Uko warwanya inda (aphids) zangiza umusaruro w’ubuhinzi

Inda ni udusimba tubamo amoko menshi atandukanywa n’amabara yazo. Harimo Aphis craccivora na Aphis Pomi.

Utu dusimba dufata amoko menshi y’ibihingwa kuburyo aho ibihingwa dufashe dukunda kwangiza amababi, uruti cyangwa imisogwe ku buryo twatuma umuhinzi atabona umusaruro mu murima we.

Izi nda ni mbi cyane kuko zinororoka zikabyara nta ngabo bihuye, nk’uko tubikesha igitabo “Ibyonnyi n’indwara by’imboga n’imbuto” cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB).

Mu kororoka kw’inda, ingore itera amagi mu mubiri zikazasohora utwana. Inda ziyongera vuba cyane mu gihe cy’izuba kuko ntizihanganira imvura nyinshi.

Uko inda zangiza imyaka

Inda zifata ku mashami mato n’amababi kikanyunyuza amazi ku gihingwa bigatuma amababi yihinarika, igihingwa ntigikure neza umusaruro ukagabanuka.

Inda zirimo amoko menshi kandi zitandukanywa n'amabara yazo.
Inda zirimo amoko menshi kandi zitandukanywa n’amabara yazo.

Izo nda zivubura umushongi umeze nk’ubuki ku mababi no ku mashami mato, ku mubiri no ku mashami mato waho twafashe haramatira bigakurura ubushishi n’uduhumyo tw’umukara dufataho, bikangiza ubwiza bw’amababi n’imbuto. Utu dukoko dushobora gukwirakwiza virusi y’ibihingwa.

Uko umuhinzi yarwanya inda

Umuhinzi ashobora kurwanya inda atera ubwoko bw’ibihingwa byihanganira inda, ashobora kudakoresha ifumbire irimo azote nyinshi ndetse akirinda guhohotera udusimba turya inda nk’udusurira n’amavubi.

Umuhinzi ashobora gukoresha imiti nka supermethrine, pyrethrine yica inda. Ashora kandi gushyiraho imitego y’inda hakoreshejwe ubujeni n’ibitambaro by’umuhondo (ibara rikurura inda). Ashobora kandi no kuvomerera amazi afite ingufu atuma inda zihunguka.

Mu mu gihe kandi habonetse ikibazo kwiyambaza abagoronome bikaba ari ingenzi cyane. N’ahanyu bahinzi, guhinga mukeza murwanya ibyonnyi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kudutangariza uko twarwanya inda,inkuru nk’izi ni nziza ziradufasha. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka