Ntende: Mu gihe cy’icyi umusaruro w’umuceli uragabanuka

Abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Ntende mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko igihe cy’izuba batabona umusaruro uhagije kuko umusaruro w’ubuhinzi uba muke cyane.

Umuhinzi witwa Rutamu Jean Baptiste yagize ati: “ubundi ntitwari tumenyereye guhinga mu gihe cy’izuba kuko twakunze kugira izuba rirenza ukwezi kwa cumi, twahinga bikuma, twahisemo rero guhinga mu kwezi kwa gatatu gusa, tugasarura mu kwezi kwa gatandatu”.

Uyu mugabo kandi atangaza ko abahinzi bahereye ko bareka guhinga mu gihe cy’izuba gitangirana n’ukwezi kwa Kamena kubera izuba rikabije ryaterwaga n’uko imisozi yari yambaye ubusa.

Igishanga cya Ntende gihingwamo umuceri mu Murenge wa Rugarama.
Igishanga cya Ntende gihingwamo umuceri mu Murenge wa Rugarama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, Urujeni Consolee, avuga ko na nyuma y’umwaka wa 2000, byagiye bigaragara ko ibihe bitizerwaga cyane cyane mu gihe cy’izuba rikabije kuko abahingaga icyo gihe imyaka yabo yahitaga yuma.

Uwitwa Gasasira Gerard avuga ko imyaka imaze kuba itatu imvura igwa neza ndetse ikanaba nyinshi, ariko abaturage bakagaragara nk’abagifite impungenge.

Ingamba bafashe zikaba ari ugushyira ingufu mu bukangurambaga ngo bakangurire abahinzi kwitabira guhinga ibihe byose kuko bigaragara ko abahinze mu myaka ibiri ishize bejeje neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama kimwe n’abaturage twaganiriye, bemeza ko hakozwe inama nyinshi mu tugari no mu midugudu, hakaba n’inama zagiye zihuza abahinzi gusa, hanabaho kubiganiraho hagati y’abahinzi bibumbiye mu matsinda kugira ngo bemere gutangira guhinga ibihembwe byose.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka