Burera: Barasabwa kongera umusaruro mu buhinzi ukikuba byibura inshuro 10

Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abahinzi bose bo muri ako karere kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ku butaka buto bafite kuburyo ibihungwa byeraga kuri hegitari imwe biziyongera bikaba byinshi kurushaho.

Sembagare Samuel avuga ko hifuzwa ko umusaruro Abanyaburera bari basanzwe bafite wakwikuba byibura inshuro 10 kuburyo kuri hegitari imwe y’ubutaka hakwera toni 35 z’ibirayi. Ngo ibyo bikanaba no ku bindi bihingwa byera muri Burera birimo ibinshyimbo, ibigori n’ibindi.

Akomeza avuga ko iyo ntego bifuza kugeraho izashoboka kuko hari abamaze kubigeraho kuburyo kuri hegitari imwe bezaho toni zigera kuri 45 z’ibihingwa biba bihasaruwe.

Agira ati “Ubutaka bwacu burera, dufite ibihe by’imvura n’izuba, dufite ibishanga bihingwa, nagira ngo mbashishikarize baturage twongere umusaruro. Dufite ubutaka bukeya, ubwo bukeya rero tububyazeho umusaruro.”

Abahinzi batandukanye bo mu karere ka Burera bakunze kuvuga ko babura imbuto cyane cyane iy’ibirayi maze bigatuma ubuhinzi bwabo butagenda neza kandi n’umusaruro aho kwiyongera ukagabanuka.

Umuyobozi w'akarere ka Burera asaba abahinzi bo muri ako karere kongera umusaruro.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abahinzi bo muri ako karere kongera umusaruro.

Sembagare avuga ko ababishinzwe, barimo Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bafatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI), babijeje ubufasha kugira ngo imbuto ibonekere igihe.

Abahinzi bo muri Burera kandi bavuga ko hari igihe ifumbire mvaruganda baba baragenewe bayibura cyangwa se bakabona nke maze imyaka yabo ntiyere neza kuko iba itarafumbiwe.

Byaje kugaragara ko ifumbire mvaruganda iba yaragenewe abahinzi igurishwa magendu. Ibyo bikaba byemezwa nuko mu karere ka Burera, ahegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, hakunze gufatirwa amamodoka agiye kugurisha ifumbire mvaruganda muri Uganda.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ivuga ko kwiba, kugurisha cyangwa kunyereza ifumbire yagenewe abahinzi bo mu Rwanda ntaho bitaniye no kunyereza umutungo w’igihugu.

Iyo imodoka ifashwe yikoreye ifumbire mvaruganda igiye kugurishwa magendu, imara ukwezi ifunzwe kandi ikanacibwa amande y’amafaranga miliyoni imwe nk’uko bigenwa n’ibyemezo by’inama njyanama y’akarere ka Burera.

Sembagare avuga ko kandi mu rwego rwo gukomeza gukumira inyerezwa ry’ifumbire mvaruganda hagiye kujyaho gahunda yo kuyigenzura kuva itanzwe kugeza umuhinzi ayifumbije ibihingwa bye.

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere two mu Rwanda dufite ubutaka bwera cyane. Abaturage bo muri ako karere batunzwe ahanini n’ubuhinzi. Ako karere katoranyijwe guhingwamo ibirayi, ibishyimbo, ibigori ndetse n’ingano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka