Nyabihu: Nyuma yo kubyaza inyana 3 ubuyobozi bwamufashije kubona ibizazitunga

Inka Singirankabo Meraneza yahawe muri gahunda ya Girinka mu mwaka wa 2009 yabyaye inyana 3 mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi. Uyu musaza atuye mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu.

Iyi nkuru yo kubyaza inyana 3 si uyu musaza yashimishije gusa kuko n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu yabushimishije cyane ndetse bugenera uwo musaza ibizamufasha gukomeza gutunga iyo nka n’izayo.

Bari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mukaminani Angela, abashinzwe ubworozi mu mirenge yegeranye na Jomba ndetse n’uwa Jomba nyirizina, basuye uyu musaza bamushyiriye bimwe mu byamufasha gutunga inka ye n’inyana 3 yabyaye.

Inka y'umusaza Singirankabo yabyaye inyana eshatu.
Inka y’umusaza Singirankabo yabyaye inyana eshatu.

Uyu musaza yahawe imyunyu yo kurigata ”Block à lecher” ibiro 6 ndetse n’ibiryo by’imvange “concentrée” ibiro 100; nk’uko bitangazwa na Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu.

Veterineri w’akarere avuga ko bizamufasha kugaburira inka ye neza, bikongera amata bikazatuma inyana zibasha kubona icyo zonka zigakura. Uretse ibyo kandi, uyu musaza yasabwe kugumya korora neza amatungo ye kugira ngo azarusheho kwiteza imbere.

Kimwe n’uyu musaza, aborozi bose bo mu karere ka Nyabihu basabwa kwita ku matungo yabo ,bayagenera ibiyakwiriye byose haba mu mirire no kuyafata neza kugira ngo ajye abasha kubaha umusaruro bifuza.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere yashyikirije umusaza Singirankabo ibyo bari bamugeneye.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yashyikirije umusaza Singirankabo ibyo bari bamugeneye.

Veterineri Shingiro yongeraho ko iyo umworozi w’inka z’amata agaburiye neza inka ye akayitaho ibasha kumuha inyana buri mwaka bityo akiteza imbere.

Indyo yuzuye y’inka igizwe n’ibinyampeke, ibinyamisogwe, amazi ndetse n’imyunyu. Iyo umuntu agaburiye inka ye ku gipimo zikwiriye buri ntungamubiri zitanga umusaruro ushimishije.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka