INES-Ruhengeri yasinyanye amasezerano y’imikoranire na ICTD

Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imisoro n’Iterambere (International Centre for Tax and Development-ICTD), mu rwego rwo kunoza ubushakashatsi burebana n’imisoro hagamijwe iterambere.

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri n'umuyobozi wa ICTD bishimiye gusinyana amasezerano y'ubufatanye
Umuyobozi wa INES-Ruhengeri n’umuyobozi wa ICTD bishimiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye

Ni amasezerano yasinyiwe ku cyicaro cy’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri mu Karere ka Musanze tariki ya 15 Ukwakira 2019, aho impande zombi zashimangiye ubufatanye bwo kurushaho kunoza uburyo imisoro yarushaho kuzamura iterambere ry’ibihugu, basangira ubunararibonye bushingiye ku bushakashatsi.

Ni amasezerano yanyuze Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri wasobanuye ko iri shuri ayobora ryafashe iya mbere mu gutanga ubumenyi mu birebana n’imisoro. Ubwo bufatanye na ICTD bugiye kurushaho kunganira iri shuri mu kubaka igihugu mu iterambere rishingiye ku misoro.

Yagize ati: “INES-Ruhengeri yanditse izina mu kwigisha ibirebana n’imisoro. Dufite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’imisoro. Ndetse tumaze n’iminsi dukoze ikoranabuhanga ryifashishwa na Minisiteri y’Imari, cyane cyane mu kigo Rwanda Revenue Authority, dufatanya kureba uburyo ubutaka n’ibiburiho byahuzwa n’imisoro itangwa. Iryo koranabuhanga ryatumye tugira umuhate wo gukomeza gukorana n’abandi dutanga umusanzu mu kunoza ibirebana n’imisoro”.

Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Akomeza agira ati:“Kubera ubunararibonye iki kigo (ICTD) gifite, twagiranye ibiganiro, bitugeza ku ntambwe yo kuba uyu munsi tugiranye amasezerano azibanda ku gufatanya mu bikorwa by’ubushakashatsi, ndetse no gutanga amahugurwa, bikazafasha ibihugu byacu bya Afurika kurushaho gutera imbere mu by’imisoro duhereye ku Rwanda”.

Ikigo cya ICTD gifite icyicaro mu Bwongereza, n’amashami mu bindi bihugu binyuranye birimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika n’u Rwanda binyuze mu kigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) aho bikorana mu rwego rw’ubushakashatsi.

Padiri Hagenimana Fabien avuga ko nta ngengo y’imari yihariye izatangwa muri ubwo bushakashatsi, ngo byose bizakorwa hagendewe ku bushobozi bw’ishuri rya INES-Ruhengeri hagamijwe gutanga umusanzu ku gihugu.

Agira ati:“Erega ubu turi mu ntambwe yo kwigira, icyo dushyize imbere ni imikoranire izanira buri ruhande inyungu ariko cyane cyane dushyize imbere impinduka ku gihugu cyacu. Ubwo rero ntabwo navuga ngo bazaduha, tuzafatanya ubunararibonye dutange ibisubizo ku gihugu no ku karere kose, ndetse no kuri Afurika yose no hanze yayo”.

Umuyobozi w'ikigo mpuzamahanga cy'imisoro n'iterambere Prof Mick Moore
Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’imisoro n’iterambere Prof Mick Moore

Umuyobozi w’icyo Kigo Mpuzamahanga cy’Imisoro n’Iterambere (ICTD) Prof Mick Moore, witabiriye umuhango wo gusinya ayo masezerano, yagarutse ku mpamvu zatumye icyo kigo kigirana amasezerano y’ubufatanye n’ishuri rya INES-Ruhengeri.

Avuga ko hari ubushobozi babonye kuri iri shuri bujyanye no gutanga ubumenyi buhanitse ku birebana n’imisoro. Agira ati:“INES itanga ubumenyi buhambaye mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu birebana n’imisoro. Muri Afurika ntabwo ari kaminuza nyinshi zitinyuka kubikora. Nk’abantu rero bafashe iya mbere bagatera iyo ntambwe natwe byatumye tugira ubushake mu gufatanya, haba mu bushakashatsi buzafasha kuzamura urwego rw’ubumenyi mu by’imisoro”.

Prof Mick Moore yavuze ko ICTD hari ibigo by’imisoro yagiye ihugura byo ku mugabane wa Afurika birimo n’ikigo Rwanda Revenue Authority. Yemeza ko ayo mahugurwa agaragaza impinduka mu iterambere ry’ubumenyi bujyanye n’imisoro.

Agira ati:“Twakoranye n’ibigo by’imisoro mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Ethiopia, Sierra Leone, Algeria, Uganda n’ibindi, kandi hagiye hagaragara impinduka zifatika muri gahunda zirebana n’iterambere mu by’imisoro.

Abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya INES-Ruhengeri na ICTD
Abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya INES-Ruhengeri na ICTD

Muri INES-Ruhengeri, abanyeshuri biga mu ishami rijyanye n’imisoro baragenda biyongera nyuma y’uko hakozwe amarushanwa yari agenewe abanyeshuri bahuriye mu Rugaga rwa Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba, icyari kigamijwe kwari ugutoranya abarihirwa amashuri ku nkunga ya Bank yo mu Budage, Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri rikaba ari ryo ryitwaye neza ritsindira imyanya yose y’abifuzwaga.

Nyuma y’aya marushanwa yanatumye Ishuri rya INES-Ruhengeri kuri ubu ryitegura kwakira umubare munini w’abanyeshuri bazaturuka mu bihugu binyuranye bya Afurika, mu mashami ajyanye n’imisoro(Taxation) n’ishami ry’icungamutungo riciriritse (Microfinance) kuri buruse ya Banki y’u Budage.

Muri uyu mwaka, abanyeshuri biga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rishinzwe imisoro muri INES-Ruhengeri bikubye inshuro zirenga ebyiri, aho umwaka ushize bari 13, ubu hakaba hagiye gutangira abanyeshuri 28.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri uburezi murwanda burimo buratera imbere cyane cyane mu ikiranabuhanga. Ines Ruhengeri turagushigikiye.

Karimunshuti Pacifique yanditse ku itariki ya: 20-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka