Ngoma: Barasaba abashinzwe ubuhinzi kujya bagenzura neza abafashe isoko ryo gukora amaterasi

Nyuma y’uko bigaragaye ko mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngoma amaterasi yaho yakozwe nabi kuko nta musaruro yabahaga, abaturage basabye akarere kuzagenzura neza uzafata isoko ryo kuyubaka kugirango batazongera kononerwa ubutaka.

Imirenge irenga itatu yo mu karere ka Ngoma niyo yagaragayemo ikibazo cy’amaterasi yakozwe muri 2008 bivugwa ko yakozwe nabi bigatuma adatanga umusaruro kugera ubwo bareka kuyahinga.

Abatuye imirenge yahuye n’iki kibazo bavuga ko kuva ayo materasi yakorwa mu mwaka wa 2008 kugera ubu yaraye nta muntu uyahinga kuko adatanga umusaruro.

Umukozi mu karere ka Ngoma ushinzwe ubuhinzi yasobanuriye aba baturage ko kutera neza bishobora kuba byaratewe n’abakoze aya materasi bayakoze nabi ubutaka bwera bukaba bwashyirwa hasi, gusa abizeza ko amaterasi agiye gukorwa abatekinisiye bazaba bahari kuburyo amakosa nkayo atakorwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Twebwe twahuye n’ikibazo ayo materasi bayakoze amasambu yacu arapfa ntiyongera kwera, ariko ubwo tumenye impamvu twasabaga ubuyobozi bw’akarere ko noneho bwazabikurikirana neza ntituzongere guhomba imirima yacu.”

Amaterasi agiye gukorwa ku butaka burenga hegitari 400 mu murenge wa Jarama azaba ari no mu rwego rwo kurwanya isuri yavaga ku misozi ituriye ikiyaga cya Rweru, ngo idakomeza kwiroha muri iki kiyaga.

Biteganijwe ko imirimo yo gutangira gukora aya materasi izatangira muri uku kwa Gatandatu 2013 kuburyo yatangira gukoreshwa muri uku kwa cyenda.

Imirimo yo gukora aya materasi izakorwa n’abaturage bishyurwa amafaranga ku ubufatanye n’umushinga LIVEMP yashoye amafaranga arenga miliyoni 200 mu bikorwa byo kubungabubunga ikiyaga cya Rweru, hacukurwa amaterasi ngo arwanye isuri yavaga ku misozi ijya muri iki kiyaga ndetse n’ ibindi bikorwa byo kubungabunga iki kiyaga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka