Ushinzwe ubworozi mu karere ka Gicumbi, Gashirabake Isidore, atangaza ko izo ntumwa zanasuzumye uburyo amata akamwa mu rwuri n’uburyo avanwa yo bareba inzira acamo kugera ku makusanyrirzo y’amata.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yabagaragarije ko akarere ka Gicumbi gafite amata ahagije aho buri munsi kajyana ku isoko litiro ibihumbi 60 kandi ko ubukungu bw’aka karere ahanini kagizwe n’imisozi bugizwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu karere ka Gicumbi habarurwa inka 78140 hakaba amakusanyirizo y’amata icyenda mu mirenge itandukanye aya mata ubusanzwe akaba yajyanwaga ku ruganda rw’Inyange.
Aba baterankunga bayobowe na Dr Rachel Swift uhagarariye Clinton Health Access Initiative basuye aborozi ndetse n’amakusanyirizo y’amata mu murenge wa Kageyo na Rukomo, basuye Koperative yakira amata y’aborozi IAKIB ndetse n’ikusanyirizo ry’amata rya Rukomo, ndetse n’umworozi Mugiraneza Francois na Nshimiyimana Jean Bosco.
Uru rugendo bakoreye mu karere ka Gicumbi tariki 19/06/2013 barukomereje mu tundi turere mu rwego rwo kureba inzira amata anyuramo ava ku mworozi kugera ku ikusanyirizo ry’amata.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Buriya se ururuganda kweri rurakenewe muri ikigihe i wacu.
Abakunda ka African tea turashubijwe pee!!!
Uyu mushinga uramutse utangiye waba uryoshye cyane , mukomereze aho Imana ibijye imbere..go on Rwanda..
Uwo mushinga ni sawa kabisa!