Rutsiro: Hari kugenzurwa abigabije inzuri za Leta bakazororeramo batabyemerewe

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buri kugenzura abororera inka mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati bavugwaho kwigabiza inzuri za Leta nta wazibahaye rimwe na rimwe ndetse hakavukamo n’ubwumvikane bucye biturutse ku kugonganira kuri izo nzuri.

Mu mwaka wa 2008, Leta yafashe ubutaka bwo kororeraho buri mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ibugabanya aborozi bororeragamo icyo gihe. Icyakora hari ubutaka bwagiye busigara ku mpande (ibisigara) bukaba bufatwa nk’ubukiri mu maboko ya Leta.

Hamwe mu hagiye hasigara, hari aborozi bagiye bahatunganya ndetse bahakorera ibikorwa by’ubworozi nyamara batarigeze bahabwa uburenganzira. Ibyo byatumye bamwe mu borozi bakunda kugirana amakimbirane atewe no kugonganira kuri bwa butaka bwa Leta.

Akarere ka Rutsiro kifuje kumenya aho aborozi bagenda bagonganira, niba ari mu kwabo kugira ngo abo bigaragaye ko atari mu kwabo bahabavane ndetse n’ibibazo bindi birimo bimenyekane kugira ngo bikemurwe mu buryo burambye; nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascene yabisobanuye.

Bifashishije ikarita igaragaza uko inzuri zatanzwe kugira ngo hamenyekane ahororerwa mu buryo butemewe.
Bifashishije ikarita igaragaza uko inzuri zatanzwe kugira ngo hamenyekane ahororerwa mu buryo butemewe.

Yagize ati: “Ibyo byose byagiye biteza amakimbirane turashaka kubimenya, tukamenya n’ubutaka bwagiye busigara uko bungana, tukamenya ni bande bagiye bigabiza ubutaka bwa Leta bakabwororeraho.”

Imibare y’agateganyo igaragaza ko hari inzuri zigera kuri 300 za Leta abaturage bigabije bakazororeramo. Minisiteri y’umutungo kamere ifite gahunda yo kugenzura ubwo butaka kugira ngo bubyazwe umusaruro binyuze mu nzira zikwiye.

Icyakora mu gihe ibyo bitarakorwa, akarere ka Rutsiro na ko karateganya gushyiraho komisiyo ishinzwe kubarura neza izo nzuri kugira ngo kamenye uko hangana, ibibazo birimo ndetse hafatwe n’imyanzuro y’uko ubwo butaka bwakoreshwa.

Nsanzimfura ati: “Inka zirimo ntabwo tuzazirukana cyangwa se ngo zigurishwe, ariko mu gihe Leta itaragena ikindi kizakorerwa kuri ubwo butaka, dushobora gufata ibyemezo nk’akarere tukaba twahakodesha abahakorera ubworozi bakishyura, ayo mafaranga akinjira mu isanduku y’akarere.”

Mu bindi byagaragaye ni uko hari aborozi barenga imbibi z’inzuri zabo bakajya kuragira mu ishyamba rwihishwa bityo inka zikangiza ibiti byatewe mu rwego rwo kubungabunga ishyamba rya Gishwati no kongera ubuso buteyeho ibiti.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro buvuga ko hari inzuri za leta zibarirwa muri 300 zororerwamo ku buntu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko hari inzuri za leta zibarirwa muri 300 zororerwamo ku buntu.

Umurenge wa Nyabirasi wonyine ufite urutonde rw’amazina y’aborozi 15 baragira mu ishyamba rya Gishwati kandi batabyemerewe, bamwe muri bo bakaba ari abo mu karere ka Ngororero.

Bamwe mu borozi bemeye amakosa bakoze ariko ubuyobozi bw’akarere bukaba busanga bidahagije, bakaba basabwe gutanga amande angana n’ibihumbi 50 ku murenge no kwandikira umurenge bavuga ko batazongera.

Buri mworozi wese wororera ahantu hemewe yasabwe kuzitira urwuri rwe kandi bakagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije birimo n’ishyamba rya Gishwati.

Hamwe mu hakorerwa ibikorwa by’ubworozi ni ahahoze ishyamba rya Gishwati rikaba ryaragiye rigabanuka, dore ko mu mwaka w’1970 ryari rifite ubuso bungana na hegitari 65.000 ubu rikaba risigaye ku buso bubarirwa kuri hegitari 1100.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka