Nyagatare: Iterambere ry’imyaka 5 rizibanda ku buhinzi n’ubworozi

Gahunda yo kuhira imyaka niyo izakemura burundu ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro igihe izuba ryabaye ryinshi mu karere ka Nyagatare; nk’uko byagaragajwe mu nama njyanama idasanzwe yerekaniwemo gahunda y’iterambere ry’aka karere y’imyaka 5 no gusuzuma no kunononsora imihigo ya 2013- 2014.

Iyi gahunda y’iterambere ry’akarere ka Nyagatare ishingiye ahanini ku kongera umusaruro w’ubuhinzi hahuzwa ubutaka no gukoresha ifumbire ndetse no kongera inka za kijyambere zitanga umukamo, kubyaza umukamo ibindi bintu bitandukanye no gushyiraho uruganda rw’ibiryo by’amatungo.

Hari ukongera umubare w’amahoteri, amasoko ya kijyambere, gukora ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore, gushinga amashuli y’imyuga hagamijwe gushakira urubyiruko imirimo, kubaka ikibuga cy’indege na stade y’imikino, kubaka urugomero rw’amashanyarazi n’ibindi bitandukanye.

Mu rwego rwo kongera umusaruro, harateganywa kongera ubuso bwahujwe bugahingwaho igihingwa kimwe bukava kuri hegitari ibihumbi 48 bukagera ku bihumbi 75.

Mu bworozi ho ngo inka za kijyambere zizava ku bihumbi 45 zigere ku bihumbi 73. Nubwo bimeze gutyo ariko, umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo muri iki gihembwe cy’ihinga gisoza ngo waragabanutse kubera izuba ryinshi.

Atuhe Sabiti Fred, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, yizeza ko ibi bitazatera inzara abaturage kuko indi myaka yeze neza.

Uyu muyobozi ariko avuga ko iki kibazo kizageraho kikaba amateka muri aka karere kuko ubu hatangiye gahunda yo kuhira imyaka ikorerwa mu mirenge ya Musheli na Matimba. Gusa ngo mu myaka itagera kuri itanu iyi gahunda yo kuhira imyaka izaba yageze no mu yindi mirenge cyane ku butaka bwahujwe.

Muri iyi gahunda yamurikiwe abajyanama ndetse ikanemezwa, harimo kongera ibigo nderabuzima na poste de sante ndetse n’ibyumba by’amashuli.

Bamwe mu bajyanama ariko bo ngo bumvaga habanza guha ubushobozi amashuli ahari ndetse n’ibigo by’ubuzima mbere yo kongera umubare wabyo.

Aha abenshi bibanze kukuba muri za poste de sante nta miti ibonekamo ndetse n’amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 nta Laboratoire zihari ku banyeshuli biga amasomo ya siyanse.

Kamanzi Alcade, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyagatare, avuga ko ikihuturwa ari ukwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi ndetse n’amashuli naho kubyongerera ubushobozi bikazagenda biza buhoro buhoro dore ko biri no muri gahunda ya za minisiteri y’ubuzima n’iy’uburezi.

Uretse kwemeza iyi gahunda y’iterambere ry’akarere, abagize njyanama y’akarere ka Nyagatare ngo bafite n’inshingano yo kujya kuyiganiriza abaturage bahagarariye kuko aribo bagenerwa bikorwa kandi bakaba ari nabo bayishyira mu bikorwa kuko ari nabo itegurirwa.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka