Beretswe uko bakongera umusaruro ukikuba inshuro zigera kuri 6

Abahinzi b’imbuto zinyuranye mu turere twa Nyanza na Karongi batunguwe n’uko ngo burya hariho uburyo bwabafasha gusarura umusaruro wikubye inshuro nyinshi baramutse bahinduye imikorere gakondo benshi bakoresha mu buhinzi bwabo.

Ibi babiboneye mu rugendo-shuri rw’umunsi umwe bakoreye mu kigo cy’inzobere mu buhinzi bwa kijyambere cya Forestry & Agricultural Investment Management (FAIM) gikorera i Rwamagana, aho bahashye ubumenyi mu guhinga imbuto zikazajya zitanga umusaruro wikubye inshuro zirenga 20 uwo basanzwe basarura.

Gichuki Hannah Wanjiru ukorera Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi wari uyoboye aba bahinzi yabwiye Kigali Today ko batekereje uru rugendo-shuri mu rwego rwo gushishikariza abahinzi guhinga ku buryo bugamije isoko n’amafaranga menshi kandi ngo imbuto zikaba arizo zitanga amafaranga menshi ku masoko yose iyo abahinzi babikoze ku buryo bwa gihanga kurusha ibihingwa bindi.

Abahinzi beretswe uko ingemwe zitegurwa neza muri FAIM.
Abahinzi beretswe uko ingemwe zitegurwa neza muri FAIM.

Abahinzi basuye FAIM ni abahinzi 163 basanzwe bahinga imbuto zinyuranye iwabo. Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuze ko batunguwe cyane no kubona imbuto basanzwe bahinga zitanga umusaruro badatekereza ko ushoboka, zimwe na zimwe zigatanga umusaruro wikubye inshuro esheshatu uwo basarura mu mirima yabo.

Ntegeyimana Jean Pierre bita Padiri usanzwe ahinga imbuto muri Karongi aravuga ko yatunguwe cyane n’ubwoko bw’inanasi n’ibinyomoro byera nyuma y’igihe gito cyane kandi bikera umusaruro mwinshi w’imbuto nini cyane kurusha izo yezaga iwabo.

Nyuma y’uru rugendo-shuri ngo agiye gutegura imirima ye azatere imbuto nshya yabonye muri FAIM kuko umusaruro bamweretse n’uburyo yabonye imbuto nini cyane byamusizemo umugambi wo guhindura ubwoko yahingaga.

Abahinzi batunguwe n'uko ingemwe z'inanasi zikura vuba, izi ngo zimaze ibyumweru bitandatu gusa.
Abahinzi batunguwe n’uko ingemwe z’inanasi zikura vuba, izi ngo zimaze ibyumweru bitandatu gusa.

Ntuyemukaga Theogene w’i Karongi nawe ati “Amatunda n’ibinyomoro nasanze i Rwamagana ntabwo wakwemera ko yera mu butaka bw’i Rwanda rwose! Imbuto nabonye hano ni nini bitangaje kandi bambwiye ko ngo nanjye nazeza mu murima wanjye ndamutse niganye uko babigenza”.

Ubusanzwe ngo i Karongi umuhinzi wahinze neza asarura toni imwe n’igice y’amatunda kuri hegitari imwe kandi muri FAIM basarura umusaruro uri hagati ya toni 24 na 30.

Mukasano Madaleina uhinga amatunda, urusenda n’ibinyomoro yemeje ko yasanze muri FAIM hari imbuto zera zikaba nini cyane ku buryo atatekerezaga. Kubwe ngo yumvaga ko bishobora kuba biterwa n’ubutaka bwa Rwamagana, ariko inzobere za FAIM zimwemeza ko ahinduye imikorere nawe yasarura imbuto nyinshi kandi nziza.

Inzobere za FAIM zeretse aba bahinzi uko bategura ingemwe z’insina, iz’amatunda, ibinyomoro, ibitoki byera imineke byose bikazakura bitanga umusaruro mwinshi cyane kandi bikera mu gihe gito ugereranyije n’imbuto zisanzwe ziboneka mu Rwanda.

Ngo bashobora gukoresha imigano ikarinda ubutaka bwabo, ikavamo amafaranga kandi itangije indi myaka.
Ngo bashobora gukoresha imigano ikarinda ubutaka bwabo, ikavamo amafaranga kandi itangije indi myaka.

Jean Claude Nkurikiyinka ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo gutubura ingemwe muri FAIM yavuze ko bakoresha ikoranabuhanga ryo gusuzuma mu biti byinshi bagakurikinamo ibifite ubushobozi bwo kurwanya indwara no gutanga umusaruro mwinshi, ubundi bakazituburira muri laboratwari itanga ingemwe zigera muri miliyoni nyinshi mu gihe gito.

Izo ngo nizo bahinga zikera imbuto nini, nyinshi kandi mu gihe gito kandi ngo hakoreshejwe amafumbire y’imborera n’imiti micye cyane ikorwa mu bihingwa. Ibi ngo bigamije kugabanya ikoreshwa ry’imiti kuko iyo ibaye myinshi mu mbuto zitaba nziza mu gihe kirambye.

Steve Jones ukuriye FAIM mu Rwanda yavuze ko abahinzi bo mu Rwanda batarakangukira gukoresha ubumenyi bugezweho mu buhinzi bwabo kandi bafite amahirwe yo kugira ubutaka bushobora kweraho umusaruro mwinshi cyane, bagahinga batekereza gusarura amafaranga menshi aho gutsimbarara kubyo bakuze babona iwabo bakora mu myaka ishize.

Steve Jones ati “Ubu hariho uburyo bwinshi bwo guhinga by’umwuga, umuhinzi agakoresha imbuto nziza zapimwe, agahinga mu buryo bwa kijyambere, agakoresha ibipimo byiza ubundi akeza umusaruro yishimira anavanamo amafaranga menshi pe.”

Abahinzi beretswe uko urutoki rwitabwaho rugatanga umusaruro kandi rukanahingwamo imbuto.
Abahinzi beretswe uko urutoki rwitabwaho rugatanga umusaruro kandi rukanahingwamo imbuto.

FAIM yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2011. Bafite laboratwari itegura ingemwe z’ibitoki bita kamaramasenge ngo biryoha cyane, minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yasanze byatanga umutobe ukubye inshuro eshatu ibitoki bisanzwe.

Bafite kandi inanasi, amatunda n’ibinyomoro abahinzi bemeje ko biruta cyane ibyo beza mu mirima iwabo. FAIM ivuga ko ababihinze batangira no gusarura mu gihe gito kandi bagasarura umusaruro mwinshi.

Gichuki Hannah Wanjiru yabwiye Kigali Today ko ngo uru rugendo-shuri rwari rugamije kwereka abahinzi ko hariho amahirwe yo kugera ku yindi ntera yo hejuru mu byo bakora, bakagira umusaruro mwiza kandi mwinshi kurusha ibyo basanzwe bazi, abashishikariza gufata icyemezo bakayoboka uburyo bushya ngo bagere aho bifuza.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndi umuhinzi w’inanasi Ruhango/Kinazi.Ndifuza ko kumpa adresse za FAIM,Murakoze

JPaul yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Mwaduhaye address zaho hantu icyo kigo faim be gikorera umurenge akagari umudugudu

Alias yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Nejejwe cyane nubu bushakashatsi,umushinga w’amatunda n’ibinyomoro namaze kuwutegura nzatangira gutera mu kwacyenda 2020 ariko sindamenya imbuto nziza aho nayikura ,icyo kigo muduhaye adresse zacyo byamfasha kubona imbuto nziza no kunoza umushinga wanjye dore ko nanjye nkorera Rwamagana mu murenge wa Muyumbu.Tel.0788846632

TUYAMBAZE APHRODIS yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Iyi FAIM ko yafasha abahinzi guhinga kinyamwuga ibahe ikorera he? Niyegerere abahinzi kuko dupfa guhinga uko tubyumva.D’abord mwaduha adresse

Ndutiye Thomas yanditse ku itariki ya: 21-07-2019  →  Musubize

Nishimiye uburyo ki mukomeje kudushishikariza ubuhinzi bw’umwuga kandi bujyezweho.nkaba nifuza ko mwadufasha mukaduha address zanyu tukabona aho twababariza neza. murakoze

Shyaka ali yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

twabarizahe izo mbuto ?

ndagijimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Muturangire neza aho irwamagana tujye kuhigira ku natwe duhinga imbuto.

Habineza samjoseph yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Murakoze kubyiza mutugezaho bijyanye n’ubuhinzi . Ndifuza kumenya bihagije kubijyanye n’amatunda ,ibinyomoro, n’inanasi. Murakoze.

Habineza samjoseph yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka