomeza no mu yindi myaka mu mashuri abanza kugira ngo bikureho umuco wo kudakunda gusoma.

Dr Ndayambaje Irénée avuga ko USAID Soma Umenye yafashije Leta y’u Rwanda kugera ku ntego itari iyoroheye yo kubona ibitabo ku bana kuko bari bafite gahunda y’igitabo kimwe ku bana batanu none buri mwana akaba yaragenewe igitabo.

Avuga ko ibigo byigenga byatangira gukoresha ibitabo biri mu kinyarwanda bizajya bihabwa abana kandi akemeza ko bizajya bitangirwa igiciro gito kugira ngo abana b’Abanyarwanda bamenye ururimi kavukire.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda Dr Eugene Mutimura avuga ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwenge bw’umwana bukura vuba ku myaka itatu kuzamuka, ku buryo gutoza umwana gusoma bituma akura neza.

Ati « Abana batozwa gusoma bakiri bato ni bo bakora neza mu mashuri no mu kazi. Turashishikariza ababyeyi gutoza abana gusoma kandi abarimu bakigisha abana gufata neza ibitabo »

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda avuga ko bafite icyizere ko batazongera kubura ibitabo kuko ibyakozwe ku bufasha na USAID Soma Umenye Minisiteri yahawe uburenganzira kuri ibyo bitabo ndetse bikazashyirwa kuri internet ku buryo buri wese ubishaka yabibona.

Mu Karere ka Rutsiro hatanzwe ibitabo ibihumbi 43 mu gihe habarirwa abana biga mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu ibihumbi 45, naho mu Ntara y’Iburengerazuba hatanzwe ibitabo 274 116 mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta, mu gihe mu gihugu hose hatanzwe ibitabo miliyoni n’igice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi MINEDUC igira "udushya" tw’abayiyobora. Nyuma ya one laptop per child (Nazo abazizi ni imbarwa), bazanye "one book per child".
Bizahindura iki?
Uwarangije ayisumbuye yandika umunu aho wandika umuntu, cyangwa uvuga "na ta go nabishobora" aho kuvuga nta bwo nabishobora", agiye kwigisha yakwigisha iki?

Mparambo yanditse ku itariki ya: 4-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka