Abayobozi batandukanye bo mu gihugu cya Malawi basuye akarere ka Kirehe

Abayobozi icyenda bo mu gihugu cya Malawi, tariki 05/06/2013, batangiye urugendo-shuri mu karere ka Kirehe aho bazamara iminsi ibiri basura amakoperative y’abahinzi, banareba uburyo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri ibyo bikorwa by’ubuhinzi.

Abo bayobozi bo muri Malawi igihugu kibarizwa mu majyepfo ya Afurika, bakiriwe n’umuyobozi w’Akarereka Kirehe, Murayire Protais, wafatanyije n’abandi bakozi b’akarere mu kugaragariza aba bashyitsi imiterere y’akarere, uko inzego z’imirimo mu karere zubatse, n’uko uburinganire bwubahirizwa muri izo nzego.

Nyuma y’ibyo biganiro no kugaragarizwa imiterere y’akarere n’ubukungu gafite ubwinshi buturuka mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, aba bashyitsi batangiye kuzenguruka mu mirenge itandukanye y’akarere kugirango baganire n’abahinzi bagiye bibumbiye mu makoperative.

Uhereye ibumoso ni Pamela Mkwamba uyoboye itsinda ry'abayobozi bo muri Malawi hamwe n'abayobozi batandukanye.
Uhereye ibumoso ni Pamela Mkwamba uyoboye itsinda ry’abayobozi bo muri Malawi hamwe n’abayobozi batandukanye.

Mu murenge wa Musaza, basuye umudugudu wa Muyoka ukorerwamo ishuri ry’abahinzi mu murima, hari kandi koperative yiganjemo abagore ihinga urutoki rwa kijyambere.

Mukabera Venantia ukuriye iyi koperative yasobanuye ko bize uburyo bashobora guhinga insina kuva bayitera kugeza babonye umusaruro, kandi ngo ubumenyi bahawe bazabugeza no ku bandi baturage.

Iyi koperative igizwe n’abantu 25, abagabo barimo ni batatu gusa ngo ibyo byakozwe mu rwego rwo gushaka guteza imbere umugore wari warasigaye inyuma kubera amateka.

Pamela Mkwamba uhagarariye Delegation ya Malawi bamuha impano agashimira mu muco w'ibabo apfukamye.
Pamela Mkwamba uhagarariye Delegation ya Malawi bamuha impano agashimira mu muco w’ibabo apfukamye.

Niyonagira Nathalie ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kirehe atangaza ko aba bashyitsi bazagenda bareba muri aka karere ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubuhinzi binyuze mu mirima-shuri bafashwamo n’urugaga IMBARAGA ku nkunga y’ishami ryumuryango w’abibumbye wita ku iterambere ry’abagore (UN Women).

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kirehe anavuga ko nk’akarere nabo hari inyungu nyinshi bazakura muri uru ruzinduko zirimo guhana ibitekerezo uburyo inzego z’imirimo iwabo zubakitse n’uburyo barushaho gutanga service nziza.

Abaturage bo mu murenge wa Musaza basobanura ibyiza by'ishuri mu murima.
Abaturage bo mu murenge wa Musaza basobanura ibyiza by’ishuri mu murima.

Aba bashyitsi b’Abanyamalawi baje baturutse mu nzego zitandukanye hari abaturutse muri Minisiteri y’ubuhinzi, abo muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, abo mu rugaga rw’abahinzi, n’amakoperative, urw’abacuruzi, n’abakozi ba FAO.

Gregoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka