Gakenke: Abadepite bahagurukiye ibibazo bididindiza gutera inka intanga

Itsinda ry’Abadepite batanu bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije basuye akarere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013, kugira ngo birebereye ibibazo bididinza igikorwa cyo gutera inka intanga.

Hon. Bazatoha Alexandre ukuriye iyo komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ko mu turere dutandukanye bagezemo basanze ikibazo cy’umubare muto w’abakozi batera intanga, ubumenyi buke n’ubushobozi bucye bw’ibikoresho no kugera aho inka zikenewe guterwa intanga ziri ari byo bibazo nyamukuru bididindiza gutera intanga umubare munini w’inka.

Abadepite n'abayobozi b'akarere mu nama. (Foto: Nshimiyimana)
Abadepite n’abayobozi b’akarere mu nama. (Foto: Nshimiyimana)

Mu Karere ka Gakenke, abatera intanga ni 22, bateye intanga inka zisaga ibihugmbi bitandatu muri uyu mwaka. Izo nka zikaba ari nke ugereranyije n’umubare w’inka z’inyarwanda zikeneye guterwa intanga kugira ngo zibyare inka zifite amaraso y’inzungu zitanga umukamo mwiza.

Kugira ngo ibyo bibazo bikemuke, Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gifatanyije n’Akarere bateganya kuzongera umubare w’abatera intanga bahugura abandi bakozi bazikorera ku giti cyabo na bamwe mu banyamuryango y’amakoperative y’aborozi mu bijyanye no gutera intanga inka.

Abadepite n'abaveterineri basuye umworozi witwa Genevieve. (Foto: Nshimiyimana)
Abadepite n’abaveterineri basuye umworozi witwa Genevieve. (Foto: Nshimiyimana)

Umworozi witwa Genevieve Mukakamana, wasuwe n’abadepite agaragaza ko guteza inka intanga bigifite inyungu ku mworozi kuko byamugejeje ku nka z’imvange zimuha umukamo ushimishije. Ariko, avuga ko rimwe na rimwe batamenya ko inka zabo zarinze zikazakurizamo gutinda kubyara.

Imyanzuro y’ibibazo abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bazabishyikiriza inteko rusange kugira ngo biganirwe bishakirwe ibisubizo.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twizereko ibitekerezo n’ibyifuzo bagejeweho, bitasigaye ahabereye inama.
dutegereje raporo, n’ikizabivugwaho muri rusange.Kuki hateganywa contra ngufi? kuki guhembwa nabi kandi ubworozi bukenewe muri iki gihugu kweri!

lee mazina yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Nibyo rwose izi ntumwa za rubanda zarakoze pe! twizeye ubuvugizi kdi bahereho barebe n’izindi mbogamizi ziri mu bworozi kdi tirahari

fedinand yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka