Rubavu : Abaturage bimishiye guhinga Pomme

Abaturage bo mu murenge wa Rubavu akarere ka Rubavu bavuga ko bishimiye guhinga imbuto za pomme bari basanzwe babona mu isoko batazi ko zishobora kwera ku butaka bwabo.

Ibiro 4 690 nibyo bimaze gusarurwa mu murenge wa Rubavu ahatangiye igerageza ry’iki gihingwa ahatewe ibiti 470 kandi biboneka ko ibi biti bishobora gusarurwaho inshuro 2 cyangwa eshatu mu mwaka.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rubavu bavuga ko maze kugikunda kubera uburyohe bwacyo kandi gikunze kugira isoko, naho ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rubavu Kavamahanga Jean Claude avuga ko ibyo babara ari amafaranga yakivamo abaturage baramutse bakigejeje ku isoko kuko icyo baharanira ari icyo umuturage yinjiza mu kwiteza imbere.

Nyuma yo kubona ko mu karere kabo hera pomme, abaturage barasaba guhabwa imbuto zazo.
Nyuma yo kubona ko mu karere kabo hera pomme, abaturage barasaba guhabwa imbuto zazo.

Imbuto za Pomme zatangiye kugeragezwa mu murenge wa Rubavu kuva mu mwaka wa 2010 kubera ubutaka buhehereye, abaturage bo mu mirenge ikikije bakaba bavuga ko uretse RAB yatangiye kukigerageza nabo bifuza kubona imbuto zo guhinga.

Nyinshi muri pomme zigurishwa mu Rwanda zikurwa hanze y’igihugu, Abanyarubavu bakavuga ko mu gihe basanga yera ku butaka bwabo bagombye kuyihinga aho kuyikura hanze.

Hamwe mu hari hatekerejwe guhingwa pomme ni mu gace ka Gishwati aho abaturage bimuwe gusa uyu mushinga ntiwigeze utezwa imbere, hakaba harabanje kurebwa ko muri aka gace zahashobora none zatangiye gutanga umusaruro mwiza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Murakoze cyane kubwibyagezweho arikose niho hantu honyine mugihugu mwamaze kubonako yakera cyangwa zakera ndavuga pomme
Habaye Hari Andi makuru cyangwa Hari uburyo umuntu yahugurirwa ubuhinzi bwazo byafasha nkanjye byamfasha murakoze

UMUTONI UWASE Sonia yanditse ku itariki ya: 17-04-2024  →  Musubize

Ko nifuza kubona ingemwe zayo nazibona he?

Nkundabanyanga Mussa yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Turashima cyane RAB idahwema kwita ku byateza imbere abaturage bacu,mukomeze mutugezeho imbuto za pomme umusaruro uzarushaho kuboneka kuko abaturage twishimiye icyo gihingwa iwacu mu RWANDA kandi turagikunda cyane. murakoze

MUKANDAYISENGA Vestine yanditse ku itariki ya: 4-06-2014  →  Musubize

zerera imyaka ingahe aho I rubavu? niba ziriya tubona ku mafoto ari izasaruwe koko nizikwirakwizwe ah bishoboka.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

it is good! RAB ni ikore itubura ry’ingemwe tugerageze twese tuzihinge natwe tujye tuhgemurira amahanga, kuko natwe izo turya zikurwa hanze.

Suzi Dan yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka