Nyamagabe: Amaze kwiteza imbere abikesheje ubuvumvu

Faustin Munyakazi, ukorera umwuga w’ubuvumvu mu nkengero za Pariki y’igihugu ya Nyungwe mu murenge wa Kitabi, aratangaza ko amaze guteza imbere urugo rwe n’imibereho y’abarugize kubera uwo mwuga uzwi ku izina ry’ubuvumvu.

Abikesha umwuga we, Munyakazi avuga ko yashoboye kugura inka yo korora ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 200, akabasha kuvugurura inzu ye yari yubakishije ibiti agashyiraho amatafari ahiye akoresheje amafaranga miliyoni imwe n’igice, akaba ndetse anabasha gutunga umuryango we w’abantu barindwi akanabatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Munyakazi yemeza ko ubuvumvu bwatumye atera intambwe.
Munyakazi yemeza ko ubuvumvu bwatumye atera intambwe.

Munyakazi w’imyaka 38 uyobora koperative y’aborozi b’inzuki ba Kitabi (COASEKI) avuga ko yatangiye umwuga wo korora inzuki akurikira ababyeyi be agifite imyaka umunani y’amavuko gusa.

Mbere ngo bakoreraga umwuga w’ubuvumvu mu ishyamba rya Nyungwe ritaraba pariki y’igihugu, nyuma y’uko ihinduwe pariki y’igihugu ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ndetse n’umushinga Wildlife Conservation Society (WCS) bibafasha kwimura imizinga yabo ndetse binakomeza kubaha ubufasha butandukanye, ubu abavumvu bakaba basigaye bagira uruhare mu kurinda pariki y’igihugu.

Imwe mu mizinga ya COASEKI iri hafi ya pariki ya Nyungwe.
Imwe mu mizinga ya COASEKI iri hafi ya pariki ya Nyungwe.

Umuyobozi wa COASEKI avuga ko kuba barakuye imizinga yabo muri pariki ya Nyungwe nta gihombo bagira kuko n’ubundi ngo inzuki zijya gutara byibuze mu birometero bitatu, mu gihe aho imizinga yabo iri hatarenga metero 200 uvuye kuri pariki.

Abavumvu bagikorera mu ishyamba rya Nyungwe wasangaga bagira uruhare mu kuritwika ubu bakaba batagikoreramo iyi mirimo ahubwo bayikorera mu ishyamba ritandukanya pariki n’abaturage (buffer zone).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mugabo afite vision! nifuzaga contact z’umunyamakuru w’iyi site mu karere kanyagatare.

kamali yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka