Rutsiro: Abororera mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati barinubira igiciro gito cy’amata

Aborozi bo mu mirenge y’akarere ka Rutsiro iherereye ku ishyamba rya Gishwati bavuga ko amafaranga 80 bahabwa kuri litiro y’amata ari macye cyane bagereranyije n’ingufu ubworozi bwabo bubasaba ndetse n’agaciro k’ifaranga muri iki gihe.

Barifuza ko Leta yakwihutisha gahunda yo kubegereza amakusanyirizo n’amakaragiro kugira ngo amata y’inka zabo abashe kongererwa agaciro no kubona isoko mu buryo bworoshye.

Kimwe mu byo abo borozi bahurizaho ni uko umusaruro w’amata ubabana mwinshi, kuko usanga inka imwe ishobora gukamwa litiro ziri hagati y’10 na 15 ku munsi.

Nta buryo bwa rusange buhari bwo kugeza ayo mata ku isoko ahubwo buri wese yishakira umuntu uyamugurira bigatuma bayagurisha mu kajagari kandi ku giciro gito, bitewe n’uko ababa bayafite bakeneye abaguzi ari benshi.

Bakora urugendo rw'amasaha hafi ane n'amaguru kugira ngo bageze amata i Rubavu mu isoko rya Mahoko.
Bakora urugendo rw’amasaha hafi ane n’amaguru kugira ngo bageze amata i Rubavu mu isoko rya Mahoko.

Umwe muri abo borozi witwa Bizimana Patrice avuga ko amata ahari ikibazo bafite kikaba ari uko nta kusanyirizo bafite ngo babone aho bayagemura bigatuma litiro bayigurisha ku mafaranga 80 mu gihe babashije kubona uyakeneye.

Ati: “Baduhaye ubufasha bakatwubakira ikaragiro muri Rutsiro, amata yacu yagira agaciro kuko litiro turi kuyigurisha ku mafaranga 80 mu gihe ahandi bayigurisha ku mafaranga 300.”

Iryo karagiro ribonetse ngo byafasha aborozi kuko amata bajya bayagemura hafi, bakayagezayo atarangirika bityo igiciro cyayo kikiyongera.

Ubusanzwe umuntu ukeneye kurangura amata ni we uyasanga mu nzuri ziri mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati, akayagura kandi akihembera n’umukozi uyikorera ayavana aho ku rwuri mu karere ka Rutsiro agakora urugendo rugera ku masaha ane n’amaguru akayageza i Rubavu mu isoko rya Mahoko, bigatuma amwe agerayo yangiritse.

Umukozi w’akarere ka Rutsiro ushinzwe ubworozi, Mpimbaza Lambert yavuze ko minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iri kubaka amakusanyirizo atatu ku ruhande rw’akarere ka Rutsiro. Inyubako zararangiye bakaba bategereje ko minisiteri ishyiramo imashini zigomba kwifashishwa muri ayo makusanyirizo.

Buri wese yishakira isoko bigatuma bagurisha amata ku mafaranga 80 kuri litiro.
Buri wese yishakira isoko bigatuma bagurisha amata ku mafaranga 80 kuri litiro.

Ikindi gisubizo kiri gushakirwa umusaruro w’amata aturuka mu bice byose bizengurutse ishyamba rya Gishwati bikorerwamo ubworozi, ni ukuvuga ku ruhande tw’uturere twa Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Rutsiro, ni uko mu minsi micye hazaba habonetse uruganda rutunganya amata n’ibiyakomokaho ruri kubakwa ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu.

Umushinga wo kubaka uruganda rutunganya amata n’ibiyakomokaho ku Mukamira ni kimwe mu bikorwa byitezweho kongerera agaciro no guteza imbere ubworozi mu gihugu kuko uwo mushinga wose uzatwara amafaranga asaga gato miliyari eshanu na miliyoni 639.

Mu karere ka Rutsiro ubworozi bw’inka bukorerwa cyane cyane mu mirenge ya Nyabirasi, Kigeyo, Mushonyi na Ruhango. Muri iyo mirenge habarurwa inka zisaga ibihumbi 40.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umutunzi uhabwa 80 frw/l arahomba, ukurikije ibyatanzwe ku bworozi ngo ayo mata aboneke. Ikindi kandi amata arangirika cyane hagati y’umutunzi n’ugenewe kuyakoresha (ikaragiro, ikusanyirizo, ....). Nshingiye ku miterere y’akarere y’akarere ka Rutsiro, nagira inama abatunzi bavuzwe haruguru, gushaka uburyo bashyiraho ikaragiro aho iwabo, ahubwo bakajya bajyana ku masoko amata atunganije (UHT, Ikivuguto, yaourt, ....). Ntibagombye gukomeza gukangwa no gushinga uruganda, bibwira ko bihenze cyane nk’urwo ruri kubakwa ku Mukamira! Kuri ubu technology yarahendutse, ushobora kubona ikaragiro ryujuje ubuziranenge ku giciro giciriritse. Uwashaka amakuru arenzeho yanaga akajisho ku bacuruza imashini nkenerwa http://www.alibaba.com/trade/search?fsb=y&IndexArea=product_en&CatId=&SearchText=small+milk+processing+line

Rwiyemezamirimo yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka