Kutamenyekanisha ibikorwa byabo bituma batabona amasoko nk’uko bikwiye

Bamwe mu bazobereye mu kumenyekanisha ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, barerekana ko hari abakorera mu Rwanda bajya gushaka imyaka hanze y’igihugu kandi ihari kuko baba batamenye ko ihari ngo babe ariho bayigura.

Ibi bikaba byatangajwe ubwo abahinzi borozi bo mu karere ka Muhanga berekwaga ko ikoranabuhanga ari ingirakamaro mu buhinzi ubwo aribwo bwose.

Martial Batangana, umwe mu rubyiruko babashije kumenyekanisha ubuhinzi n’ubworozi akoresheje urubuga bise www.isarura.com, avuga ko hari Abanyarwanda kimwe n’abayamahanga bakorera mu Rwanda bajya kurangura mu bihugu byo hanze ibikomoka ku buhinzi by’umwihariko batazi ko mu Rwanda bihari.

Ariko avuga ko ikibazo ari uko Abanyarwanda bataramenya kumenyekanisha ibyabo, kuko abajya hanze ari uko baba babonye abo mu bindi bihugu bamenyekanishije ibyabo babinyujije ku mbuga za internet.

Ati: “areba imbuga za internet azi mu Rwanda agasanga nta kintu zimutangariza yajya hanze akobona aho yakura ibyo ashaka byihuse agahita asimbukirayo”.

Yasabye abahinzi ko bajya bamenyekanisha ibyo bakora byose uko bingana kose ubishaka akamenya aho biherereye, ingano yabo n’ibindi.

Aba bahinzi borozi baneretswe uburyo bashobora kubona amasoko bifashishije ubutumwa bwa telefoni zigendanwa cyane ko abenshi badafite ubumenyi kuri mudasobwa na internet.

Baneretswe ko bashobora kumenya uburyo ikirere kifashe, uburyo ubutaka bw’aho bakorera bwifashe n’ibindi bafashishije telefoni igendanwa.

Tarsicia Seminali, ukora muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi mu kigo gishinzwe gukusanya no gusakaza amakuru ku buhinzi n’ubworozi, avuga ko byoroshye ko umuntu yamenya uko yamenyekanisha ibye.

Ibyo abishingira ku kuba hari ibigo byo kubafasha muri buri karere nka za BDC n’ibindi bijyiye gutangizwa, bizajya bifasha abaturage kwihangira udushya. Ibi bigo hari hamwe na hamwe byamaze gushingwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwamamaza ibikorwa mu bucuruzi ubwo aribwo bwose ubundi nabyo bigenerwa budget yihariye kuko biba bifitiye akamaro umucuruzi,ahubwo abafite ubumenyi mu kwamamaza babishoyemo imari ntiyaba ipfuye ubusa kuko iryo soko mu rwanda ntawe barihuriraho.

rugenera yanditse ku itariki ya: 11-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka