Ubucuruzi bw’ifumbire bugiye kwegurirwa abikorera

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Mbonigaba Jean Jacques, avuga ko hagiye kuba impinduka mu bucuruzi bw’ifumbire mva ruganda isanzwe itumizwa hanze na Minisitere y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).

Mbonigaba aganira n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu turere tw’intara y’uburengerazuba yatangaje ko bagomba kwitegura impinduka mu icuruzwa ry’amafumbire mva ruganda aho iki gikorwa kigiye kwegurirwa abikorera ariko ubufasha yageneraga abahinzi ngo bazakomeza kububona.

Minisiteri y’ubuhinzi MINAGRI yari isanzwe itumiza ifumbire mu mahanga, ikayizana ikayishyikiriza abacuruzi bakomeye bayikwiza mu makoperative mu turere n’imirenge bikorohera umuturage kubona inyongera musaruro.

Umuyobozi wa RAB wemeza ko ubucuruzi bw'ifumbire bugiye kwegurirwa abikorera.
Umuyobozi wa RAB wemeza ko ubucuruzi bw’ifumbire bugiye kwegurirwa abikorera.

Minisiteri y’ubuhinzi ngo isanga abikorera bamaze kumenyera kubikora kandi bikazashobora kugenda neza, kuburyo n’abazakora ubwo bucuruzi bwo gutumiza ifumbire mu mahanga bamaze gushyirwaho no gusinya amasezerano.

Amasosiyete atatu yamaze kwererwa gutumiza ifumbire mu mahanga arimo ENAS, Top Services hamwe na Tubura, kugira ngo hatabamo kugongana buri sosiyete ikaba yaragenewe uturere 10 izakoreramo igemurira abashyikiriza ifumbire abaturage.

Uretse kuba Minisiteri ivuye muri ubu bucuruzi ngo nta kindi gihindutse kuko abacuruzi babikoraga bazakomeza kubikora ndetse nibyo umuturage yagabanyirizwagaho azakomeza kubigabanyirizwa.

Ikindi cyagaragaye n’uko ifumbire yakwa mu gihe cyo gutegura ihinga atariyo ikoreshwa kuko byagaragaye ko abakoresha ifumbire bakiri munsi ya 50% mu rwego rw’igihugu kubera uturere tumwe tukiri hasi, mu ntara y’uburengerazuba akarere ka Nyabihu na Ngororero tukaba tukiri hasi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka